0 like 0 dislike
138 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki kibazo ubwacyo gihita kigaragaza kamere ya mwene-muntu: Ese kwizera gushobora guhindura imigambi y'Imana? None se ubundi dukeneye guhindura imigambi y'Imana kubera iki? Ukwizera k'Umukristo ntikubereyeho guhindura imigambi y'Imana, kubereyeho gutuma imigambi y'Imana ishoboka mu buzima bwe.

Imana ubwayo iri perfect, iratunganye rwose, inzira zayo zose ziragororotse, kandi buri cyose yifuriza umuntu ni icyiza gusa. Imana ubwayo ibasha kuduhumuriza iti: (Yeremiya 29:11) "Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga."  Ntabwo rero byumvikana uburyo umuntu yakwifuza kugira Ukwizera kwabasha guhindura imigambi y'Imana, mu gihe yaba azi neza ko iyo migambi Imana imufiteho ari myiza gusa. Yewe, ubanza koko umuntu yarananiranye: Kubera iki umwana yakwifuza guhindura imigambi myiza umubyeyi amufiteho?

Ukuri guhari ni uko Imana idahinduka, (Malaki 3:6 “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.") habe n'igicucu cyo guhinduka (Yakobo 1:17 "utanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.")  N'Ibiyigize ntibihinduka, mu gihe no mu isanzure: 

- Urukundo rwayo ntiruhinduka (Yeremiya 31:3), 

- Ijambo ryayo ntitihinduka (Yesaya 40:8), 

- N'imigambi yayo ntihinduka. 

Munsi y'Ijuru nta muntu cyangwa ikintu gishobora guhindura umugambi w'Imana, n'iyo byaba ukwizera kungana iki. Ariko rero, Imana iha abana bayo ukwizera kugirango ikorere muri uko kwizera isohoze imigambi na gahunda ibafiteho, ibi ni byo bikora itandukaniro mu maso y'abantu.

Iyo urebeye mu nguni ya kimuntu, ushobora gutekereza ko ukwizera kwawe kwahinduye gahunda y'Imana. Dufate ingero: Yesu akiri mu isi, ni kenshi yabwiraga abantu ati "kwizera kwawe kuragukijije" (Matayo 9:22, Luka 17:19, ....); Ariko rero, hari n'aho Yesu atagize icyo akora kuko abantu babuze ukwizera. Mariko 6:4-6 "Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.” [5]Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza, [6]atangazwa n’uko batizeye. Agendagenda mu birorero impande zose yigisha."  Biragaragara ko hamwe na hamwe, abantu bakize kubera ukwizera kwabo, ahandi bakananirwa gukira kubera kubura ukwizera: None se bisobanuye ko umugambi w'Imana wahindutse? Reka tubisuzume:

Yesaya 46;10 Bibiriya igira iti: "Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora."   Imana mu Bumana bwayo, imenya iherezo ry'ikintu kitaranabaho, ihera ku itangiriro ry'ikintu ikavuga iherezo ryacyo. Yesu ataranaza mu isi yari azi neza ko abantu b'i Nazareti bazabura kwizera bigatuma atahakorera igitangaza. Yari azi neza ko ikirema cyo ku kidendezi kizagira kwizera kigakira indwara y'imyaka 38. Yari azi neza ko azazura Lazaro nyuma y'iminsi 4 apfuye. Yari azi neza ko hari umugore uzagira kwizera akamukora ku gishura, agakira indwara y'imyaka 12. Kubera iyo mpamvu, abagize kwizera cyangwa bakabura kwizera, ntacyo bahinduye kuri gahunda y'Imana. Gusa mu maso y'abantu, ukwizera kwabo kwakoze itandukaniro (Kuko abantu ntibazi ibyari biriho bitarabaho), ukwizera kwabo kwatumye umugambi w'Imana usohora mu buzima bwabo.

