0 like 0 dislike
125 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

 'Pasika twizihiza isobanuye iki? Ese niba isobanuye kuzuka kwa Yesu, kuki mu isezerano rya kera yizihizwaga kandi Yesu yari ataravuka?', '

Ndibuka kera nkiri mu mashuri abanza, batwigishaga ko Pasika itwibutsa izuka rya Yesu. Maze gukizwa ntangiye gusoma Bibiriya, nsanga Pasika yarizihizwaga kuva kera Yesu ataranabaho. Ndetse Bibiriya inagaragaza ko Yesu ubwe na we yitabiriye umunsi mukuru wa Pasika i Yerusalemu inshuro zigera kuri eshatu. Umuntu wabajije iki kibazo si we wenyine ukibaza, tugiye kugerageza kurebera hamwe ibyerekeye Pasika n'uburyo abakristo bakwiye kuyifa.

Ijambo Pasika ubusanzwe rikomoka ku giheburayo Pesach, rikaba rigaragara bwa mbere muri Bibiriya mu gitabo cyo Kuva 12:11, ubwo ni mu myaka irenga 1,400 mbere ya Yesu. Ni byiza cyane ko tubanza gusobanura amagambo abiri ari budufashe kumva iki kibazo, aya magambo yombi asobanuzwa ijambo rimwe mu kinyarwanda, nyamara mu ndimi z'amahanga zimwe aya magambo aratandukanye. Ayo magambo ni "Passover" na "Easter". Aya magambo yombi mu kinyarwanda asobanuzwa Pasika, nyamara ubundi ni amagambo atandukanye.

1) PASIKA MU ISEZERANO RYA KERA.

Inkomoko ya Pasika tuyisanga mu isezerano rya kera mu gitabo cyo kuva. Ubwo Imana yari imaze gufata umwanzuro wo kubohora abana bayo bari bamaze imyaka 430 mu bucakara muri Ekiputa, yohereje Mose. Kugirango Farawo yemere kubarekura, byabaye ngombwa ko Mose ateza ibyago 10 muri Egiputa. Pasika ya mbere ihura n'ijoro ry'icyago cya cumi. Muri iryo joro, Imana yasabye Mose ko abwira Abisirayeli bose bakabaga umwana w'intama, bagashyira amaraso ku nkomanizo z'imiryango ya buri nzu, bityo Marayika urimbura nahagera, azabona ayo maraso asimbuke iyo nzu akomeze. (Kuva 12:21-23). "Mose ahamagara abakuru bose bo mu Bisirayeli arababwira ati “Nimurobanure mujyane abana b’intama, uko amazu yanyu ari, muzabikīre umwana w’intama wa Pasika. Mwende umukamato wa ezobu muwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, he kugira uwo muri mwe usohoka mu nzu ye, mugeze mu gitondo. Kuko Uwiteka azanyura muri mwe ajya kwica Abanyegiputa, kandi nabona ayo maraso, ari mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, Uwiteka azanyura kuri urwo rugi ye gukundira umurimbuzi kwinjira mu mazu yanyu ngo abice."

Ngiyo inkomoko ya Pasika. Byumvikane ko iyo ari "Passover" (Gucibwaho), ntabwo ari "Easter\". Uhereye ubwo, Imana yategetse Abisirayeli kuzajya bizihiza Pasika buri mwaka ku munsi wa 14 w'ukwezi kwa mbere, kugirango bajye bahora bibuka uko Imana yabakijije muri Egiputa ikabakuzayo amaboko akomeye. Yesu yarinze avuka nyuma y'imyaka igera ku 1,400 uhereye icyo gihe abisirayeli bakizihiza Pasika (Passover). Yesu ageze ku isi, ntiyigeze asuzugura Pasika cyangwa ngo abuzanye kuyizihiza. Na we ubwe yakoraga urugendo akava aho yakuriye i Nazareti akajya i Yerusalemu kuyizihiza. Bibiriya igaragaza kenshi ko Yesu ubwe yizihizaga Pasika (Passover):

Yohana 2:23 "Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye."

