Tubanze dusobanure ko bibiliya idatanga urutonde rw'ibyaha, ndetse n'ibyaha bivugwa muri Bibiliya si byo byaha byonyine. Yesu ajya kugenda, yasize adusezeranije ko hari byinshi Mwuka Wera azatubwira, ndetse n'ibyo We atatubwiye. Rero hari ikintu gishobora kuba kitanditse nk'icyaha muri Bibiliya, ariko Mwuka Wera akaguhamiriza ko ari icyaha.
Yohana 16:12-13 “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. [13]Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. [14]Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.
Uru rutonde rw'ibyaha 70 ntirugamije guca umurongo ku byaha byose bibaho, nugira icyo utabonamo ntuzavuge ngo uhawe rugari rwo kugikora, ahubwo rugamije kungura ubwenge no kongerera ubumenyi abafite umuhate wo guhunga icyaha, hato hatazagira ugwa mu cyaha akitwaza ko atari azi ko ari icyaha. Ikindi kandi, hano turivugira gusa ibyaha bikunze kuvugwa cyane muri isezerano rishya, bikongera bikanaboneka kenshi mu buzima bwa Gikristo
Zaburi 119:11 "Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho."
Uru rutonde rushobora kwifashishwa mu nyigisho zivuga ku kwihana, kwezwa no kubaha Imana.
TUBIREBERE HAMWE MU BYICIRO BYABYO, N'IMIRONGO YA BIBILIYA: (Kubera ikibazo cy'imisemurire y'ururimi rw'ikinyarwanda, buri jambo twarishyiriyeho uko rivugwa mu gifaranza no mu cyongereza kugirango birusheho gusobanuka. Ikindi ni uko ijambo rimwe rishobora kuvugwa mu buryo butandukanye bitewe na version ya Bibiliya ukoresha)
1. Ibyaha byo mu mutima no mu bitekerezo
- Ubwibone / orgueil / pride / — Mariko 7:21-22
- Urwango / La haine / Hatred / — 1 Yohana 3:15
- Kwifuza nabi / L'envie / Envy / — Abagalatiya 5:26
- Ishyari / La jalousie / Jealousy / — Abagalatiya 5:20
- Ubugome / La méchanceté / Wickedness / — Abaroma 1:29
- Umururumba wo kwifuza ubutunzi / La cupidité / Greed /— Luka 12:15
- Irari / La convoitise / Lust / — Abakolosayi 3:5
- Ibitekerezo bibi / Les mauvaises pensées / Evil thoughts / — Matayo 15:19
- Inzika / La rancune / Resentment / — Abefeso 4:31
- Umujinya wo mu mutima / L'amertume / Bitterness /— Abaheburayo 12:15
2. Ibyaha byo mu mvugo
- Kubeshya / Le mensonge / Lying / — Abakolosayi 3:9
- Gusebanya / La calomnie / Slander / — Abakolosayi 3:8
- Kuvuga abandi nabi / La médisance / Gossip and backbiting — Abaroma 1:30
- Amagambo ateye isoni / Les paroles obscènes / Obscene language / — Abefeso 5:4
- Amagambo atukana (Gutuka uwo mutari kumwe) / Les paroles injurieuses / Abusive speech / — Abakolosayi 3:8
- Gushinja ibinyoma / Faux témoignages / False testimony / — Matayo 15:19
- Gutukana (Uwo muri kumwe) / Les insultes / Insults / — Matayo 5:22
- Amagambo y'impfabusa / Les paroles vaines / Vain words / — Matayo 12:36
- Gusingiza abandi ngo ubakureho indamu / Les flatteries trompeuses / Deceptive flattery — Yuda 1:16
- Intonganya / Les querelles / Verbal quarrels / — Efeso 4:31
3. Ibyaha by’ubusambanyi no kwiyanduza
- Kuryamana n’uwo mutashakanye, akaba yarashatse cyangwa wowe warashatse / L'adultère / Adultery / — Matayo 5:27-28
- Ubusambanyi muri rusange / La fornication / Fornication / — 1 Abakorinto 6:18
- Ibikorwa by’umwanda mu mibonano mpuzabitsina / L'impureté sexuelle / Sexual impurity / — Abaheburayo 13:4
- Iby’isoni nke bisa n'imyifatire y’ubusambanyi / La débauche / Debauchery — Abagalatiya 5:19
- Kwiyonona / L'impudicité / Indecency / — Abefeso 5:3
- Gukoresha imibiri uburyo bunyuranye n'ubwo yaremewe / Les passions déshonorantes (infames) / Dishonorable passions — Abaroma 1:26
- Ubuhehesi no kureba umuntu ukamwifuza mu mutima / Les désirs mauvais / Evil desires / — Abakolosayi 3:5
- Ubutinganyi / homosexualité / Homosexuality / -- 1 Abakorinto 6:9, Abaroma 1:27 — Abaroma 1:26-27
- Kuryamana n’umuntu mufitanye isano ya hafi / L'inceste / Incest / — 1 Abakorinto 5:1
- Kwigisha cyangwa gushora undi mu busambanyi / L'exploitation sexuelle / Sexual exploitation / Ibyahishuwe 2:20
4. Ibyaha by'iraha no kunezeza umubiri n'isi
- Ubusinzi / L'ivrognerie / Drunkenness / — Abagalatiya 5:21
- Ivutu (kurya birenze urugero) / Les excès de table / Overindulgence in food / — Luka 21:34
- Kunywa ibisindisha / Les beuveries / Drinking acohol / — 1 Abatesaloniki 5:6,8
- Gukunda ibinezeza aho gukunda Imana / L'amour du plaisir / Love of pleasure — 2 Timoteyo 3:4
