0 like 0 dislike
43 views
in Ibibazo byerekeye umuryango (family) by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki kibazo cyagiye kivugwaho byinshi kinatandukanya abantu, na n'ubu abanyabwenge ntibaracyumvikanaho. Bamwe kuva kera bagiye bavuga ko umuntu atangira kwitwa umuntu kuva avutse, abandi bavugaga ko umuntu aba umuntu agisamwa, hari n'abavuga ko umuntu aba umuntu mu kwezi runaka uhereye igihe yasamiwe.

Muri iyi minsi ya none, ibihugu byinshi bifite amategeko yemera gukuramo inda, ibyinshi muri byo bikaba byemeza ko umwana ukiri mu nda ya nyinda aba ataraba umuntu, ku buryo gukuramo inda itaravuka bidafatwa nk'icyaha cyo kwica umuntu. 

Mu buryo budashidikanywaho, Abakristo bizera ko umuntu atangira kwitwa umuntu agisamwa. Dawidi yandika Zaburi ya 139:13, 16  yagize ati: "Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama. Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, [16]Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe."

"Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga....", bisobonuye ko nkiri urusoro nari ndiho. Kuva imbuto y'umugabo igihura n'iy'umugore, ako kanya umuntu n'ibizamuranga byose biba bibonetse: Ese azaba umuhungu cyangwa umukobwa? muremure? Mugufi? Amaso manini? Umusatsi w'umweru?.... ikiba gisigaye gusa ni uko ahabwa igihe cyo gukurira mu nda ya nyina kugirango tubashe kumubona, naho ubundi aba yabaye umuntu kuko n'Imana iba ibasha kumubona kuko yo ibona ibyo twe tutabasha kubona. 

Uretse n'igihe cy'isamwa, Imana yo iba inatuzi mbere yaho. Bibiriya ibivuga muri aya magambo: Yeremiya 1:5 “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” Turi mu bihe bigoye aho isi yashyizeho amahame yayo ndetse inasobanura ibintu mu buryo buhabanye n'umwimerere wabyo, byose biganisha ku cyo Bibiriya yita "Ubuhenebere bw'iminsi y'imperuka". Ariko ukuri guhari ni uko umugore akimara gusama, ako kanya umuntu aba yabaye umuntu.

Ikindi kibazo wasoma: "Bibiriya ivuga iki ku kuringaniza urubyaro? Kanda hano ubone igisubizo

Umwami Yesu abagirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...