0 like 0 dislike
104 views
in Ibibazo byerekeye Imana by (16.7k points)
Birazwi ko abakristo basenga Imana, n'abayisiramu bagasenga Imana. Ese iyo Mana ni imwe bose bahuriraho?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)
 
Best answer

Uburyo abakristo n'abasiramu babona Imana hari aho bigenda bisa, hari n'aho bitandukanira. Abakristo bizera Imana imwe rukumbi ihoraho kandi yaremye ibiriho byose, n'Abasiramu ni ko babona Allah. Aba bombi bizera ko Imana ishobora byose, izi byose, kandi ibera hose icyarimwe.

Itandukaniro rikomeye hagati y'uko Abakristo n'Abasiramu babona Imana rishingiye ku cyo Abakristo bita Ubutatu Bwera. Ukurikije Bibiriya, Imana Imwe rukumbi yiyeretse umuntu nk'Imana Data, Imana Mwana, Imana Mwuka Wera. Nubwo twemera ko Yesu Ari Imana, tukanemera ko Umwuka Wera ari Imana, ntibikuraho ko twemera Imana imwe rukumbi. 

Ubutatu ni ingingo y'ingenzi cyane ku kwizera kw'Abakristo. Hatabayeho kwizera Ubutatu, ntihabaho kwizera ko Yesu ari Imana. Hatabayeho kwizera ko Yesu ari Imana, ntihabaho agakiza no kubabarirwa ibyaha. Hatabayeho agakiza, icyaha cyaciraho iteka abantu bose bakarimburwa burundu.

Tugarutse ku kibazo cyacu, "Ese Abakristo n'Abasiramu basenga Imana imwe?" ; Iki kibazo cyarushaho kuba kiza kibanje kubazwa kiti "Ese Abakristo n'Abasiramu basobanukiwe Imana kimwe?" Igisubizo mu buryo budasubirwaho ni OYA. Kubera itandukaniro rikomeye riri hagati y'uko abakristo n'abasiramu babona Imana, ntabwo bashobora kuyisobanukirwa kimwe. Imana ivugwa muri Bibiriya ni yo Mana Yonyine yakemuye ikibazo cya Muntu ubwo yatangaga Umwana wayo w'Ikinege kugirango umwizera wese atazarimbuka. (Hohana 3;16)

Ikibazo cyo kumenya niba bombi basobanukiwe Imana kimwe, byaterwa n'uruhande ubireberamo. Bamwe bizera ko Yesu ari Imana, abandi ntibabikozwa. Bamwe bizera ko Umwuka Wera ari Imana, abandi ntibabikozwa. Sogokuruza wacu mu kwizera Aburahamu, ntiyigeze amenya icyo twe twita Ubutatu. Ubu twe turakizi. None se ibyo byaba impamvu yo kuvuga ko twe, ab'iki gihe, tudasenga Imana imwe na Aburahamu? Oya rwose, twe na Aburahamu dusenga Imana imwe, ariko ubumenyi Aburahamu yari afite ku Mana butandukanye n'ubwo dufite ubu, cyane ko nyumwa ya Aburahamu, Imana yafashe umwanzuro wo kwimenyesha umuntu neza kurushaho, yambara umubiri nk'uw'abantu, ibana n'abantu, isangira n'abantu......; Kuba umuntu afite ubumenyi buke ku Mana, cyangwa se akaba afite ubumenyi bupfuye kuri Yo, ntibisobanuye ko yizera Imana itandukanye n'iyo wowe wabashije kumenya byinshi kandi bizima wizera. Kumenya ko Imana iriho ubwabyo si cyo kibazo, kuko n'abadayimoni barabizi (Yakobo 2:19)

Ku rundi ruhande nanone, Abakristo bizera Imana iri mu butatu. Iyo Mana abasiramu ntibayizera, nyamara bafite Imana bizera babona ukundi. Iyi myizerere irahabanye cyane, ntiyanahuzwa. Urebeye muri iyi nguni, usanga badasenga Imana imwe.

Hano ku isi hari abantu benshi bafite imyizerere ipfuye, abenshi babiterwa n'ibyo bararikiye bituma imitima yabo ihuma, bagerageza kugera ku Mana ariko bakibagirwa icy'ingenzi: Inzira igerayo ni imwe rukumbi, ica kuri Yesu. (Yohana 14:6). 

Icyo duhamya duhagaze ku maguru abiri, ni uko kutamenya Imana by'ukuri, kutizera Yesu kristo, waba ubitewe n'idini urimo, waba ubitewe no kutabishaka gusa, waba ubitewe no kutabimenya bihagije cyangwa kubimenya nabi, ntibizakubera urwitwazo na gato ku munsi w'amateka. Imana ntacyo itakoze ngo yimenyekanishe ku muntu, ibisigaye, abakoze ibyaha batazi amategeko, bazarimbuka badahowe amategeko. Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihindukiye amategeko nubwo batayafite, bagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, igahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byawo kubarega cyangwa se kubaregura.   (Abaroma 2:12-16).

Murakoze, Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...