Iyo umuntu amaze gukizwa, atangira ubuzima bushya aho asabwa gusabana n'Imana mu buryo buhoraho biciye mu masengesho. Umuntu ukijijwe uyu munsi ntiwakwitega ko ahita atangira gusenga nk'ubimazemo imyaka yo kurwana intambara zo mu buryo bw'Umwuka.
Bibililiya ivuga neza ko igihe cyo kuba umwana mu by'Imana kibaho, ariko nta wakwishimira gukomeza kunywa amata y'impinja, umukristo wese agomba gukura akagera aho arya ibiryo bikomeye by'abantu bakuru.
Umurongo wa Bibiliya: Abaheburayo 5:12-14
« [12]Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye, [13] kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, [14] ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.»
Nusoma, uraza gutangazwa no kubona ko igice kinini cy'abizera baguma ku rwego rwa 3, mu nzego zirindwi ! Wowe uherereye he? Tudatinze, reka turebe inzego 7: (Bimwe turabirekera mu ndimi z'amahanga kubera kubura ikinyarwanda cyiza gihamyamo, ariko turabisobanura neza)
1. Urwego rwa mbere: THE PANIC. (Ntabara)
HELP! Mana ntabara! Iki ni ikiciro twese twisangamo, cyangwa twigeze kwisangamo! ni hahandi Umukristo asenga kuko yugarijwe gusa! Iyo amakuba aje, ibyago bikaba byugarije, ibibazo bikomanga.... ukaba ari bwo wibuka gusenga! Muri iki cyiciro, Umukristo asenga kubera ibihe no kubera impamvu! (For a season and for a reason). Uri hano, iyo urusengero rwe rutatangaje amasengesho biragoye kubona yapanze amasengesho ye bwite. Hari abibuka kujya mu macyesha ku munsi wo gusoza umwaka gusa (31/12), ubundi ntumubaze ikitwa amakesha! Hari abibuka ko kwiyiriza bibaho iyo bugarijwe n'ibibazo, abandi bakabyibuka kubera ubwoba bw'ibyo babona bibategereje imbere! Aba baba banafite ibyanditswe bibarengera bitwaza, ko nibatabaza Imana ibatabara, kandi koko nta n'uwatinyuka ngo avuge ko Imana itabumva, ariko ibikwiriye buri mukristo ni ugutera intambwe akarenga iki cyiciro! Imana si umuntu, abari muri iki cyiciro rwose ntimugire ngo twabaciye intege, irabumva rwose, gusa icyo tubasaba ni ugutera intambwe mukisanga mu cyiciro gikurikiyeho.
2. Urwego rwa kabiri: THE CHECK LIST. ( Urutonde)
Iyo urenze urwego rwa mbere ugatera intambwe, ukagera aho utangira gusenga udatabaza gusa, akenshi wisanga ahantu utangira gusenga witwaje urutonde by'ibyo uri busengere! Ushobora kuba utabyanditse ku rupapuro, ariko ku mutima uba uvuga uti "uyu munsi ndajya imbere y'Imana, kandi ndasengera ibi bintu: a, b, c ...". Ndetse akenshi iyo usoje gusenga, wibaza niba ntacyo wibagiwe! Si icyaha rwose si n'ikose kujya imbere yImana ufite ibyo uri busengere, ariko gutinda muri iki cyiciro bigaragaza urwego rw'ubusabane na Mwuka Wera uba uriho. Nusoma inzego zikurikiraho, uraza gusanga bidatangaje ko wakora urutonde rw'ibyo uri busengere, bikarangira unasengeye ibihabanye na byo!
3. Urwego rwa gatatu: INTERCESSION. (Kwingingira abandi)
Aha ni ahantu umukristo atangira kutirebaho gusa, akababazwa n'ibiri ku bandi kandi bikamubera umutwaro, ku buryo abigira icyifuza akakizana mu masengesho ye bwite. Abo asengera akenshi ntibanamenya ko hari umuntu urimo kubingingira. Aha ni ho hatangira gukoreshwa ijambo "Umwinginzi". Kuri uru rwego rwose Umukristo aba ageze ahantu heza, kandi aba arim gushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya idusaba:
Umurongo wa Bibiliya: Abafilipi 2:4
« Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.»
1 Abakorinto 10:24
« Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.»
Uko twicuma mu nzego, bigenda birushaho gukomera: Ni umwanya wo kwisuzuma: Ni kangahe ufata amasengesho yo kwingingira abandi? Ni kangahe wibuka gusengera abo uzi n'abo utazi batanaguhaye ikifuzo cyo kubasengera? Imana idufashe, kuko uru rwego usanga abizera benshi bigumira aha, kandi bakumva birabanyuze, gusa Imana iba ibategereje no gutera intamwe.
