0 like 0 dislike
98 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.7k points)
Ese Yesu yari afite abavandimwe? Ese Mariya na Yozefu babyaye abandi bana?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)
Ikibazo cyo kumenya niba Mariya nyina wa Yesu yaba yarabyaye abandi bana nyuma ya Yesu cyagiye gikurura impaka zikomeye hagati y'abanyamadini. Kiriziya Gatorika yemeza ko Mariya yarinze azamurwa mu ijuru adapfuye kandi atabonanye n'umugabo na rimwe. Amatorero y'Umwuka (Pentecostal Churches) yizera muri rusange ko nyuma ya Yesu Mariya yabyaranye na Yosefu abandi bana ndetse bakabavuga n'amazina.

Iki kibazo iyo gisuzumiwe mu ndorerwamo y'ibyanditswe byera kibonerwa igisubizo kidashidikanywaho.

Mbere yo kujya kure, turebe icyanditswe cyera Matayo 1:24-25: "Yosefu akangutse abigenza uko Marayika w'Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we. Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu amwita Yesu".

Igihe Mariya yamenyeshwaga ko azabyara Yesu, yarasabwaga nk'abandi bari bose bo muri Isirayeli kandi yari akiri isugi.  Uwamusabaga ariwe Yosefu, akimara kumenya ko Fiancee we atwite, yashatse kumubenga rwihishwa. Nicyo giihe Na we Marayika yamubonekeye, aramuhumuriza amubwira ko Mariya atakoze icyaha nk'uko yabikekaga, ndetse amusaba gukomeza gahunda z'ubukwe nk'uko byari biteganyijwe. Gusa, Bibiriya isobanura neza ko nubwo babanye, batigeze baryamana kugeza igihe Yesu yavukiye. Ibi birasobanutse. nyuma yo kuvuka kwa Yesu, Mariya n'umugabo we Yosefu nta tegeko ryari ribariho ryo kutaryamana nk'abashakanye.

Igikurikiyeho, ni ukureba ijambo Bibiriya ikoresha iyo isobanura abavandimwe ba Yesu. Abanditsi b'amavanjiri uko ari 4, bose bandika ku byerekeranye n'abavandimwe ba yesu, bagakoresha ijambo ryo mu kigereki ryitwa "ἀδελφοί". Isezerano rishya ryanditswe mu kigereki. Mu by'ukuri, iri jambo rikoreshwa mu buryo bubiri mu gusobanura "umuvandimwe muhuje umubyeyi", cyangwa se "umuvadimwe wa hafi cyane, nk'igihe ababyeyi banyu ari bo bava indimwe, ibyo twita "cousins" mu ndimi z'amahanga. Ariko rero, mu kigereki habamo irindi jambo  "ἀνεψιός" , Iri ryo rikoreshwa hamwe gusa, "umuvadimwe wa hafi cyane, nk'igihe ababyeyi banyu ari bo bava indimwe, ibyo twita "cousins". Iri abanditsi b'amavanjiri ntibigeze barikoresha, ahubwo bakoresheje rya rindi risobanura umuvandimwe muhuje umubyeyi.

Bamwe mu bemeza ko Mariya nta wundi mwana yabyaye, bavuka ko abavandimwe ba Yesu bavugwa ari abana Yosefu yari yarabyaye mbere yo gushaka Mariya. Ariko ibi nta cyanditswe cyera na kimwe wabona kinerekeza muri icyo cyerekezo! Ndetse ahubwo, (Luka 2:4-5) igihe Yosefu yari ahagurutse i Galilaya agiye i Betelehemu kwibaruza, yajyanye n'umuryango we wose kubera impamvu z'ibarura. Icyo gihe Mariya yari atwite inda nkuru y'imvutsi. Bibiriya ivuga umuryango Yosefu yajyanye na wo. Ni we na Mariya gusa. Iyo Yoseefu aza kuba yari afite abandi bana, nta mpamvu igaragara yari gutuma na bo atabajyana kubabaruza. Nta n'impamvu yari kubassiga igihe yari ahungiye muri Egiputa.

Reka noneho turebe ibyanditswe byera. Bibiriya ivuga mu mazina yabo abavandimwe 4 ba Yesu, ndetse na bashiki be itavuga amazina cyangwa umubare.  Matayo 13:55-56 ; "Mbese harya, si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be na bo bose ntiduturanye?" Ibindi byanditswe bivuka ku bavandimwe ba Yesu ni nka Matayo 12:45, Luka 8:19 na Mariko 3:31. Mu ba Galatiya 1:19, Pawulo agira ati: "Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye keretse Yakobo mwene nyina w'Umwami Yesu." Aha naho Pawulo akoresha rya jambo ry'ikigereki risobanura umuvandimwe muhuje umubyeyi.

UMWANZURO

Ushingiye kuri Bibiriya, nta mpamvu nimwe wabona uhakana ko Mariya yabyaye abandi bana. Abizera ko Mariya nta bandi bana yabyaye, ntibabikura muri Bibiriya, ahubwo babivoma ku bitekerezo bigenderwaho bivuga ko Mariya yabaye isugi ubuzima bwe bwose.

Ese Yesu yari afite abavandimwe? YEGO, yari abafite rwose. Bibiriya ivuga bane (Yakobo, Yosefu, Simoni na Yuda). Bibiriya inavuga ko yari afite bashiki be, ariko ntitanga amazina cyangwa umubare.

Imana ibahe umugisha.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...