0 like 0 dislike
139 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki ni kimwe mu bibazo bitigeze bivugwaho rumwe mu mateka y'itorero rya kristo. Twaba twirariye turamutse twihandagaje tukavuga ko ari twe tuzanye igisubizo ngenderwaho ku isi yose. 

Gusa mutwemerere tugaragaze icyo Bibiriya ibivugaho. Uretse no kongera gushaka ku muntu wigeze gushaka, hari abakozi b'Imana bagiye bafata umwanzuro wo kudashaka n'ubwo batabigize ihame cyangwa itegeko. Pawulo ntiyigeze ashaka, ndetse yandikiraga abakorinto yabagiriye inama ikurikira: "Abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye." (1 Abakorinto 7:9).

Icyemezo cyo kudashaka ntigikwiriye kumvikana nk'igihano cyangwa umutwaro, ahubwo na Yesu ubwe yabivuzeho, avuga ko bikorwa n'uwiyemeje kugira icyo yiyima kugirango abone uko arushaho kunezeza Umwami Imana. Yabivuze muri aya magambo: Matayo 19:12 "Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n’inkone zakonwe n’abantu, hariho n’inkone zikona ubwazo ku bw’ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.”

Impamvu yabyo na yo Bibiriya iyisobanura muri aya magambo: 1 Abakorinto 7:32-33 "Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu uko yamunezeza, [33]ariko uwarongoye yiganyira iby’isi ngo abone uko anezeza umugore we." Byumvikane neza ko kudashaka cyangwa kutongera gushaka atari ihame (Principe) ahubwo ni irengayobora (Exception). Impamvu ari irengayobora na yo turayibona tuyikuye muri Bibiriya: Mu itangiriro. Imana imaze kurema byose, yitegereje ibyo yaremye isanga byose ari byiza uretse ikintu kimwe gusa ni cyo yarebye ibona atari cyiza, ihita ikibonera igisubizo: Kuba wenyine. Itangiriro 1:31 "Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane". Bibiriya ikongeraho iti:  (Itangiriro 2:18 "Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine". Ntabwo Imana yashyizeho ishyingirwa kugirango umuntu anezeze umubiri, nta n'ubwo yagirango inyoko-muntu yororoke gusa, ahubwo yanagirango ikemure ikibazo cy'ubwigunge bwa muntu. N'ubwo Imana yanga divorce, (Ushobora gukanda hano ukareba impamvu iyanga), twasanze hari impamvu Bibiriya yemera zishobora gutuma abashakanye batandukana. (Ushobora gukanda hano ukareba icyo kibazo n'igisubizo). Igihe izo mpamvu zabayeho, Pawulo yandikiye Abakorinto ababwira ko uwakoze divorce agirwa inama yo kuguma ari igishubaziko. (Igishubaziko = Umuntu wigeze gushaka, agatandukana n'uwo bashakanye agasubira iwabo). 1 abakorinto 7:10-11 "Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we. [11]Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we." 

Gusa n'ubwo Bibiriya itanga iyi nama, ntibura no kongeraho ko k'uwo bitazashobokera kwigumira wenyine, ibyiza ari uko yashaka aho gushyuha. 1 Abakorinto 7:9 "Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha." Icyongeye kuri ibi, hari aho Bibiriya igaragaza ko hari ubwo mwenedata yaba atagihambiriwe ku wo bari barashakanye, muri aya magambo: "Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro." (1 Abakorinto 7:15)

Ubundi Divorce yose aho iva ikagera ni ingaruka z'icyaha cy'umwe mu bashakanye cyangwa bombi icyarimwe. Ndetse na divorce ubwayo ni icyaha kuko Imana irayanga kandi igihe cyose dukoze icyo Imana yanga tuba dukoze icyaha. Aha ni ho havukira ikibazo kivuga ngo "Ese Imana yababarira icyaha cya divorce?" Mu buryo butajijinganywaho igisubizo ni YEGO, kuko icyaha kidashobora kubabarirwa ni kimwe gusa. (Kanda hano ukirebe) Kubera ibyo byose tumaze gusobanura, dusubire ku kibazo cyacu: Ese uwakoze divorce ashobora kongera gushaka? Ntitwakwihandagaza ngo dusubize yego cyangwa oya mu buryo bwa rusange. Iki ni ikibazo cy'uwo kireba n'Imana ye kuruta uko cyaba icya rusange. Ukoresheje Bibiriya ubona YEGO na OYA byombi ari ibisubizo bishoboka. 

Iyo bimeze bityo, uwo iki kibazo kireba agirwa inama yo gushaka Imana, akihatira kumva ijwi ry'Umwuka Wera, agashyira mu nyurabwenge mu bwenge bw'imigenzereze bumurikiwe n'Imana, kandi agashyira ku munzani ibyiza n'ibibi biri mu kongera gushaka n'iziri mu kuguma ari wenyine. 

Uko bimeze kose, twibwira ko nta wakwihandagaza ngo acireho iteka uwashatse bwa kabiri nyuma yo gukora divorce, kimwe n'uko nta wariciraho awahisemo kuguma uko ari akareka kongera gushaka.

Murakoze, uwiteka abagirire neza.

by
0 0
Murakoze. Ubundi nibyiza kuyoborwa n'Imana kuko ntuyoba
by
0 0
Murakoze cyane Imana ibahe umugisha
by
0 0
Yego na oya byose n' igisubizo kuko biterwa namahitamo y'umuntu
by
0 0
God bless u mubyeyi
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...