0 like 0 dislike
58 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Mbere yo gusubiza iki kibazo, mutwemerere tubanze tugire icyanditswe kimwe dusoma: 2 Abakorinto 12:2 "Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n’ine (niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi bizi Imana)."

Pawulo ntabwo avuga uyu muntu wazamuwe akajyanwa mu Ijuru rya gatatu, ariko abasesenguzi bose bahamya ko uyu muntu ari Pawulo ubwe. Ibyo ari byo byose, uyu muntu yaba Pawulo cyangwa undi, ikigaragara ni uko uyu muntu yajyanywe mu Ijuru rya gatatu. Bisobanuye ko Ijuru rya gatatu ribaho, kuko uyu si umugani. Ahubwo wenda umuntu yakwibaza ati "Ijuru rya gatatu ni iki cyangwa ni hehe? Imirongo ikurikira uwo dusomye hejuru urabigaragaza: 2 Abakorinto 12:3-4 "Kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana), [4]yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga."  Ibi rwose birasobanutse: Pawuli ati "uwo muntu yazamuwe mu Ijuru rya gatatu", hepfo gato ati "yarazamuwe ajyanwa muri Paradizo". Bisobanuye ko Ijuru rya gatatu = Paradizo 

1) Ijuru rya gatatu = Paradizo, (Cyangwa ubututo bw'Imana n'abamarayika) . 

Ubwo tubonye rero mu buryo budashidikanywaho ko hari Ijuru rya gatatu, ubwo n'irya kabiri n'irya mbere rirahari. Dukomeze turebe ibyanditswe

2) Ijuru rya kabiri: Mu gihe tumaze kubona ko hari ubuturo bw'Imana n'Abamarayika, hari icyanditswe kindi kigaragaza ko hari n'ubuturo bw'imyuka mibi; Pawulo nanone afite icyo abivugaho: Abefeso 6:2 "Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru." Pawulo ati "imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru". Birumvikana ko iri juru rivugwa atari rya rindi twabonye rya gatatu. Hari icyanditswe cyatumenyesha iri juru iryo ari ryo: Daniel 10:12-13 "Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye. [13]Ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi." 

Icyi cyanditswe cyarasobanuwe bihagije: Daniel yarasenze, agitangira gusenga Marayika ava muri rya Juru rya 3 twabonye amuzanira ibisubizo. Ageze muri rya juru rindi tubonye mu Befeso 6:2 ; afatirwayo n'imyuka mibi, byabaye ngombwa ko Marayika w'intambara (Mikayeli) atabara, ashakira Marayika wari uzanye ibisubizo inzira abona kubishyikiriza Daniel ku isi. Birumvikana ko ijuru rya kabiri riri hagati y'ijuru rya gatatu n'isi. Ijuru rya kabiri = Ubuturo bwa satani n'abadayimoni

3) Ijuru rya mbere: Ijuru rya mbere ni iki kirere turebesha amaso, isanzure, space.

Hari n'abavuga ko iby'Ijuru rya 3, 2, 1 biri symbolic kurusha uko byaba biriho koko. Gusa Pawulo arabisobanuro ko aho yajyanywe ari mu Ijuru rya 3. Nta mpamvu dufite yo gutekereza ko ibyo ari "igitekerezo gusa". Igisigaye rero mutwemerere dukureho urujijo: Ibi byose tuvuze ni iby'iki gihe gusa, Ijuru tuzajyamo ku iherezo rya byose ni rimwe rukumbi, kandi ubwiza bwaryo burenze ibitekerezo by'umuntu ku buryo Bibiriya ibivuga itya: 1 Abakorinto 2:9 "Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”

Uwiteka abagirire neza

by
0 0
Murakoze kudusobanurira. Imana ikomeze ibagurire imbago
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...