0 like 0 dislike
136 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Muri Bibiriya Yera hagaragaramo incuro 2 gusa abantu bizihije isabukuru z'amavuko: Umwami Farawo mu gihe cya Yosefu (Itangiriro 40:20), n'umwami Herode mu isezerano rishya mu gihe cya Yohana Umubatiza. (Matayo 14:6). Izi sabukuru zombi zivugwa, abazizihije barinejeje ariko ubwoko bw'Imana bwo burahababarira: Ubwo Farawo yizihizaga isabukuru Yosefu yari muri gereza, cyo cyimwe na Herode ubwo yizihizaga isabukuru ye, Yohana Umubatiza yari muri gereza, ndetse uwo munsi ni na wo Herode yategetse ko Yohana Umubatiza acibwa umutwe.

Kuba iyi minsi mikuru igaragazwa gusa iyo yizihijwe n'abatari mu ruhande rw'Imana, bamwe babiheraho bavuga ko kuyizihiza bifatwa nk'imihango ya gipagani, gusa nta cyanditswe na kimwe bashobora gushingiraho bahamya ibyo.

Bibiriya itubwira ko igihe umuntu ahisemo kubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, ntawe ukwiriye kumucira urubanza kubera ibyo. Abaroma 14:4-5 "Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika. [5]Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we."

Bibiriya ntibuza Abakristo kwizihiza isabukuru y'amavuko, gusa ibasaba ko buri cyose bakora bagikorera guhimbaza Imana kandi akirinda kubera abandi ikigusa. 1 Abakorinto 10:31-32 "Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana. [32]Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry’Imana.".

Si bibi rwose si n'icyaha kuba umukristo yahurira hamwe na bene se bagashimira Imana ku isabukuru ye y'amavuko, bagashimira Imana. Gusa nk'uko byavuzwe haruguru, abizihiza iminsi mikuru, yaba iy'amavuko cyangwa iyindi, bagomba kumenya neza ko byose bigomba kuberaho guhimbaza Imana, bakirinda ibya gipagani bikunze kuranga indi minsi mikuru yo hanze aha. 

Murakoze, uwiteka abahire

by
0 0
Umuntu wese akoze umunsi mukuru arko Impamvu ari ugushima Imana ndumva ntakibazo. Ikibazo nuko abenshi babikora bisa nokurengwa nukwigamba kubandi bafitanye ibibazo. Imana itwigishe ubwenge.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...