0 like 0 dislike
63 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abakolosayi, igice cya 1 kuva ku murongo wa 15, Pawulo asobanura Yesu mu buryo bwateje impaka kuva kera kugeza n'ubu. Bamwe bagiye bemeza ko kuva Bibiriya ivuga ko Yesu ari imfura mu byaremwe bisobanuye ko Yesu yaremwe, ngo kubera iyo mpamvu, ntiyahozeho (Not Eternal). Kubyemeza gutyo bihabanye n'ibindi byanditswe byera bihamya ko Yesu yahozeho ko kandi ari Imana (Ushobora gukanda hano ukareba igisubizo cy'ikibazo kigira kiti "Ese koko Yesu ni Imana?").

Reka dusuzume neza Iki cyanditswe cyagiye gikurura impaka.

Abakolosayi 1:15-21 "Ni na we [Yesu] shusho y'Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, kuko muri we arimo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we."

Iki cyanditswe gitangirana ijambo rikomeye: Yesu ni we shusho y'Imana itaboneka. Iri jambo rikwiye kumvikana neza, Imana itaboneka yiyeretse abantu mu ishusho igaragarira amaso y'abantu. Iyongiyo igaragara ni yo Yesu. Kuvuga ngo Yesu ni imfura mu byaremwe byose, ntibikwiye gufatwa mu buryo abantu dufata iri jambo "imfura" nk'umwana uvutse mbere. Oya. Yesu si ikiremwa ahubwo ni Umuremyi (Yohana 1:10). Mu bumenyi bwimbitse bwo gusobanura Bibiriya (Hermeneutics), ni iby'ingenzi cyane kumenya ko Bibiriya y'umwimerere itanditswe mu kinyarwanda, icyongereza cyangwa igifaransa. Isezerano rishya ryanditswe mu kigereki, uru rurimi rukaba rufite amagambo yagiye asobanuzwa andi mu zindi ndimi. Ni ngombwa kandi gusobanukirwa neza nyiri kwandika icyanditswe. Iri jambo dukoresha mu kinyarwanda "imfura", mu cyongereza tugakoresha "first-born", rifite umwimere waryo mu kigereki aho ryitwa "prototokos" (πρωτότοκος), rikaba ridasobanura byanze bikunze umwana uvutse mbere, ahubwo risobanura "Umwana ufite uburenganzira bwa mbere" cyangwa "priority" . Mu burasirazuba bwo hagati aho uwanditse iki cyanditswe yabaga (Pawulo), imfura ntibyavugaga byanze bikunze umwana uvutse mbere. Oya. Ahubwo prototokos byavugaga umwana ufite uburenganzira bwa mbere, akaba ari na we muragwa. Muri make, washoboraga kuba umuragwa kandi utari imfura. Ingero ziruzuye muri Bibiriya. Salomon ntiyari imfura kwa se Dawidi, nyamara ni we warazwe ingoma.

Hari ikindi cyanditswe muri Bibiriya gikuraho impaka burundu ku byerekeye iri jambo imfura.  Zaburi 89:28 "Kandi nzamuhindura imfura yanjye, asumbe abandi bami bo mu isi". Iki cyanditswe cyabwiwe Dawidi nk'uko bigaragara ku murongo wa 21. Aha naho, Bibiriya ikoresha rya jambo ry'ikigereki prototokos. Sobanukirwa neza: None se iri jambo "imfura" riramutse risobanura umwana uvutse mbere, Imana yari guhindura Dawidi umwana uvutse mbere ite, mu gihe tuzi ko Dawidi yari umuhererezi iwabo? igisobanuro kirahari, Imana ntiyabwiraga Dawidi ko izamuhindura umwana uvutse mbere kuko yari yararangije kuba umuhererezi, ahubwo Imana yabwiraga Dawidi ko izamuhindura umwana ufite ibanze (priority). 

Iyo umuntu yifuza gusobanukirwa Bibiriya, ntashobora gufata icyanditswe kimwe ngo acyubakeho. Agomba kukigereranya n'ibindi byanditswe biri ahandi, akiga ijambo rikoreshwa, akiga uwavuze iri jambo (ese ni inde? Yari he? yabwiraga nde? kubera iki? hehe? ryari?.....). 

Iki kibazo n'impaka z'urudaca zigiherekeza, zishingiye ku kutiga neza imikoreshereze y'iri jambo "imfura" mu kinyarwanda, "prototokos" mu kigereki. Niba uzi icyongereza, ndagushishikariza gukanda hano ukareba mu buryo bwimbitse igisobanuro n'imikoreshereze y'ijambo prototokos muri Bibiriya y'umwimerere y'ikigereki.

Iki cyanditswe rero, ntigisobanura ko Yesu yaremwe mbere, ahubwo gisobanura ko Yesu afite ibanze rya byose byose muri we. Muri we afite byose, ibifatika n'ibidafatika, ubutware bwose (Matayo 28:18). Yesu yaremye isi n'abantu bayiriho, kandi ni we wakijije isi n'abantu bayiriho. Yaremye byose biri mu isanzure.

Niba wifuza kwiga Bibiriya byimbitse, twaguha amasomo ku buntu. Kanda hano urebe amasomo dutanga ku buntu.

Imana ibagirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...