0 like 0 dislike
5 views
ago in Ibibazo byerekeye gusenga by

Ese koko tugomba gusenga dukurikije 1. Ihema ry'ibonaniro kandi umurimo wa Kristo waratwinjije ahera cyane? Bisobanura gusenga ukurikije uko buri gice cyashushanya, urugero;

Kwinjira mu rugo rw'ihema: Kwezwa kw'abizera

Igicaniro cy'umuringa (aho batambaga igitambo): Gushimira Imana igitambo cya Kristo 

Igikarabiro cy'umuringa (aho bakarabiraga): Kwihana no kwiyeza

Kwinjira Ahera

Igitekereko cy'amatabaza cyazanaga umucyo: Kwifuza kuyoborwa na Mwuka Wera ari we Mucyo wacu 

Ameza y'imitsima: Gusoma no gutekereza ku Ijambo ry'Imana dukurikije icyifuzo cy'umutima

Kwinjira ahera cyane

Icyotero cy'Imibavu: kuramya no guhimbaza Imana ku bw'imbaraga zayo mu bibazo byacu. Amavuta Ijambo ry'Imana atwinjiza mu kuramya Imana kubera icyo Imana yagaragarijwe mu kibazo dusengera; tumuhimbaza kubera imbaraga ze mu gukemura ibibazo.

Isanduku y'isezerano irimo bya bisate by'amabuye: Gushima Imana ku bwo gusohoza kw'amasezerano yayo ku buzima bwacu.

2. Dukwiriye kumenyesha Imana ibyo dukeneye dusaba, twinginga ndetse no dushima nkuko byanditswe muri Abanyafilipi 4:6

Ibi bikanyibutsa kandi Yesu Kristo akiri ku Isi uburyo yakizaga abarwayi cyangwa yerekezaga ku Mana ku byo yabaga akeneye, icyo yakoraga ni ugushima cyangwa ugasanga arategetse. Ibi bikanyibutsa kandi nanone Petero uburyo ki yatangiye gusenga nyuma yo guhinduka icyaremwe gishya muri Kristo Yesu yarategekaga! ibi tubibona mu byakozwe n'intumwa 3:16 

3. Gusenga mu ukuri cyangwa mu mwuka (Yohana 4: 21-24)

Bibiliya muri iki gice ntekereza ko ari ho yashyizeho igishushanyo mbonera cy'uko abari muri Kristo Yesu  bagomba gusenga. Ariko nanone nkumva ncaka kumenya Ukuri aha bavuga ari ukumeze ute cyangwa dusengera mu Mwuka dute?

Ese Ukuri aha baba bavuga si Kristo kitegererezo cy'umuntu wese ufite Kristo cyangwa ufite Ubumana muri we(Mwuka Wera) cyangwa mu yandi magambo Jambo ry'Imana wabaye umuntu? Ubwo ntibyaba bisobanura ko tugomba kurebera kuri Kristo uburyo ki yasengaga. Ariko kubera Ijambo ry'Imana rigaragaraza uburyo bwinshi bwo gusenga (Isezerano rya Kera n'irishya) ibyo bikantera rero kumva ko gukurikiza kureberera uyu Jambo wahoranye n'Imana kandi wambaye umubiri akaza no mu isi kugira ngo asubize umuntu cya kindi yatakaje (Ubusabane bw'Imana n'umuntu) ndetse n'ibindi byinshi twatakaje nyuma yuko umuntu akoze icyaha. Ikirenze kuri ibyo akatwereka nuko umuntu agomba kubaho ku isi.

Gusenga mu mwuka ho nkumva ko ari kwakundi tuyoborwa n'umwuka w'Imana mu gusenga. Urugero niba uri gusenga Imana(Mwuka Wera) ikakuyobora kwihana cyangwa kureka icyo kintu ukabikora utyo cyangwa niba ugiye gusenga Imana ikagushyira nk'icyifuzo mu mutima ukagisengera gutyo gutyo. Cyangwa se ikindi gihe ukisengera ushima Imana iyo ari yo. 

 Ariko bitameze nk'amahema agenga isengesho uko rigomba kuba riteye tuvuge Gushima Imana, kwihana(kwiyeza), Gusaba ugasoza nanone ushima gutyo gutyo. 

Nkumva ko ari bwo hazaba n'ubusabane nyakuri bw'umwana n'umubyeyi kuko nkuko umwana iyo ashaka ikintu atabanza kuza kuri Se amuryoshya amuryoshya abanza kumushimira kandi mu by'ukuri mu mutima we ababaye.

Murakoze.

Please log in or register to answer this question.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...