0 like 0 dislike
218 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.7k points)
reshown by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Kuvuka kwa Yesu, urupfu rwe no kuzuka kwe ni bimwe mu bihe bikomeye kandi byavuzweho cyane kuva isi yaremwa. Ariko ibijyanye n'amatariki n'imyaka ntidukunze kubitindaho cyane kuko ibyo dushyiramo imbaraga ni ukubwiriza abantu inkuru nziza y'agakiza; Ariko rero, nabyo kubinagaho akajisho si icyaha kandi si bibi.

Ubusanzwe ntabwo Bibiriya yanditswe kugirango itumare amatsiko ku bibazo bitandukanye by'ubuzima. Bibiriya yanditswe kugirango itugaragarize umugambi w'Imana ku muntu. Uretse no kuba itavuga umwaka Yesu yapfuyemo, hari n'ibindi byinshi Bibiriya itavuga, Umwanditsi w'ivanjiri Yohana we agira ati: "Hariho n'ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngirango ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi" (Yohana 21:25). Bigaragara ko ibyo Imana yashatse ko byandikwa, ni ibifitanye isano ya hafi n'umugambi wayo ku Muntu.

Ariko rero, hari icyo twasubiza kuri iki kibazo duhereye ku busobanuzi butaziguye (Indirect interpretation), ndetse tunifashishije amateka asanzwe yanditswe hanze ya Bibiriya

Amateka y'isi agabanijemo kabiri. Mbere ya Yesu, na nyuma ya Yesu. Kugirango tumenye umwaka Yesu yapfiriyemo, hari ibintu tugenderaho byadufasha.

- Birazwi ko Yesu yatangiye kwigisha afite imyaka 30 (Luka 3:23)

Birazwi ko umurimo wa Yesu wo kwigisha wamaze imyaka itatu n'igice. Ibi bitugeza ku mwanzuro ko Yesu yamaze ku isi imyaka igera kuri 33 n'igice. Igisigaye rero ni ukumenya umwaka yavutsemo.

1) Igihe Yozefu na Mariya bari barahungiye muri Egiputa, Bibiriya itubwira ko Marayika yabasabye kugaruka iwabo kuko uwabahigaga ariwe Herode yari amaze gupfa. (Matayo 2:19) Birazwi ko Herode yapfuye mu mwaka wa -4 (Umwaka wa kane mbere ya Yesu). Duhereye kuri iki cyonyine, bigaragara ko Yesu yaba yaravutse hagati ya -6 na -4 . 

2) Hari ikindi kidufasha kumenya umwaka Yesu yatangiriyemo kwigisha: Duhereye kuri Yohana Umubatiza. Duhereye ku cyanditswe kiri muri Luka 3:1; Bibiriya itubwira ko Yohana Umubatiza yatangiye kwigisha mu mwaka wa 15 wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo. Kuko bizwi neza igihe uyu mutware yatangiriye kuyobora, umwaka wa 15 wo ku ngoma ye ugwa muri 26 nyuma y'ivuka rya Yesu. Birazwi ko Yesu yatangiye kwigisha nyuma gato ya Yohana Umubatiza. Niba Yesu yaratangiye kwigisha ahagana muri 26, akigisha imyaka 3 n'igice, bigaragara ko yagejeje mu myaka 29-30

3) Yesu yaciriwe urubanza na Pilato. Birazwi mu mateka ko Pilato yayoboye Province y'Ubuyuda kuva mu mwaka wa 26 kugeza 36. Icyanditswe cyo muri Mariko 14:12, Kivuga ko Yesu yapfuye mu gihe cya Pasika. Ugendeye kuri icyo, ukareba ingengabihe (Calendar) Abayuda bakoreshaka icyo gihe yari ishingiye ku kwezi, usanga izo Pasika zivugwa;  izishoboka ni ebyiri gusa: Iyo muri 30, cyangwa se iyo muri 33. Pasika ishoboka ni iyo muri 30, kuko ni yo ihura n'imyaka 3 n'igice Yesu yamaze yigisha. 

UMWANZURO: Guhera igihe Yesu yapfiriye kugeza ubu habaye byinshi: Za calendars zarahindutse, amateka yaranditswe akagenda asubirwamo, Ariko rero ibyo tuvuze haruguru byose bigaragaza ko Yesu yavutse hagati y'umwaka wa -6 na -4 . Yatangiye kwigisha afite imyaka 30, hari mu mwaka wa 26 cyangwa 27, yigisha imyaka 3 n'igice, hanyuma adupfira mu mwaka wa 29 cyangwa 30.

Ushobora no gusoma inyigisho ku buhanuzi bwa Daniel bwavugaga igihe Mesiya yagoma kuzira ukanda hano

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...