Muri kamere y'Imana ntishobora kwivuguruza, iryo ni ihame ridakuka: Iyaba kwizera k'umuntu kwashoboraga guhindura gahunda y'Imana, byatuma Imana yivuguruza kandi bitabaho. Iyo ugize kwizera ikintu runaka kigakoreka, cyangwa ukabura kwizera ntigikoreke, ntibisobanuye ko gahunda y'Imana yahindutse, bisobanuye ko wemereye Imana gusohoza umugambi igufiteho; Buri muntu wese yaremanywe icyo bita "Ubushake" (Free will) n'uburenganzira bwo guhitamo (Choice), kandi Imana yubaha ubushake bw'umuntu n'amahitamo ye kugirango itadutwara nka robot. Ukwizera na ko ubwako ni impano y'Imana, uku kwizera kukaba kudufasha kuringaniza ubushake n'amahitamo byacu n'umugambi w'Imana.

URUGERO: Iyo umubyeyi abwiye umwana ati "Jya i Kigali hariyo ibyo naguteganirijeyo", iyo ni gahunda cyangwa umugambi umubyeyi afitiye umwana we. Iyo umwana yanze kujya i Kigali agahitamo kujya i Butare, aba ahisemo kutumvira se agakoresha ubushake bwe uko abyumva. None se ibyo bisobanuye ko gahunda ya se yahindutse? Oya rwose. Ukwizera rero, ni cya kintu kidufasha kuringaniza ubushake n'amahitamo byacu, tukavuga tuti 'Ndajya i Kigali kuko ari byo Data ashaka". Ntabwo kwizera kubereyeho kwemeza umubyeyi ngo ave ku izima anyemerere kujya aho nshaka.... oya rwose.

Muri make dusoza, ntabwo Kwizera gushobora guhindura umugambi w'Imana, icyakora kwizera gutuma umugambi w'Imana usohora mu buzima bwa muntu. Kwizera guhindura umugambi wa satani, ariko ntikwahindura uw'Imana

Ariko ikirenze kuri ibyo,  nta n'impamvu ifatika yo kuba twakwifuza ko umugambi w'Imana uhinduka. Kwizera ni ikintu cy'ingenzi mu buzima bw'Umukristo kuko tutanashobora kunezeza Imana tutagufite: Abaheburayo 11:6 "Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka."

Muri iki gice cya 11 cy'Abaheburayo, havugwamo intwari zo kwizera nyinshi. Nk'urugero, umurongo wa 11 ugira uti: "Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa." Nta wavuga ngo Imana yari ifite indi gahunda... hanyuma kwizera kwa Sara gutuma Imana ihindura gahunda .... Oya, Imana yari ibisanganywe muri gahunda yayo, icyakora uyu mukecuru w'ukwizera yatumye gahunda Imana yari imufiteho isohora. Ushobora kwibaza uti iyo Sara abura kwizera byari kugenda gute? Ni byo twasobanuye hejuru: Ubirebye nk'umuntu utazi ibyariho mbere na mbere, watekereza ko gahunda y'Imana yahindutse kuko Sara yabuze kwizera. Ariko Imana izi iherezo guhera mu itangiriro, yo yari kuba ibizi mbere na mbere ko sara azabura kwizera, bityo nta gahunda yayo yari kuba ihindutse, kuko icyari kiriho mbere ni cyo cyari kuba kibaye. 

 "Abaheburayo 11:30  "Kwizera ni ko kwatumye inkike z’amabuye z’i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi." Nta wavuga ko Joshuwa yatumye Imana ihindura gahunda yayo ihitamo kusenya Yeriko, Oya, Imana yari ibisanganywe muri gahunda yayo, icyakora uyu mugabo Yosuwa yagize kwizera bituma Imana imucishamo gusohora k'umugambi wayo. N'iyo Yosuwa abura kwizera, Imana yari gukoresha undi ugufite, ariko amaherezo Yeriko yari kuriduka.

Turangije tubifuriza kugira ubuzima bwuzuye "Kwizera" kugirango mubashe kuyinezeza, kuyisobanukirwa kurushaho, kugendana na yo uko bikwiriye, cyane cyane, kugirango umugambi w'Imana usohore. Ibirenze kuri ibyo, ntimukifuze guhindura gahunda y'Imana kuko ni nziza.

Uwiteka abagirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...