0 like 0 dislike
25 views
ago in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (19.0k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
ago by (19.0k points)

IBINYOMA 15 BIKUNZE KUVUGWA KU BYEREKEYE ICYACUMI

----------------------------------

1. IKINYOMA: «Icyacumi cyahimbwe n’abapasiteri ngo bibonere amafaranga. »

UKURI: Ntabwo icyacumi ari igihimbano cy'abapasiteri. Imana ubwayo ni yo yategetse  Abisirayeli kujya bazana icyacumi cy'ibyo bejeje bakagishyira mu rusengero kugirango Abatambyi bakoraga imirimo y'urusengero babone ikibatunga. Ibyo byose byabayeho na mbere y'uko Itorero ribaho, na mbere y'uko abapasiteri babaho. ABALEWI 27:30 ; MALAKI 3:10


2. IKINYOMA: «Icyacumi nticyabagaho mbere y’Amategeko ya Mose. »

UKURI: Mbere y'amategeko ya Mose, icyacumi cyaratanzwe. Umuntu wa mbere watanze icyacumi muri Bibiliya ni Aburahamu wagihaye Melikisedeki kandi byabayeho mbere y'amategeko ya Mose. (Itangiriro 14:20)  Na Yakobo yahize umuhigo wo gutanga icyacumi cyera cyane mbere y'amategeko ya Mose (Itangiriro 28:20-22) 


3. IKINYOMA: «Yesu yakuyeho burundu ibijyanye n’icyacumi. »

UKURI: Yesu ntiyigeze akuraho icyacumi, ahubwo yakivuzeho avuga ko tutagomba kwirengagiza kugitanga  (Matayo 23:23.) Gusa yongeyeho ko gutanga icyacumi bitagomba gutuma umuntu yirengagiza ibindi bintu by’ingenzi, nk'ubutabera, gukiranuka, imbabazi,  kwizera....


4. IKINYOMA: « Nudatanga icyacumi, Imana ntizongera kugukunda. »

UKURI: Urukundo rw’Imana ntirugurwa amafaranga kandi ntirushingiye ku bwinshi cyangwa ubuke bw’ibyo umuntu atanga. Imana yadukunze tukiri babi, tutaranamenya iby'icyacumi, urukundo rwayo rurihariye kuko ntirunashingira ku gukiranuka kwa muntu cyangwa ibikorwa bye byiza. Gutanga icyacumi bigomba kuva ku mutima ushaka gushimisha Imana, atari ugushaka kugura urukundo rwayo.(Abaroma 5:8; Yohana 3:16; Abefeso 2:8–9.


5. IKINYOMA: «Gutanga icyacumi bituma umuntu ahita aba umukire. »

UKURI: Nta na hamwe Bibiliya ivuga ko nutanga icyacumi uzahita uba umukire, icyakoze ivuga ko nugitanga izaguha umugisha, kandi umugisha w'Imana ntugomba kureberwa mu butunzi n'amafaranga gusa.  Bibiliya ivuga ku migisha y’Imana myinshi, ariko nta hantu yigisha ko gutanga icyacumi bituma buri muntu ahita agira ubutunzi bw’ibintu cyangwa ngo ajye kure y'ibibazo byose by’ubukungu. Imana ishobora guha umugisha umuntu mu buryo butandukanye, mu nzira zitandukanye, mu bihe bitansukanye ... kandi imigisha yayo ntigomba gutekerezwa na rimwe ko wabasha kuyigura. ICYACUMI NI KIMWE MU BYATUMA UBONA UMUGISHA, ARIKO UBWACYO CYONYINE SI AGAKONI KA MAJI GATUMA UBONA IMIGISHA. (Imigani 10:22; 1 Timoteyo 6:6–10.


6. IKINYOMA: «Abakene ntibagomba gutanga icyacumi na mba.»

UKURI: Kuba umuntu ari umukene ntibivuze ko adashobora kugira icyo atanga. Imana ntinezezwa n'ubwinshi bw'ibyo utanga, inezezwa n'umutima ubitanganye. Kuva mu isezerano rya cyera, Abisirayeli bakiri mu butayu, Imana yashyiriyeho buri wese uburyo bwo gutanga icyacumi bitewe n'uko yifite. NaYesu yashimye ituro ry’umupfakazi wari umukene, kuko yatanze nubwo yari afite bike cyane. (Mariko 12:41–44; Luka 21:1–4.

