0 like 0 dislike
8 views
ago in Ibibazo byerekeye itorero by

1 Answer

0 like 0 dislike
ago by (18.9k points)

Iki ni ikibazo cyiza buri Mukristo wese akwiriye kumenya no gusobanukirwa igihe byaba ngombwa gufata umwanzuro wo kumenya Itorero asengeramo. Ku muntu utari usanzwe afite Itorero asengeramo, hari uburyo afaswamo guhitamo Itorero, turabaha link hano hasi irimo ibisobanuro birambuye. 

Ku muntu wari ufite Itorero rikicamo ibice bibiri nk'uko uwabajije iki kibazo abivuga, ubwabyo kwicamo ibice bibiri si ikimenyetso ryiza ku Itorero rya Kristo. N'iyo Itorero ryaba ryakuze Abakristo bakaba benshi ku buryo batabasha gukwirwa aho basengeraga, ntabwo byitwa kwicamo ibice bibiri, ahubwo hashobora gufungurwa ahandi hantu horohereza Abakristo, icyo gihe ntabwo byakwitwa ko Itorero ryiciyemo ibice bibiri, ahubwo byakwitwa ko ryagabye amashami cyangwa se ryagutse. Keretse uwabajije iki kibazo abaye yakibajije nabi, naho ubundi niba yakibajije neza, kwicamo ibice ubwacyo Bibiliya irabirwanya cyane, gusa turabibona kenshi, kandi akenshi biba biturutse ku makimbirane hagani y'abayobozi b'Itorero, ibintu bitari byiza na gato, ndetse Bibliya ibara ibintu byo kwirema ibice nk'umurimo wa kamere:

Tubanze turebere hamwe icyo Bibiliya ivuga ku kwirema ibice cyangwa kwicamo ibice:

Abagalatiya 5:19Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, 20no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, 21no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.

Abaroma 2:8 "Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby'ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabÄ«tura umujinya n'uburakari"

Abafilipi 1:17  "naho ba bandi bamamaza ibya Kristo babitewe no kwirema ibice, babikorana umutima ubarega bibwira ko bashobora kunyongerera umubabaro mu ngoyi zanjye."

Yuda 1:19 "Abo ni bo bazana kwirema ibice, ni abantu buntu ntibafite Umwuka." 

Biragaragara mu buryo busobanutse ko kwirema ibice atari imbuto y'Umwuka, ahubwo ni imbuto ya kamere. Kandi iyo itorero ryiciyemo ibice kandi biturutse ku bayobozi, abakristo ni bo babigwamo. Iyo byabayeho rero, inama twagira abakristo bireba bazibona kuri link ikurikira: wakanda hano

Murakoze

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...