0 like 0 dislike
57 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Incuro ebyiri gusa muri bibiriya yose, ni ho Bibiriya ikomoza gato cyane ku isura ya yesu, na bwo mu buryo bwa rusange cyane ku buryo budatanga amakuru y'uko Yesu yasaga.

Mu mateka y'isi, abantu bagiye bihangira ishusho zigaragaza isura ya Yesu, akenshi bamugiraga umugabo mwiza cyane, w'isura y'akataraboneka nziza cyane ku buryo yakurura buri wese uyirebye, imisatsi miremire, ubwanwa burebure .... ariko iyi sura y'agatangaza iyo urebye bike bivugwa muri Bibiriya usanga atari ukuri.

Bibiriya ntabwo ivuga byinshi ku isura ya Yesu, bityo nta wamenya mu buryo butajijinganywaga uko yasaga. Gusa hari bike bibiriya imuvugaho bitanga ishusho-rusange y'uko Yesu yari ameze ku mubiri:

1) Ukurikije Bibiriya, ntabwo Yesu yari afite isura y'akataraboneka itandukanye n'izindi ku buryo yakurura uyirebye: Ibi rwose Bibiriya irabivuga neza. Yesaya 53:2  [...]ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza." Ibi kandi binashimangirwa no mu isezerano rishya, aho igihe Yesu yari muri Getsemane abasirikare baje kumufata, byasabye ko Yuda abereka Yesu uwo ari we, bisobanuye ko nta kindi kintu kidasanzwe cyashoboraga kumutandukanya n'abandi urebeye inyuma ku isura.

2) Yari afite ubwanwa burebure, kimwe n'abandi Bayuda b'icyo gihe: Yesaya 50:6 "Abakubita nabategeye umugongo n’imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe." Kuba yesu yari afite ubwanwa (uruziga) bushobora gupfurwa ni uko bwari burebure. Uretse n'ibyo, mu muco w'Abayuda cyaraziraga kogosha ubwanwa ngo umareho, Bibiriya irabivuga. (2 Samuel 10:4,5). Ubwanwa bwari ikimenyetso cy'icyubahiro, kuba barapfuye Yesu ubwanwa na byo ubwabyo bifite icyo byari bisobanuye: Yiyambuye icyubahiro cye ku bwacu. 

Uretse ibyo tuvuze haruguru, nta kindi muri Bibiriya waheraho uvuga ku isura ya Yesu, wenda icyo twakongeraho ni uko Yesu yambaraga ikanzu, iyo kanzu nta ruteranyirizo yagiraga. (Yohana 19:23). Kwambara ikanzi na byo byari mu muco rusange w'abayuda icyo gihe.

Ku bizera Yesu nta nubwo kumenya isura Yesu yari afite ari ikintu cyagira icyo kitwongerera, icy'ingenzi ni uko twizera ko yaje mu isi afite umubiri, akababazwa ku bwacu, agapfa ku bwacu, agahambwa akazuka ku munsi wa 3, akaba ari we wenyine agakiza kabonerwamo, kandi akaba ari we nzira yonyine y'ukuri n'ubugingo igana ku Mana.

Uwiteka abagirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

552 questions

132 answers

43 comments

813 users

...