0 like 0 dislike
61 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Murakoze cyane nshuti bavandimwe bakunda urubuga bazabibiriya.org.    Uyu munsi turarebera hamwe abantu 5 buri Mukristo wifuza gukura mu buryo bwose yari akwiriye kugira mu mibereho ye. 

Muri uyu murimo no muri uru rugendo, nta muntu wahamagariwe kugenda wenyine, gukura wenyine cyangwa gukora wenyine. Buri wese atitaye ku rwego ariho, nta Mukristo ugomba kuba nyamwigendaho! Buri wese yigeze kugira uwo yigiraho, yigeze kugira uwamwigisha, buri wese akeneye gutyazwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uko byangenda kose buri wese akeneye mugenzi we mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Yesu na we akiri hano mu isi yivugiraga ko we na Se bakorera hamwe, mu bumwe bwuzuye. Yesu yatoranije intumwa 70. Muri 70 atoranyamo 12. Muri 12 atoranyamo 3 (Yakobo, Yohana na Petero). Muri eshatu yagiraga imwe yakundaga kurusha izindi (Yohana) akagira n'undi umukunda kurusha abandi (Petero). Ibi bitwereka mu buryo budasubirwaho ko atari icyaha, si n'ikosa, gutoranya abantu wumva bafite icyo bagufasha ukabiyumvamo kurenza abandi.

Dushingiye kuri Bibiriya n'inyigisho zayo, hari abantu batanu bafasha Umukristo mu rugendo turimo. Aba bantu uko ari batanu, Umukristo ni we ubihitiramo bitewe n'impamvu zitandukanye, nta muntu washakira undi umwe muri aba bantu batanu. Reka tubarebere hamwe:

1. UMUBEYI WO MU MWUKA. (Spiritual Father/Mother, Père Spirituel).

Buri wese azi akamara k'umubyeyi w'umuntu. Ibyo papa wo mu mubiri akumarira mu buryo bw'umubiri, Papa wo mu mwuka na we abikumarira mu buryo bw'Umwuka. Mbere yo kuvuga byinshi kuri papa wo mu Mwuka, tubanze tuvuge kuri ibi byanditswe:

1 Timoteyo 1:2 "Ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera..." 

Tito 1:4 "Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye...."  

Filemoni 1:10 "Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo,.." 

Twese turabizi ko pawulo atigeze ashaka umugore, nta n'umwana yagiraga mu buryo bw'umubiri. Ariko aba bana abita abe: Timoteyo, Tito, Onesimo n'abandi. Birumvikana ko ari mu buryo bw'Umwuka nk'uko na we abyivugira. Na bo kandi ni ko bamufataga, bamufataga nka Papa mu buryo bw'Umwuka. Baramwumviraga, akabatuma, bakamutumikira.

Umubyeyi wo mu Mwuka akenshi aba ari n'umushumba wawe kuko ni we ubasha kukwitaho uko bikwiriye mu buryo bwa hafi. Rimwe na rimwe Abakristo bahitamo uwababyaje ubutumwa bwiza akaba ariwe bafata nk'umubyeyi wo mu Mwuka, ibyo si ikibazo. Ibyo aribyo byose, umubyeyi wawe wo mu Mwuka agomba kuba ari umuntu ufite icyo akurusha mu buryo bw'Umwuka ku buryo hari icyo yakumararia muri ibi bikurikira:

-  Akwitaho mu kugusengera no kumenya ibyo ukennye mu Mwuka

- Akugaburira ijambo n'izindi nyigisho zigukuza mu Mwuka

- Akugira inama zikenewe haba mu by'Umwuka cyangwa iby'umubiri bisanzwe

- Umwisanzuraho ukamumenyesha ibikugoye n'ibikubabaje kugirango abone aho ahera akugira inama.

Abakristo bamwe bazinutswe ibyo kumva iby'ababyeyi bo mu Mwuka kuko wenda bababonyeho inenge cyangwa icyaha, ariko bagomba kwibuka ko kwitwa umubyeyi wo mu mwuka bitaguhindura umumarayika. Na bo bakwiye gusengerwa, na Pawulo uko yandikaga akenshi yasozaga avuga ati "Munsengere...."

2. ROLE MODEL (Umuntu wifuza gusa na we)

Uyu ni umuntu uhora wifuza gusa na we. Si ngombwa ko amenya ko umufata nka role model, wowe gusa uramwitegereza imibereho, imikorere, imivugire, ukumva wifuje kumwigana no gusa na we. Pawulo yandikira abafilipi yarababwiye ati: "Ibyo nabigishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe." (Abafilipi 4:9). Kureba Pawulo, kumva Pawulo, ukumva urifuza kumwishushanyaho, ubwo ni Role model wawe. Role model wawe si ngombwa ko muba muziranye. Si na ngombwa ko yaba akiriho, umuntu ashobora kukubera role model atakiri no muri uyu mubiri. N'iyo yaba ariho, si ngombwa ko umwigereraho ngo umuvugishe. Kumwitegereza gusa ukumva wifuje kumera nka we no gukora nka we ni byo bimugira Role model wawe. Umuntu ashobora kugira ba role models benshi: Hari abo ushobora kwigiraho iby'umubiri, abandi ukabigiraho iby'umwuka.....