- Matayo 26:17-18 Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burire ibya Pasika?Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be.’ ”

Ngiyo nkomoko y'ukuri ya Pasika.

2. IGISOBANURO CYIMBITSE MU GIHE CYACU

Yesu adupfira, yapfuye ubwo bari barimo kwitegura kwizihiza Pasika. Byari bifite icyo bisobanuye si kubw'impanuka. Uwo munsi, ni wo munsi batambaga umwana w'intama wa Pasika mu rusengero. Yesu akimara gutanga, kuri uwo munsi sacyenda, ni yo saha umutambyi mukuru yabaga ari ahera mu rusengero, yiteguye gutamba umwana w'intama wa Pasika. Yesu akimara gupfa, habaye umutingito ukomeye, umwenda ukingiriza ahera utabukamo kabiri (Matayo 27:51), ahera cyane hararangara, byahise bihagarika umuhango wari ugiye kuhabera: Umutambyi mukuru yarekuye intama irigendera: Igishushanyo cyari kibonye icyo cyashushanyaga, Yesu ni we Mwana w'intama watambwe. (1 Abakorinto 5:7 "Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo." Uko abisirayeli bashyize amaraso y'intama ku muryango bagakizwa urupfu, niko Yesu yihinduye Umwana w'Intama akatumenera amaraso natwe tugakizwa urupfu, tugahabwa ubugingo buhoraho! Ngiyo Pasika Yacu!

Yesu amaze kuzuka, Abakristo b'icyo gihe basanze bikwiye kushyiraho umunsi umwe mu mwaka wo kwizihiza kuzuka k'umucunguzi wacu. Kwizihiza passover no gutamba igitambo cyayo byari bitagikenewe kuko "igishushanyo" cyari cyarabonye "original". Ariko kuko batashakaga ko Pasika yibagirana, uyu munsi wo kwibuka kuzuka kwa Yesu bawuhurijemo na passover ya kera. Easter ni icyongereza, iri jambo mu kigereki ni pascha. Uku kwizihiza kuzuka kwa Yesu byatangiye mu kinyejana cya kabiri, biza kwemezwa bidasubirwaho na Kiriza Gatolika mu kinyejana cya 3 nyuma ya Yesu. Bibiriya ntaho igaragaza ko intumwa zigeze zizihiza uyu munsi mukuru nyuma ya Yesu, ndetse nta n'aho idusaba kuwizihiza. Ibi ntabwo bivuze ko kuwizihiza ari bibi cyangwa ari icyaha, kuko ntanaho Bibiriya idusaba guterana ku cyumweru kandi turabikora.

3. PASIKA KU MUKRISTO 

Ibyerekeranye n'amatariki n'imboneko z'amezi sicyo kibazo ku mukristo. Bibiriya igiri iti "Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato, kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo." (Abakolosayi 2:16).

Yesu yazutse ari ku itariki runaka (ntizwi), nyamara Pasika iba ku matariki ahindagurika. Bisobanuye ko igifite umumaro atari itariki Yesu yazutseho, igifite umumaro ni ukwizihiza ko yazutse, kandi ukabyizihiza nkaho yakuzukiye akakubera Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe. Ku mukristo rero Pasika igomba kumubera imbumbe y'ikintu kimwe gikomatanya Passover + Easter: Yesu yatumeneye amaraso kugirango atuvane mu isi y'ibyaha, arapfa arazuka aduha ubugingo bw'iteka. 

NOTE: Mu guhindura Bibiriya mu zindi ndimi abasobanuzi bamwe bagiye bakoresha ijambo "passover", abandi bagakoresha "easter" ahantu hatandukanye muri Bibiriya. Ni nk'uko natwe mu kinyarwanda ayo magambo yombi tuyasobanuza "Pasika" icyarimwe. Icyo ni ikibazo cy'ururimi gusa, ariko uko bimeze ni uko byasobanuwe.

Imana ibahe umugisha.

by
0 0
Okay
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

552 questions

132 answers

43 comments

813 users

...