- Gukunda amafaranga n'iby'isi / L'amour de l'argent / Love of money / — 1 Timoteyo 6:10; 1 Yohana 2:15
- Kwikunda no kutazirikana abandi: / L'amour de soi et ne pas considerer les interets des autres / Not considering the interests of others / Abafilipi 2:3-4
- Kutanyurwa / L'insatisfaction / Not being content with what you have. / — Abaheburayo 13:5
- Kwica gahunda, kudashaka gukora no kuba kazitereyemo / L'oisiveté désordonnée / Live and walk disordely, busybodies / — 2 Abatesalonike 3:11
- Kwirata iby'ubu bugingo (ibyo ufite) / L'orgueil lié à ses possessions. / Pride in one's possessions — 1 Yyohana 2:16
- Kuba igisonga kibi, gucunga nabi ibyo waragijwe / gaspillage irresponsable des biens confiés / Irresponsible waste of entrusted possessions /— Luka 16:1-2
5. Ibyaha mu mibanire n’abandi bantu
- Amakimbirane / Les querelle / Quarreling / Yakobo 3:14
- Amacakubiri / Les divisions / Divisions / — Abaroma 16:17
- Impaka z’ubupfu zidafite umumaro / Les discussion folle inutilles / Arguments and foolish disputes — 2 Timoteyo 2:23
- Uburakari / La colère / Anger / — Abefeso 4:31
- Urugomo / La violence / Violence / — Abaroma 1:29-30
- Kwanga kubabarira / L'absence de pardon / Unforgiveness / — Matayo 6:14-15
- Kwihorera / La vengeance personnelle / Personal vengeance — Abaroma 12:19
- Gukandamiza abakene n’abanyantege nke / L'oppression des faibles / Oppression of the weak — Yakobo 5:4-6
- Kurobanura ku butoni / Le favoritisme / Favoritism / — Yakobo 2:1-9
- Kwiba / Le vol / Thef / — Abefeso 4:28
6. Ibyaha by'imyizerere
- Gusenga ibigirwamana / L'idolâtrie / Idolatry / — 1 Abakorinto 10:14
- Ubupfumu / La sorcellerie / Sorcery / — Abagalatiya 5:20
- Gutuka Imana no kuyivuga nabi / Le blasphème / Blasphemy / — Mariko 3:28-29
- Kutizera / L'incrédulité / Unbelief / — Abaheburayo 3:12
- Uburyarya mu byo kwizera / L'hypocrisie religieuse / Religious hypocrisy / — Matayo 23:27-28
- Kwimura Imana / L'apostasie / Apostasy / — Abaheburayo 3:12
- Kutumvira Imana / La désobéissance à Dieu / Disobedience to God / — Abefeso 5:6
- Gukunda iby’isi kuruta Imana / L'amour du monde au détriment de Dieu / Love of the world at the expense of love for God / — 1 Yohana 2:15-16
- Kugerageza Imana / La tentation de Dieu / Putting God to the test / — 1 Abakorinto 10:9
- Kwanga kwihana / Le refus de se repentir / Refusal to repent / — Ibyahishuwe 2:21
7. Ibyaha by’ubutabera n’imyitwarire ikwiriye Umukristo
- Kurenganya / L'injustice / Unrighteousness (Injustice) — 1 Abakorinto 6:9
- Kunyaga iby'abandi / Les ravisseurs / / Extortioning— 1 Abakorinto 6:10
- Ubwambuzi bushukana / L'escroquerie / Fraud and swindling / — 1 Abakorinto 6:10
- Kwica umuntu / Le meurtre / Murder / — Matayo 15:19
- Kutumvira ababyeyi / La désobéissance aux parents / Disobedience to parent — Abaroma 1:30
- Kuba indashima / L'ingratitude / Ingratitude / — 2 Timoteyo 3:2
- Kugambanira abandi / La trahison / — 2 Timoteyo 3:4
- Kwirarira, kwirata, kwiyemera / La présomption / Recklessness and arrogance / — 2 Timoteyo 3:2
- Kuba uzi gukora neza ntubikore / Le refus de pratiquer le bien que l'on sait devoir faire / Refusing to do good if you know to do it. — Yakobo 4:17
- Kwima abakozi ibihembo byabo / Priver les travailleurs de leur salaire / Denying workers their rightful pay. / — Yakobo 5:4
Icyo dukwiriye kuzirikana:
Bibiliya ntitwereka ibigize ibyaha kugira ngo tujye duciraho abandi imanza, ahubwo ibitwereka kugirango ubwacu twisuzume, kuko Bibiliya ni indorerwamo ntabwo ari retroviseur, kandi akamaro k'indorerwamo twese turakazi.
“Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa.” — 2 Abakorinto 13:5
Icyo ugomba gukora igihe wibonyeho icyaha runaka:
1. Kwihana: Imana ihamagarira umunyabyaha kureka inzira ze mbi akayigarukira. Ibyakozwe n’Intumwa 3:19
2. Kubabarirwa: Iyo twatuye ibyaha byacu, Imana ni iyo kwizerwa kandi irakiranuka, ikatubabarira ibyaha byacu ikatwezaho gukiranirwa kose. 1 Yohana 1:9
Icyitonderwa cya nyuma
Uru rutonde ni incamacye y'ibyaha n’imyitwarire mibi bikunze kugaragara mu bizera, ntabwo ari urutonde rw'ibyaha byose bibaho. Ukuri guhari ni uko ibyaha byose bibaho biramutse bishyizwe ku rutonde, sinzi uko urwo rutonde rwaba rureshya.
N.B: Twabiteguye twifashishije inyigisho ya Pastor Moise K.
By. Ev. Innocent Munayneza