0 like 0 dislike
36 views
in Ibibazo byerekeye umuryango (family) by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ibyanditswe byera bigira biti: 1 Abami 11:1,3 "Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b’abanyamahanga udashyizeho umukobwa wa Farawo: Abamowabukazi n’Abamonikazi n’Abedomukazi, n’Abasidonikazi n’Abahetikazi. Yari afite abagore b’imfura magana arindwi, n’ab’inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobya umutima." 

Abisirayeli bakiri mu butayu, Imana yari yarababuriye ko nibagera mu gihugu cy'isezerano, bazimika umwami, ariko ko Umwami atagomba kurongora abagore benshi kugirango batamuyobya umutima. Bibiriya ibivuga muri aya magambo: Gutegeka kwa kwabiri 17:14,17 "Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ukaba umaze kugihindūra no kugituramo, ukibwira uti “Ndiyimikira umwami nk’uko ayandi mahanga angose yose ameze; [17]Kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka ukava ku Uwiteka, kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n’izahabu byinshi.”

Kuba Salomon yarafashe umwanzuro wo guca ku mabwiriza yari ahari, akarongora abagore 1000 akiyongeza n'umunyegiputakazi w'1001, ntibisobanuye ko Imana ari yo yamuhaye uruhushya rwo kubikora, ahubwo bisobanuye ko Salomon yahisemo kwica itegeko ry'Imana, Imana ikareka bikaba bityo. Kuva isi yaremwa, no kuva umuntu wa mbere yashyirwa mu isi, Imana yagaragaje ko itifuza kuyobora umuntu nka Robot, ahubwo yahaye umuntu ubwenge, imwereka icyiza n'ikibi, irangije irekera muntu uburenganzira bwo kwihitiramo. Kuva icyo gihe kugeza n'ubu, iyo umuntu afashe umwanzuro wo gusuzugura Imana, arabikora bikamushobokera, ntawe Imana igira icyo ikoresha ku ngufu.

Salomon yatangiye ingoma ye neza, asaba Imana ubwenge bwo kuyobora Abisirayeli. (1 Abami 3:5-9).  Imana yaramwumviye, imuha ubwenge buhambaye, ubwenge bwe bukaba bugaragarira mu gitabo cy'imigani n'igitabo cy'indirimbo ya Salomon. Uko iminsi yagiye yicuma, Salomon yatandukiye nkana itegeko ry'Imana, atangira kurongora abagore benshi. Ibyo byamukururiye ingaruka nk'uko Imana yari yarabivuze mu mirongo twatangiriyeho. 1 Abami 11:4 "Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye nk’uko uwa se Dawidi wari umeze"; Salomon wari warubakiye Uwiteka urusengero rwiza, yageze n'aho yubakira ibigirwamana ingoro kugirango anezeze abagore be. 1 Abami 11:5 "Kuko Salomo yakurikiye Ashitoreti imanakazi y’Abasidoni, na Milikomu ari yo kizira cy’Abamoni. [7]Bukeye Salomo yubakira Kemoshi ingoro ku musozi werekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy’Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy’Abamoni."

Amahitamo ya Salomon ntiyari kubura kuzana ingaruka, nk'uko bimeze na bugingo n'ubu, amahitamo yacu agira ingaruka mu buryo bumwe cyagwa ubundi. Iyo duhisemo, Imana iratuburira ariko ntiyitambika mu mahitamo yacu, irabyemera bikabaho. N'amahitamo mabi ya Salomon ntiyanejeje Imana, kandi ntiyari kubura kugira ingaruka mbi: 1 Abami 11:11 "Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n’amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe."

Ingaruka z'aya mahitamo mabi ya Salomon zabaye mbi kuri Salomon no kuri Isirayeli yose, kuko Salomon akimara gupfa ubwami bwa Isirayeli bwigabanijemo kabiri, buri gice kikajya kiyimikira umwami wacyo. Ibi biraduha isomo rikomeye: Amahitamo dukora mu buzima ashobora kudukururira byinshi, bibi cyangwa byiza. 

Imana yaduhaye Ijambo ryayo ngo rituyobore, iduha n'Umwuka Wera ngo adufashe. Ariko iyo duhisemo kwitandukanya n'Imana no kutayumvira, Imana yubaha amahitamo yacu kuko ntijya idukoresha nka telecommande batunga kuri TV. Ku iherezo ry'ubuzima bwe, Salomon yitegereje ibyo byose yaciyemo, amakosa yakoze, ubutunzi yatunze, ubwenge yari afite, arangije abibumbira mu gitabo cya nyuma yanditse cy'umubwiriza, atugira n'inama ikomeye: Umubwiriza 12:13 "Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese." Umurongo wa nyuma w'iki gitabo (14) utugaragariza ko amaherezo buri wese azirengera ingaruka z'amahitamo ye: "Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi."

Murakoze, Uwiteka abagirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...