4. Urwego rwa kane: THE DIALOGUE. ( Ikiganiro )
Kuri uru rwego ibiryo biba byatangiye gukomera! Uwahoze anywa amata y'abana noneho aba atangiye kurya imyumbati! Gusa nanone aba ataratangira kuguguna amagufa no kuyahekenya! Gusa igitangaje ni uko Abizera benshi uzasanga badashishikajwe no kugera hano.
Uru ni urwego rw'ikiganiro n'Imana. Umwinginzi wageze hano, aba abasha gusenga abwira Imana, ariko akaba anashobora kumva icyo Imana imusubiza. Amasengesho arenga kuba "Monologue" (Kwivugisha) agahinduka "Dialogue" (kuba ufite uwo muvugana). Ni kenshi uzasanga Umukristo yibaza uko Imana ivuga, nyamara mwaganira akaguhamiriza ko ivuga! Biravuguruzanya, kandi Imana ntinezezwa no kuba tutabasha kuyumva ivuga. Bibabaza Imana kuba yavuga ntiwumve, cyangwa ukayibeshyera ngo yavuze kandi itavuze. Inyigisho izakurikira iyi iravuga iti "Uburyo 7 Imana ivugamo", ntizagucike. Umunyamasengesho wese ahamagarirwa kugera kuri uru rwego, ibi bizafasha benshi kwiruka mu bahanuzi babaza icyo Imana ibavugaho, aho ninaho havuka ubuhanuzi bupfuye n'inyigisho z'ibinyoma.
Umurongo wa Bibiliya: Yohana 10:27
« Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.»
Kwisuzuma: Ese ujya ubasha kuganira n'Imana? Ujya uyumva ivuga? Urayibaza ikagusubiza? Mugirana ikiganiro?
5. Urwego rwa gatanu: THE AUTHORITY. ( Ubutware )
Kuri uru rwego, noneho umwinginzi aba yatangiye kuguguna amagufa! Gusa aba atarayahekenya ngo ayaturitse! Uru ni urwego aho umuseenzi amenya neza adashidikanya imbaraga n'ubutware afite hejuru y'imbaraga z'umwijima. Hano, umunyamasengesho atangira kumenya ko kwirukana abadayimoni bitahawe abashumba bamwe, arekera aho gutinya abarozi n'abapfumu, atangira kwizera ko uri muri we akomeye kurusha uri mu banzi be, atangira kugendana ubutware bw'umwana, ntiyongera gutinya umurimbuzi wa nijoro, abagaragu ntibongera kurya ibye abareba. POWER.
Kuri uru rwego, umunyamasengesho yizera adashidikanya iki cyanditswe:
Umurongo wa Bibiliya: Mariko 16:17-18
« [16] Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, [17] bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.»
Kwisuzuma: Ese kuva wakizwa wari wirukanaho idayimoni nibura rimwe? Ese basi wiyumvamo ubutware n'ububasha bwo kuba wayirukana ikagenda? Imana idufashe
6. Urwego rwa gatandatu: THE DISAPPERANCE (Kubura)
Ahahaha.... Noneho ibyo ngiye kuvuga kuri uru rwego Uwiteka ambe hafi hatagira untera amabuye! Kuri uru rwego birenga kuba ibikomeye bigahinduka ibisharira. Munyihanganire biransaba gukoresha amagambo akomeye. Uru ni urwego aho umunyamasengesho yitegura ko byose bishoboka! Iyo umuntu akiri umwana, aba yibwira ngo "Imana ntiyakwemera ko ibi cyangwa biriya bimbaho!" Umuntu ukiri umwana yibwira ko ibikomeye bigera ku muntu runaka kubera ibyaha bye cyangwa imyitwarire runaka.... Umunyanyamasengesho wageze ku rwego rwa 6, aba azi neza ko igisubizo cy'Imana gishobora kuba OYA itsindagiye, kandi agakomeza urugendo atarakaye cyangwa ngo acike intege. Kuri uru rwego, umunyamasengesho ahishurirwa ko muri uru rugendo, ikintu cyonyine Imana itashyigikira ni icyaha, ibindi byose yakwemera ko bitugeraho kubera impamvu nzayo nziza n'urukundo idufitiye, kuko inzira zayo zitandukanye n'izacu nk'isi n'ijuru! Kuri uru rwego, umunyamasengesho amenya neza ko Imana yakwemera ko ibyago n'amakuba bimugeraho, yanemera ko imyambi n'amacumu bimuhinguranya, kandi agakomeza urugendo avirirana inzira yose ariko agakomeza urugendo atarakaye cyangwa ngo yinube.
