0 like 0 dislike
65 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)
selected by
 
Best answer

Mbere yo gusubiza iki kibazo, ni byiza ko tubanza tukemeranya ko muri gahunda z'umwimerere z'Imana, Imana ntiyigeze yifuza ko umugabo yarongora abagore barenze umwe. Umuhanuzi Malaki avuga yeruye ko Imana yari ifite umwuka uhagije. ku buryo iyo ibishaka yari kuremera Adamu abagore barenze umwe, ariko kuba yaramuremeye umwe bifite ubutumwa bitanga. Malaki 2:15 "Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe." 

Mu mateka ya muntu, hari ibintu byinshi Imana yagiye ireka bikabaho, ku bw'umutima wa muntu unangiye, ariko kureka bikabaho ntibisobanuye uruhushya rwo kubikora. Kuba Aburahamu yararongoye abagore batatu ntimwice, kuba Dawidi yararongoye abagore 8 ntimwice, kuba Salomon yararongoye abagore 1001 ntimwice, ibi byose nta na kimwe gisobanuye ko Imana yaba yaratanze uruhushya rwo kurongora umugore urenze umwe. Gahunda y'Imana kuva kuri Adamu na Eva byari uko umugabo agira umugore umwe, ariko ku bw'umutima wa muntu unangiye, muntu yishyiriyeho ibindi bimubereye, Imana irareka bibaho, bidasobanuye ko yatanze uruhushya rwo kubikora.

Mu ngero z'abatubanjirije tubonye hejuru, igihe cyose muntu yatandukiriye ubushake bw'Imana akazana abagore benshi byamukururiye ingaruka: Ntitwakwirirwa tuvuga ibya Aburahamu na Hagari, ibya Dawidi na Betisheba, ibya Salomon n'abagore 1001.... ingero ni nyinshi.

Tukiri hano mu isi, igihe cyose umuntu atandukanye n'ubushake bw'Imana agomba kwitegura kwirengera ingaruka zabyo. Iyo umuntu akoze ibyaha atarakizwa, iyo akijijwe akihana arababarirwa, ariko kubabarirwa kwe ntibisobanuye ko ingaruka z'ibyo yakoze atarakizwa zisibama. Ni kenshi dukizwa ariko ingaruka z'ibyo twakoze tutarakizwa zikadukururukanaho mu buzima bushya, ibyo rwose si igitangaza. Bibiriya igira iti : (1 Timoteyo 5:24 "Ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby’abandi bizagaragara hanyuma.")

Hari ibihugu bimwe na bimwe byemerera mu mategeko yabyo umugabo kugira abagore benshi, ariko uko byagenda kose amategeko y'bihugu ntakuraho ubushake bw'Imana. Ibyakozwe n'Intumwa 5:29 "Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu."

N'iyo umugabo yaba adakijijwe ariko akaba afite abagore barenze umwe, uretse mu bihugu byemera gushaka abagore benshi, ahandi hose amabwiriza ni uko uyu mugabo yaba afite nibura umugore umwe yasezeranye na we imbere y'amategeko. Insengero z'abavutse ubwa kabiri zemera kandi zikubaha ubuyobozi. Kuko turimo kwandika ikinyarwanda reka tuvuge ibyo mu Rwanda, nta Torero ry'abavutse ubwa kabiri riyoborwa n'Umwuka Wera ryasezeranya abageni batabanje gusezerana imbere y'amategeko. Abaroma 13:1 "Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana." Kubera iyo mpamvu, Itorero ryemera umugore w'isezerano nk'umugore uyu mugabo agomba gukomezanya na we nyuma yo gukizwa. 

Iyo ntanumwe yasezeranye na we mu mategeko, uyu mugabo agirwa inama yo gukomezanya n'umugore yashatse mbere, kuko uyu mugore ni we ufatwa nk' "umugore wo mu bosore bwe."  Malaki 2;14 bibiriya igira iti: "Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano." Birumvikana, uyu mugabo asigarana n'inshingano zo kwita no gufasha abagore bandi ndetse n'abana bose babavutseho, gusa ntiyemerewe gukomeza kubana na bo nk'umugabo n'umugore. Bishobora kumuvuna mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ni bya bindi twatangiye tuvuga, iyo umuntu amaze gukizwa agomba guhagarara kigabo, akihanganira bimwe na bimwe bitamutunganiye bikomoka ku buzima yabayemo mbere yo gukizwa.

Murakoze, Uwiteka abagirire neza

by
0 0
Murakoze cyan
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...