Icy’ingenzi si ubwinshi bw’ituro gusa, ahubwo ni n’umutima umuntu atangiramo.


7. IKINYOMA: « Icyacumi ni cyo cyonyine gifite agaciro; ubundi buryo bwo gutanga nta gaciro bufite. »

UKURI: Uretse icyacumi, Bibiliya yigisha n’ubundi buryo bwinshi bwo gutanga no kugira ubuntu: Gufasha abakene, gutanga amaturo ku bushake, kwita ku bafite ibyo bakeneye, gufatanya n'abandi bizera mu mirimo y'Itorero.... Gutanga kwa Gikristo ntikugomba kurebwa gusa nk’ijanisha runaka ry’umutungo, ahubwo ni igice cy’ubuzima burangwa n’urukundo, ubugwaneza  n’ubugiraneza. (2 Abakorinto 9:6–8; Ibyakozwe n’Intumwa 2:44–45; Abagalatiya 6:9–10; Abaheburayo 13:16.)


8. IKINYOMA: «Umupasiteri ashobora gukoresha icyacumi uko yishakiye  nk’amafaranga ye bwite. »

UKURI: Abayobozi b’Itorero bahamagarirwa kuba abizerwa mu byo bashinzwe, kandi ibyo Imana yashyize mu maboko yabo bigomba gucungwa mu bunyangamugayo no mu mucyo. Ntabwo ubuyobozi bw’Itorero bugomba guhinduka uburyo bwo kwikungahaza cyangwa gukoresha nabi ibyo abantu batanze. Pawulo yabwiye Abakorinto ko yirinda kugirango hatagira umugaya uburyo acunga impano nyinshi yabaga yahawe. Ibyo ni byo bibiliya yita "KUBA IBISONGA BYIZA" (1 Abakorinto 4:1–2; 2 Abakorinto 8:20–21; 1 Petero 5:2–3.)


9. IKINYOMA: «Utanga icyacumi ntazigera agira ibibazo by’amafaranga. »

UKURI: Kuba umuntu ari umwizera ku cyacumi akaba inyangamugayo n’indahemuka ntibimubuza guhura n’ibigeragezo cyangwa ibihe bikomeye by’ubukungu. Bibiliya igaragaza ko n’abizera bashobora kunyura mu bihe by’ubukene no mu makuba. Ahubwo Bibiliya irabateguza ko bazahura na byo ndetse byinshi, gusa ikabahumuriza ko izabana na bo muri byose. (Zaburi 34:20) (Abafilipi 4:12–13; 2 Abakorinto 8:1–2; 2 Abakorinto 11:27.)


10. IKINYOMA: «Umuntu ashobora kwikundisha ku Mana, cyangwa kugura ubutoni ku Mana akoresheje icyacumi. »

UKURI: Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ubuntu bw’Imana no kuba umutoni kuri yo  ntibigurwa amafaranga. Agakiza n’ubuntu bw’Imana tubihabwa ku buntu binyuze mu kwizera Yesu Kristo n'umurimo yarangirije ku musaraba, ntushobora kubibona ukoresheje ubutunzi n'iyo bwaba bungana gute, si ibintu umuntu ashobora kugura. Ndetse n’iyo umuntu atanga byinshi, ibyo ntibimuhesha uburenganzira bwo kwitwa umutoni w'Imana. (Abefeso 2:8–9; Ibyakozwe n’Intumwa 8:18–23.)