Muri uru rwego, umunyamasengesho arenga ibyo dukunze kwita "Ubutesi bwo mu Mwuka", ibyanditswe byera bimwe na bimwe ababisoma nabi bakabona bitarimo kumukorera, na we akabibona nkaho bidakora, agacuruza agahomba kandi Bibiliya ubusanzwe ivuga ko Imana izaha umugisha ibyo dukora, agakora ikizamini akaba uwa nyuma kandi ubusanzwe Bibiliya itwizeza ko tuzahora turi imitwe ntitube imirizo, akarwaza abana kandi ubusanzwe Bibiliya ivuga ko Imana izakura indwara z'Abanyegiputa muri twe, agapfusha, akarekwa, agahemukirwa, ariko igitangaje, ibyo byose bikamera nk'ibikubita ku rutare, aho guhunga Imana akarushaho kuyegera.
Kuri uru rwego, umunyamasengesho abasha kuvuga yemye ati "Imana ibasha kunkiza, ariko n'aho itankiza.....". Kuri uru rwego, abasha kuvuga nka Yesu ati:
Luka 2:42
« Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.»
Icyo ni cyo bamwe bita "umubatizo w'umuriro". Yego ni byo, habaho umubatizo w'umuriro wo kubatizwa mu Mwuka, ariko hanabaho umubatizo w'umuriro utwika ibidatunganye, tukawusohokamo tumeze nk'izahabu itunganijwe, twiteguye gukorera Imana mu yindi level. Abakozi b'Imana benshi, benshi pe, hafi ya bose, mu buryo bumwe cyangwa ubundi bacishijwe muri uru rwego rwa 6. Hari uwo nzi hano mu Rwanda uzwi na bose, namwumvise we ubwe yitangira ubuhamya, yigezege gupfusa umwana, mu gahinda kenshi abaza Imana ati "Mana wari uri he ubwo umwana wanjye yapfaga?" Imana yahise imubaza iti "ko utigeze umbaza aho nari ndi igihe uwanjye yapfaga? Aho nari ndi igihe uwanjye yapfiraga ku musaraba ku manywa y'ihangu, ninaho nari ndi igihe uwawe yapfaga!"
Ni byo rwose, ijya ibyemera! Muri uru rwego rwa 6, umunyamasengesho amenya neza ko Imana itigeze idusezeranya ko tutazigera duca mu muriro, gusa yadusezeranije ko niduca mu muriro izaba iri kumwe natwe! Ntiyigee idusezeranya ko tutazaca mu mazi, icyakoze yadusezeranije ko niduca mu mazi atazadutembana! Ntiyigeze itubwira ko amakuba n'ibyago bitazaza, ndetse ahubwo yatubwiye ko bizaza ari byinshi, ariko yadusezeranije ko izakiza muri byose! Pawulo yazuraga n'abapfuye, nyamara yari afite igishakwe cyo mu mubiri yaniwe kwikiza! Yaninginze Imana gatatu kose ngo ikimukize, ariko Imana yaramusubije iti "Ubuntu bwanjye buraguhagije".
Icyo rero ni cyo twita KUBURA! Urimo guca muri ibi, abamurebera hanze ntibabasha kwiyumvisha uko abyikuramo! ariko we aba azi ibanga: Si we uriho, ni Kristo muri we! Aba abizi ko nta kibaho cyamutandukanya n'urukundo rwa Kristo.
Umurongo wa Bibiliya: Abagalatiya 2:20
« Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. [...] »
Abagalatiya 6:14
« Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.»
Abaroma 8:35 ; 37
« Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? [37] Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze»
Ng'ibyo iby'urwego rwa 6. Kurubamo ntibihoraho, ni igice cy'ubuzima bwa Gikristo mu rugendo rugana ijuru, igihe kurubamo bimara n'igihe bizira si twe tubigena, gusa ururimo, uwarunyuzemo n'Uwitegura kurucamo, turabizi ko byose biba biri mu mugambi mwiza w'urukundo rw'Imana, no kudutunganya ngo turusheho kumukorera uko abishaka, cyangwa tubere imfashanyigisho abandi bazahaca mu gihe runaka.
7. Urwego rwa karindwi: THE DISAPPERANCE (Kubura)