3. ICYITEGEREREZO (Exemplaire)

Umuntu ufata nk'icyitegererezo ni umuntu uba uzi, akaba ariho kandi mukaba muziranye, ukamwitegereza ukumva wifuza kugira icyo wamwigiraho kuko akubera intangarugero. Aho atanira na role mode ni uko Umuntu w'icyitegererezo we agomba kuba ariho, mugomba no kuba muziranye ndetse mushobora no kuganira, ukamubaza ibibazo bitandukanye, ukamusobanuza byinshi. Dore uko Pawulo yandikiye abana be (Mu Mwuka): Tito 2:7-8 "Wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga." Iri jambo rirakomeye: Umuntu ufata nk'icyitegererezo agomba kuba aboneye mu mirimo myiza, agomba kuba aboneye mu byo yigisha, amagambo ye agomba kuba mazima atariho umugayo, mbese ku buryo bigoye kugira ikibi wamuvugaho. 1 Timoteyo 4:12 "Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye."

Ibi na byo birasobanutse: Umuntu ufata ck'icyitegerezo cyawe agomba kuba aboneye mu byo avuga, mu ngeso ze, mu rukundo, mu kwizera no ku mutima uboneye. Umuntu nk'uwo Pawulo yavugaga, iyo umwegereye ukamugira inshuti hari icyo umukuraho.

4. MENTOR: (Umutyaza, Umwigisha)

Mentor kumubonera ikinyarwanda byatugoye ariko mutwemerere tumwite umutyaza. Umutyaza ni umuntu wemera kujya ku birenge bye ukemera ko hari icyo akurusha akakwigisha. Umuntu ashobora kukubera kimwe mu byo twavuze haruguru akanakubera umutyaza. Umutyaza akwigisha mu bikorwa, si mu magambo. Umutyaza arakora ukareba, ukiga ibyo akora, amaherezo ukazabikora nawe. Mentor ntakwigisha iby'umwuka gusa, yanakwigisha iby'umubiri bisanzwe. Ushobora kureba umuntu uzi gukora umwuga runaka, akazi runaka, ukumva wifuje kumwigiraho. Si ikosa rwose kwemera ko hari icyo ukeneye kumenya, ukamwegera akagutyaza. Umunsi Eliya yahamagaye Elisa, Elisa yasize byose yemera gukurikira Eliya, akajya amukorera. Dore uko Bibiriya ibivuga:1 Abami 19:20-21 "Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.” Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?” [21]Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by’imitambiko yazo, agaburira abantu bararya. Aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera."

Elisa yaremeye aba umugaragu wa Eliya: Akamutekera, akamumesera, ariko akaba afite icyo akurikiye, yari ari mu ishuri. Umusaruro wavuyemo: Byarangiye Elisa abonye inshuro 2 z'Umwuka wari kuri Eliya, ku buryo igitangaza cya nyuma Eliya yakoze ni cyo Elisa yatangiriyeho, ndetse n'ibitangaza Eliya yakoze Elisa yabikubye kabiri! Iyo utarangaye Mentor wawe amaherezo umukuraho umwitero! Elisa yasigaranye umwitero wa Eliya; Elisa na we yari afite umugaragu witwaga Gehazi.Gehazi yabaye umunyeshuri mubi, ntiyamenye agaciro ka mentor we, aho guharanira umwitero wa Shebuja aharanira ubutunzi buciye mu byaha, mu kimbo cy'umwitero yagabanye ibibembe! Dore uko Pawulo avuga Mentor Ibyakozwe n'intumwa 7:58 “Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y’i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry’Imana nk’uko namwe mwese murigira none." Pawulo yigiye ku birenge bya Gamaliyeli; Elisa yigiye ku birenge bya Eliya, Timoteyo yigiye ku birenge bya Pawulo, ..... Si icyaha rwose si n'ikosa kugira uwo wigira aho gukora, nta n'ubwo twemeranya n'abakristo bikomanga ku gatuza bakavuga ko bazigishwa na Mwuka wera gusa..... None se bafite Umwuka Mwinshi kurusha uwari muri Pawulo? Barusha Elisa se? Pawulo yazuye umuntu, Elisa yazuye babiri, nyamara mbere y'ibyo byose baciye bugufi bajya ku birenge by'abo bemera ko hari icyo babarusha, bariga! Birakwiye rwose kugira uwo wigiraho gukora, Imana idufashe.

5. INSHUTI IRUTA IZINDI (Best Friend)

Muri ubu buzima umuntu agira inshuti nyinshi, ariko ni byiza kugira inshuti iruta izindi. Mu kinyarwanda hari abakoresha ijambo "Inshuti-magara", si icyaha. Twatangiye tubivuga ko na Yesu ubwe mu bigishwa be 12, hari aho yageraga mu bihe by'umwihariko agatoranyamo batatu,Yakobo, Yohana na Petero, akaba aribo bagirana ibihe by'umwihariko. Ndetse no muri abo batatu, Bibiriya ivuga ko harimo umwe Yesu yakundaga, ari we Yohana; Dawidi yari afite inshuti nyinshi, ariko muri zo akagira inshuti iruta izindi yitwaga Yonatani. Barakundanaga ku buryo ni bo bantu bonyine Bibiriya ivuga ko umwe yakundaga undi nk'uko yikunda. Yonatani yashyize ubizima bwe mu kaga inshuro nyinshi arengera ubuzima bw'inshuti ye Dawidi. Ngo imitima yabo bombi yari yarabaye nk'agati gakubiranye! 1 Samuel 18:1 "Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda". Ubu bushuti bwabo ntibwari ubw'agahararo, kuko batangiye gukundana Yonatani ari umwana w'umwami, Dawidi ari umushumba. Bamaze gukura n'ubundi bakomeje gukundana, bakajya babitsanya amabanga y'ubuzima akomeye.

Ngabo bantu 5 buri Mukristo wese akwiriye kuba afite mu buzima bwe. Buri wese afite uko ahitamo, ariko cyane cyane ni ngombwa igihe cyose kuyoborwa na Mwuka Wera nkuko atuyobora mu buzima bwa buri munsi.

Murakoze, Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...