0 like 0 dislike
78 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Bibiriya Yera, igitabo cya Daniel, igice cya 3, havugwa inkuru y'abasore batatu: Saduraka na Meshaki na Abedinego. Aba basore ubusanzwe baziye igihe kimwe na Daniyeli i Babuloni bavanywe iwabo i Yerusalemu ubwo Nebukadinezari yahasenyaga. Baziye kimwe, bose uko ari 4 bazanwa ibwami icyarimwe, bashyirwa munsi y'umuntu umwe wari ushinzwe kubigisha imico mishya y'i Babuloni, bashyirwa mu nzu imwe, bakarira hamwe, bakigishirizwa hamwe, ibyo byose igice cya mbere cya Daniel kirabivuga.

Mu gice cya 3, havugwa inkuru y'igishushanyo Nebukadinezari yakoze, ategeka abantu bose kukiramya, ariko ba basore batatu b'inshuti za Daniel banga kukiramya, kugeza aho bajugunywe mu itanura ryaka umuriro bazizwa ko banze kukiramya. Muri iyi nkuru bavugwa ari batatu bonyine, bigatuma havuka ikibazo gikurikira: "Daniel yari he? Kuki atavugwa muri iyi nkuru?"

Mwibuke ko iki gitabo cyanditswe na Daniel ubwe. Kuba atavuga aho yari ari, ni uko yasanze atari ngombwa. Nk'uko dukunze kubivuga, Bibiriya ntiyandikiwe kutumara amatsiko, yandikiwe kutwereka umugambi w'Imana ku muntu. Ariko rero n'ubwo Bibiriya idasubiza iki kibazo, dushobora gukoresha ibyanditswe tukagerageza kumenya impamvu Daniel atari kumwe na bagenzi be. 

Hari impamvu eshatu zishoboka, tugiye kuzirebera hamwe, hanyuma tugende dukuramo ibidashoboka, (Elimination), turasigarana kimwe gishoboka kurusha ibindi:

1) Ku bw'inshingano nyinshi n'umwanya yari afite ugereranywa na "Premier Ministre", Daniel ashobora kuba atari i Babuloni.

2) Ku bw'umwanya w'icyubahiro Daniel yari afite, Umwami Nebukadinezari ashobora kuba yaramukoreye irengayobora (Exception) ntamusabe kuramya iki gishushanyo.

3) Daniel yaba yaremeye kuramya igishushanyo kubera ubwoba bwo gutinya umuriro ugurumana.

Mureke dukuremo ibidashoboka kimwe kimwe: Icya 3 cyo kuvuga ko Daniel yaba yaremeye kuramya igishushanyo kubera ubwoba rwose ntigishoboka. Ibi tubihera ku mwanzuro ukomeye wo "Kutiyanduza" Daniel yari yarafashe ku ikubitiro uvugwa mu ntangiriro z'igitabo cye: Daniel 1:8 "Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza."  Ikiyongera kuri ibi, Mu gice cya 6 tubona Daniel ajugunywa mu rwobo rw'intare azira ko bamubujije gusenga Imana ye agasanga atashobora kubaho adasenga, akiyemeza gusenga nk'ibisanzwe yirengagije ko arimo gushyira ubuzima bwe mu kaga. Uyu mugabo rero wari wariyemeje "Kutiyanduza", uyu mugabo wemeye kujugunywa mu rwobo rw'intare aho gusenga indi Imana itari Imana ye, ntabwo yari kugira ubwoba ngo yunamire igishushanyo cya Nebukadinezari. OYA ntibishoboka.

 Icya 2 cyo kuvuga ko Daniel yaba yarakorewe "exception" ntasabwe kuramya igishushanyo, na cyo ntigishoboka kuko itegeko rya Nebukadinezari ryari risobanutse: Ryarebaga bose. Daniel 3:3 "Nuko Umwami Nebukadinezari atuma abantu bo guteranya abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abacamanza, n’abanyabigega n’abajyanama, n’abirutsi n’abatware bose bo mu bihugu byaho ngo baze kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse."

Igisigaye gishoboka ni icya 1: Ku bw'inshingano nyinshi yari afite zivugwa muri Bibirya n'umwanya wo hejuru yari afite, Daniel ashobora kuba atari i Babuloni ubwo aba basore bajugunywaga mu muriro. By'ukuri ubwo Daniel yari amaze gusobanurira Nebukadinezari inzozi zari zananiye abandi banyabwenge bose, Nebukadinezari yamuzamuye mu mwanya wa mbere muri aya magambo: Daniel 2:48 "Nuko umwami aherako akuza Daniyeli, amugororera ingororano nyinshi zikomeye. Amuha gutwara igihugu cyose cy’i Babuloni, no kuba umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i Babuloni." Ubwami bwa Babylone bwari bunini, bwari bufite ibirometero kare birenga 500,000. Iryo jambo dusomye rivuga ko Daniel yahawe gutwara igihugu cyose, akabifatanya no kuba umutware mukuru w'abanyabwenge bose b'i Babuloni. Ni inshingano zitoroshye, byanga bikunda byamusabaga gukora ingendo nyinshi. Birashoboka cyane rero ko igihe aba basore bajugunywaga mu itanura ry'umuriro, Daniel ashobora kuba yari mu ngendo z'akazi hanze ya Babuloni.

Bikwiye gusobanuka ko aba basore batatu batari bahuje urwego na Daniel. Ni cyo gituma n'umuntu yakongera kwibaza aho aba basore bari bari igihe Daniel yajugunywaga mu rwobo rw'intare? Igisubizo ni uko batari bahuje urwego, Daniel yagiriwe ishyari rituma ashakwaho impamvu yo kumugirira nabi, iri shyari ntiryareba aba basore. 

Murakoze, uwiteka abagirire neza

by
0 0
Murakoze cyane mubyeyi wacu Imana ijye ikongerera ubwenge bwayo buri munsi
by
0 0
Amen amen izina ry'Uwiteka rihabwe icyubahiro
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...