0 like 0 dislike
52 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by (16.7k points)

Ibi bivugwa muri 1 Samuel 28. Ese koko abashitsi bashobora kugarura abapfuye ngo tuvugane na bo? Ibivugwa muri iki gice byabereye Endori byasobanurwa bite, byahuzwa bite n'ibindi byanditswe byera?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Abasesenguzi ba Bibiriya bakoze urutonde rw'ibibazo bitavuzweho rumwe mu mateka ya Bibiriya, iki kibazo cyaje mu bibazo 5 bya mbere byakuruye impaka z'urudaca kugeza n'ubu.

Iki kibazo kizwi cyane mu cyongereza ku izina rya "En-dor mystery", Abafaransa bo bakibatije "Paradoxe d'En-dor". Endori ni hahantu hari hatuye umushitsikazi Sawuli yagiye gushaka ngo amuzamurire Umuhanuzi Samuel bavugane. Ibyabereye hano Endori nanubu ntibiravugwaho rumwe 100%, ariko abasesenguzi ba Bibiriya biyemeje gukemura izi impaka bakoresheje uburyo natwe dusanzwe dukoresha hano: AMAHAME Y'IMANA. Iyo utekereje ko amahame y'Imana adahinduka mu gihe no mu isanzure, bigufasha kurebera ikibazo gikomeye mu nguni yindi, ugafata ihame ukarigenderaho mu ndorerwamo y'ijambo ry'Imana, ugashaka ubusobanuro bw'ikibazo n'igisubizo cyacyo.

Reka turebe incamake y'ikibazo dufite hano n'ingorane gikurura:

Umwami wa mbere wa Isirayeli ari we Sawuli, yimitswe n'Umuhanuzi Samuel. Ubwo Sawuli yari akiri ku ngoma, Samuel, yasutse andi mavuta ku musore witwa Dawidi Imana yari yitoranyirije kuko Sawuli yari yatangiye kugaragaza umutima wo kutumvira Imana. Kuva icyo gihe, Sawuli nta mahoro yongeye kugira, ishyari yari afitiye Dawidi ryabaye ryinshi ritangira kumutera stress no guhangwaho n'imyuka mibi. mu buryo bw'umwuka Sawuli yagiye hasi bikabije, kugeza aho Imana ifatiye umwanzuro wo kumwihorera no kutongera kumuvugisha. Byageze aho sawuli yica abatambyi b'uwiteka bose, abakekaho gufasha Dawidi yitaga umwanzi we. Umuhanuzi Samuel yaje kwitaba Imana, asiga Sawuli mu kangaratete karushijeho: Nta muhanuzi wo kumugira inama, Nta mutambyi wo kumwingingira.... Ku iherezo ry'imyaka 40 yamaze ku ngoma, haje kuba ikibazo ari nacyo cyakuruye uru rudaca rw'ibyabereye Endori. Abafilisitiya bateraniye gutera Isirayeli, Sawuli na we ateranya ingabo ngo barwane. Mbere y'uko izi ngabo zisakirana, Sawuli yongeye kugerageza kuvugana n'Imana ngo imugire inama, ariko Imana iraruca irarumira nk'uko yari yarabifatiye umwanzuro. Sawuli rero na we afata umwanzuro w'urukozasoni: akiri mu mwuka muzima, yari yaraciye mu gihugu abashitsi n'abapfumu bose nk'uko itegeko ry'Imana ryabimutegekaga; ariko ati icyampa hakaba harasigaye umushiti nibura umwe nkajya kumureba, akanzamurira Samuel tukongera tukavugana! Abaja be bamubwiye ko kuri Endori hari umushitsikazi wacitse ku icumu, atazuyaje ahita yiyoberanya, afata urugendo rwo kujyayo gushikisha.

Ibyabereye Endori ni amayobera; Iyo usomye muri bibiriya ibyahabereye, uhura n'ingorane zikurikira:

1) Umushitsikazi yemeza ko yazamuye Samuel, ndetse Samuel avugana na Sawuli. (1 Samuel 28:11-16). Ikibazo cya mbere: Ese Umushitsi afite imbaraga zo kugarura ku isi umuhanuzi w'Imana nka Samuel?

2) Abasesenguzi bamwe bemeza ko uwazamutse atari Samuel ahubwo ari Idayimoni. Ikibazo cya kabiri: Niba koko ari idayimoni yazamutse ikavuga, yahanuye ko umunsi ukurikiyeho Sawuli n'abahungu be bazapfa bagasanga Samuel (1 Samuel 28:19) kandi byarasohoye. Ni gute iyi dayimoni yahanura ibiri byo?

3) Endori, Sawuli ntiyigeze abona Samuel imbona-nkubone, ariko yaramwumvaga. Ni yo mpamvu yabazaga umugore w'umushitsikazi ibibazo nka "Ubonye iki?", "Arasa ate?". (1 Samuel 28:13-14). N'ubwo Sawuli atabonaga Samuel n'amaso, ariko ijwi rye yararyumvaga kandi yari arizi, ndetse barabazanije bakanasubizanya. Ibi byo bisobanurwa gute?

REKA NONEHO TWINJIRE MU KIBAZO NYIR'IZINA.

