Bibiliya ubwayo ntivuga umwaka nyawo Mose yandikiyemo igitabo cy'Itangiriro, gusa Bibiliya ivuga neza ko Mose yanditse ibitabo bitanu bibanza muri Bibiliya igihe bari bari mu butayu bava muri Egiputa bagana mu gihugu cy'isezerano.
Kuva 34:27 Uwiteka abwira Mose ati “Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n’Abisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.”
Kuva 34:27 Mose yandika ingendo z’indaro zabo abitegetswe n’Uwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nk’uko ingendo zabo zari ziri:
Gutegeka kwa kabiri 31:9 Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi b’Abalewi baremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, n’abakuru b’Abisirayeli bose.
Biragaragara neza ko ibi bitabo bitanu bya mbere muri Bibibiliya byanditswe na Mose ubwo bari bakiri mu butayu. Iyo ushyize hamwe ibyanditswe bitandukanye muri Bibiliya, ukanabihuza n'ubusahakashatsi butandukanye bwakozwe hanze ya Bibiliya, usanga Abisirayeli bari bari mu butayu ahagana hagati y'umwaka wa 1446 - 1406 mbere ya Yesu.
Rero igitabo cy'Itangiriro, kimwe n'ibindi byandittswe na Mose, birashoboka cyane ko byanditswe muri iyi myaka 1446 kugeza 1406 mbere ya Yesu, no hafi aho.
Murakoze.