0 like 0 dislike
58 views
in Ibibazo byerekeye umuryango (family) by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki ni ikibazo gikunze kuboneka mu miryango aho usanga umugabo asengera mu Itorero runaka kubera impamvu runaka, umugore na we agasengera mu rindi torerero ritandukanye kubera impamvu runaka. 

Iyo ubajije buri wese impamvu bimeze bityo, birumvikana ko buri wese agerageza kuguha no kukumvisha impamvu ze. N'ubwo tutakwihandagaza ngo tuvuge ko ari icyaha, ariko nanone ntidutinya kuvuga ko atari byiza. (Kandi buriya ibintu bitari byiza ariko atari ibyaha, amaherezo iyo bishyize kera bibyara icyaha). Imana imaze kuremera Adamu umugore, yavuze ko umugabo n'umugore babaye umubiri umwe (Itangiriro 2:24).

 Ishyingirwa, urugo cyangwa urushako ni igikorwa cyashyizweho n'Imana ubwayo, ihuriza hamwe abantu babiri bahamagariwe guhura mu bumwe bwuzuye. Ubu bumwe ntibusobanuye ko abantu bagomba guhuza imico, (kuko n'abonse ibere rimwe ntibayihuza), ariko abashakanye bagomba kwitondera ibintu bifite ingaruka mu isi y'umwuka. Ubumwe buranga abashakanye bukwiriye kurenga imbibi z'ibifatika bugasingira imbibi z'ibidafatika, bakitondera kureba niba bumva kimwe ibibazo by'imyemerere igize inkingi za mwamba z'ukwizera kwabo: Imana, Yesu, Umwuka Wera, Itorero, Agakiza, Icyaha, Ijuru, Umuriro .... gusenga, kwiyiriza, gutanga .... Iyo abashakanye bumva kimwe ibibazo by'umwuka, birema ubumwe hagati yabo kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Ni byo ko abashakanye bashobora kuryoherwa bitandukanye na gahunda z'amatorero atandukanye, n'ubwo ayo matorero yaba ahuje ibyo twizera (Doctrine), wenda ugasanga ntibaryoherwa kimwe n'ibindi bitagize inkingi z'ukwizera nk'umuziki, uko babwiriza, uko baramya, uko bahimbaza, uko bicara mu rusengero, uko bakira abashyitsi .... ariko ibi byose nta na kimwe gifite ibiro bihagije byatuma abashakanye bashyira mu kaga ubumwe bwabo.

No mu buzima busanzwe kugirango wubake ubumwe n'undi muntu bisaba gushyira ku ruhande bimwe mu bikunezeza, ukagerageza kwiyima ibintu bimwe na bimwe kugirango uringanize imibereho yawe n'iya mugenzi wawe. Ibi birakora no mu rushako: Niba amatorero yombi afite doctrine nzima, umwe mu bashakanye yakwiyima bimwe mu byamunezezaga mu Itorero runaka, agashyira ku ruhande amahitamo adafite ingaruka ku myizerere, agashyira imbere ubumwe bwabo kurenza ibinezeza umubiri bidafite ingaruka ku Mwuka.

Imbogamizi ikunze kubaho ituma iki kibazo kibaho, ni ukudakurwa ku ijambo kw'abantu cyangwa kutava ku izima. Ugasanga umuntu yarafashe aragungumira gusa, wanashaka impamvu ifatika ituma agungumira ukayibura. Ngo nkunda uko hariya babyina, ngo nkunda uko bacuranga, ngo hariya ni ho nakuriye sinahava, ngo nkunda umuntu runaka hariya..... Abashakanye bakwiye kuzirikana iki cyanditswe: 1 Samuel 15:23 "Kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi n’udakurwa ku ijambo asa n’uramya ibishushanyo na Terafimu." 

Ubundi iki ni ikibazo abashakanye bagomba kuganiraho bakanagifatira umwanzuro mbere y'uko bashyingirwa. Iyo bananiwe kucyumvikanaho hakiri kare batarashyingirwa, bakwiriye kwibaza niba ibindi byo bazabyumvikanaho. Iyo bije nyuma yo gushyingirwa, amatorero yombi akaba adahuje imyizerere (Doctrine), aho ho uri mu Itorero rifite doctrine nzima nta mpamvu afite yo kujya mu buyobe. Iyo amatorero ahuje imyizerere (Doctrine), bakwiriye gushyira imbere ubumwe bwabo kurusha ibibanezeza bidashyira mu kaga ubuzima bw'Umwuka.

Murakoze, Uwiteka abagirire neza.

by
0 0
Amen be blessed
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...