11. IKINYOMA: «Gutanga icyacumi bisimbura ubuzima bwo kwera, gukiranuka  no kumvira Imana. »

UKURI: Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, Imana ntishaka ko umuntu akora igikorwa cyo gutanga gusa, ariko ubuzima bwe bwose bukaba butumvira Imana. Icy’ingenzi ni umutima wumvira Imana kandi ugendera mu nzira zayo no gukiranuka.Yesu na we yagaragaje ko bidakwiriye ko umuntu yakora ibikorwa by’idini ariko akirengagiza ibintu by’ingenzi kurushaho nko gukiranuka no kumvira Imana. (1 Samweli 15:22; Mika 6:6–8; Matayo 23:23.


12. IKINYOMA: «Gutanga icyacumi bituma umuntu atagomba gufasha abakene»

UKURI: Gutanga icyacumi ntibisimbura inshingano yo gufasha abakene, gukunda mugenzi wawe no gukora ibyo gukiranuka. (Mika 6:8; Matayo 23:23; Matayo 22:37–40; Yakobo 2:14–17.)


13. IKINYOMA: «Umuntu agomba gutanga icyacumi kubera gutinya umuvumo.»

UKURI: Bamwe bavuga ko kudatanga icyacumi bizana umuvumo witwa "inyatsi", bigatuma batanga icyacumi batabitewe n'umutima ukunze ahubwo babitewe n'ubwoba! Gutanga icyacumi kwa Gikristo ntibikwiriye gukorwa gusa kubera ubwoba bw'umuvumo. Gutanga icyacumi ni igikorwa cyo kuramya Imana no kuyigaragariza umutima ushima kuruta gutekereza ko kugitanga hari icyo byongerera Imana cyangwa uwo ugishyikirije. Pawulo yigisha ko umuntu agomba gutanga nk’uko yabigambiriye mu mutima we, atabitewe n’agahato, kuko Imana ikunda utanga anezerewe.

Umurongo wa Bibiliya: 2 Abakorinto 9:7.

« Umuntu wese atange nk’uko yabigambiriye mu mutima we, atababaye cyangwa atahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe. »


14. IKINYOMA: «Abakristo bose bumva kimwe ibijyanye n'icyacumi»

UKURI: Abakristo ntibumva kimwe ibirebana n’icyacumi muri iki gihe. Hari ababona ko icyacumi ari itegeko, mu gihe abandi bashimangira ko gitangwa ku bushake. Ni yo mpamvu iyi ngingo ikwiye kwigishwa neza, umuntu akareba imirongo ya Bibiliya yose ireba gutanga aho gufata umurongo umwe gusa akawugira ihame rya buri wese. Kwigisha Abizera ibijyanye n'icyacumi ni ingenzi cyane, kuko bagomba kubikora bazi neza impamvu yabyo.

Imirongo ya Bibiliya: Matayo 23:23; 2 Abakorinto 9:6–7.


15. IKINYOMA: «Icyacumi ni cyo gipimo cyo hejuru cy’umukristo ukuze mu Mwuka»

UKURI: Umukristo ukuze mu buryo bw'Umwuka ntareberwa mu gutanga icyacumi gusa. Umukristo ukuze mu Mwuka areberwa muri byinshi bijyanye n'ubuzima bwe bwite n'imibereho itanga urugero, gukunda Imana n'abantu, kwihangana... n'ibindi byinshi bijyanye n'inyigisho za Bibiliya. Ni byo ko Bibiliya ihamagarira abizera kugira ubuzima burangwa no gutanga, gukorera abandi, gufasha abakene no kugira impuhwe, ariko ntabwo Umukristo ukuze mu buryo bw'Umwuka yareberwa mu gutanga icyacumi gusa. Yesu yashimangiye ko gukurikira Imana bidashingiye gusa ku ijanisha ry’amafaranga umuntu atanga, ahubwo bikubiyemo ubuzima bwe bwose. (Luka 6:38; 2 Abakorinto 9:6–8; 1 Timoteyo 6:17–19; Matayo 22:37–39.)

Gutanga icyacumi rero ubwabyo byonyine ntibigomba gufatwa nk’igipimo cy'urugero umukristo agezeho; umwizera ahamagarirwa kugira umutima w’ubugiraneza no gukunda Imana na mugenzi we mu buzima bwe bwose.

Murakoze cyane.

Ev. Innocent Munyaneza

...