0 like 0 dislike
44 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Imana ishobora kutuyobora no kutuvugisha biciye mu buryo butandukanye, bumwe muri bwo ni ubuhanuzi. Uyu munsi turasesengura dukoresheje Bibiriya turebe uko wamenya niba ubuhanuzi buvuye ku Mana koko.

Umuhanuzi si umuntu uvuga ibizaba gusa (future): Umuntu wigisha, wungura abantu ubwenge, ubayobora akoresheje ijambo ry'Imana, akabasobanurira ibyahise, akababwira ibiriho, cyangwa ibizaba, ni umuhanuzi. Ibyakozwe n'Intumwa 15:32 "Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahuguza bene Data amagambo menshi barabakomeza."  Biragaragara ko nubwo Bibiriya ivuga ko Yuda na Sila bari abahanuzi, icyo bakoraga ntabwo ari ukuvuga ibizaba gusa, ahubwo bahuguraga benedata bakababwira amagambo yo kubakomeza.

 Guhanura ni kimwe mu mihamagaro uko ari 5 ivugwa muri Bibiriya (Efeso 4:11-12), bikaba n'imwe mu mpano 9 za Mwuka Wera (1 Kor 12:6-10) Si byiza kujya gushaka umuhanuzi ngo aguhanurire. Iyo Imana yahisemo kukuvugisha ikoresheje umuhanuzi imugutumaho. Igihe ubuhanuzi buje, bugenzure, ugundire ibyiza. Bibiriya igira iti 1 Tes 5:19-21  [19]Ntimukazimye Umwuka w'Imana [20]kandi ntimugahinyure ibihanurwa,[21]ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza"

Kuva cyera hahozeho abahanura ibyo mu byuyumviro byabo yabo, kandi Imana itabatumye. Yeremiya 14:14-15 [14]Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry'ibinyoma, n'iby'ubupfumu n'ibitagize umumaro, n'uburiganya bwo mu mitima yabo."

Muri iyi minsi ubuhanuzi bureze hirya no hino. Bumwe ni ubw'ukuri, ubundi ni ibinyoma. Igihe Umukristo yakiriye ubuhanuzi, agomba kubucisha mu kayunguruzo, Bibiriya ibivuga muri aya magambo: 1 Yh 4:1 "Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi."

Hari akayunguruzo kagizwe n'ibintu 7 byafasha Umukristo kumenya niba ubuhanuzi bwamugezeho ari ukuri: Tubirebe dukoresheje Ijambo ry'Imana:

1) IJAMBO RY'IMANA

Nta na rimwe ubuhanuzi bushobora kunyuranya n'Ijambo ry'Imana. Kirazira kikaziririzwa, n'iyo Mose yazuka akaguhanurira ibinyuranye na Bibiriya ntuzabyemere. Gal 1:8 "Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe."

2) IMBUTO Z'UMUHANUZI

Muzabamenyera ku mbuto zabo. Ibi ni Yesu wabyivugiye: Mt 7:15-17 “Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana.[16]Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutini ku gitovu? [17]Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.

3) UMUHANUZI UHANURA UBUDASOHORA, NTUZAMUTINYE

Gutegeka kwa kabiri 18:21-22 [21]Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?” [22]Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye."

4) UBUHANUZI BWOSE BIGOMBA GUHESHA ICYUBAHIRO KRISTO, NTIBUSHYIRA IMBERE UMUHANUZI.

Yh 16:13-14 [13]Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.[14]Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira."

5) UBUHANUZI BWOSE BUGOMBA KUBA BUGENZWA N'IBINTU 3: Kungura, guhugura, guhumuriza

(Ubuhanuzi butera ubwoba, butera guhangayika, ubuyobya, ubutera urujijo, ...... Ntuzabwemere). N'ubwo ubuhanuzi bwaba bukubwira ibitagushimishije cyangwa ibyo utifuzaga kumva, imvugo y'umuhanuzi ntiguhahamura kurushaho, ahubwo igusunikira ku Mana kurushaho. 1 Kor 14:3,31 [3]Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura, n'ibyo kubahumuriza." Ibyakozwe 15:30-31 "Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahuguza bene Data amagambo menshi barabakomeza."

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

552 questions

132 answers

43 comments

813 users

...