Hari ibintu bitatu byadufasha cyane gusobanukirwa n'iki kibazo:

ICYAMBERE: Imana ntiyakoresha ikizira ngo ituyobore

Nk'uko twabivuze haruguru, tugomba kwifashisha ijambo ry'Imana nk'urumuri, tukareba ibyabereye Endori bitavuguruza ijambo ry'Imana akaba aribyo dufata nk'ukuri. Ihame rya mbere riri budufashe hano. ni iri: IMANA NTISHOBORA KWIVUGURUZA.

- Zaburi 15:4 "...abatinya Uwiteka arabubaha. Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza. "

- Zaburi 132:11 "Uwiteka yarahiye Dawidi indahiro y'ukuri, Ntazivuguruza ati...."

Icya mbere: Iyo Imana yavuze ko ikintu ari icyaha, ntishobora gukoresha icyo kintu ngo igucire inzira. iryo ni ihame buri wese akwiriye kumenya.

- Yakobo 1:13 "Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati "Imana ni yo inyoheje", kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha."

Reka noneho turebe icyo Imana ivuga ku byerekeranye no kuragura no kuraguza, gushika no gushikisha dukurikije amategeko bari bafite mu gihe cya Sawuli (Isezerano rya kera).

- Abalewi 20:27 "Umushitsi cyangwa umushitsikazi, n'umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama."

- Abalewi 19: 31 "Ntimugahindukirire abashitsi cyangwa abapfumu, ntimukabashikishe, ntimukabaraguze ngo mubiyandurishe. Ndi Uwiteka Imana yanyu."

- Abalewi 20:6  "Kandi umuntu uhindukirira abashitsi n'abapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure ku bwoko bwe."

Mu Gutegeka kwa 2 18:9-13, Bibiriya itanga urutonde ry'ibikorwa by'umwijima Uwiteka yanga urunuka, bikaba ikizira ku bana bayo. Iyo uwiteka yavuze ko ibi abyanga urunuka, ntashobora na rimwe kubikoresha nk'inzira yo kuyobora umuntu, kumwigisha, kumugira inama n'ibindi. OYA RWOSE. IRI NI IHAME RIDAKUKA MU GIHE NO MU ISANZURE. By'umwihariko, ibi byanditswe bigaragaza mu buryo budashidikanywaho ko ibyabereye Endori nta kiganza cy'Imana kibirimo.

ICYA KABIRI: Sawuli, Umuryango ufunguriwe abadayimoni

Ni byiza cyane kwitegereza imimerere ya Sawuli muri iki gihe. Sawuli yari amaze igihe kinini yitandukanije n'Imana, mu buryo bw'umwuka yari hasi ku buryo buteye inkeke.

- Sawuli yaterwaga n'amadayimoni kenshi, akayakizwa n'uko Dawidi amucurangiye.

- Dawidi wamukizaga amadayimoni, yabonye ubuzima bwe buri mu kaga ku bwa Sawuli wagerageje kumwica inshuro zirenga 5, ahitamo guhunga. Sawuli asigara mu kaga karushijeho.

- Sawuli yicishije abatambyi b'Uwiteka bose, abahora gukekwaho gufasha Dawidi.

- Umuhanuzi samuel yarapfuye, asiga Sawuli nta muhanuzi wo kumugira inama.

Mu buryo bw'umwuka Sawuli yari mu kaga gakomeye. Ubuzima bwe bwari umuryango ufunguriwe abadayimoni b'ubwoko bwose: Nta muhanuzi, nta mutambyi, Imana yamukuyeho amaboko ntimuvugisha, haba mu buhanuzi ubwo aribwo bwose, haba Uburyo bwari bumenyerewe bw'utubuye twa Umimu na Tumimu, nta yerekwa nta nzozi...... Kuva aho Samuel yapfiriye kugeza igihe yagiye gushikisha haciyemo imyaka igera kuri 5. iyi myaka yamubereye ubwigunge n'ubwihebe bukabije, kugeza aho yemera kwambara ubucocero ngo yiyoberanye, ajya gushaka umugore wagombaga kuba yarishwe ku bw'itegeko rye. Umwami wiyemeje kwambara ubucocero ngo batamumenya kubwo guca ku isezerano, kwishyira mu maboko y'umushitsikazi... uwavuga ko yari mubiganza bya Satani ntiyaba abeshye.

ICYA GATATU: Satani, ashobora kwihindura icyo ashatse

Kuva mu bwana bwacu, twigishijwe kenshi kureba Satani nk'ikiremwa kibi, gisa nabi, cy'ibihembe...., ariko nyamara siko Bibiriya imutubwira. Kuva mu itangiriro igice cya 3, Satani agaragara nk'uvuga atuje, wiyerekana neza agamije kwemeza. Uburyo akora buramenyerewe: Kwiyoberanya, kuvanga ukuri n'ikinyoma, kugoreka ijambo ry'ukuri, kwiyerekana nka Marayika w'urumuri. Abakorinto ba kabiri 11:14 "Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo.". Ibyo umushitsikazi yabonye bibaye ari Satani wiyoberanyije, ntibyaba ari igitangaza. N'ijwi Sawuli yumvise ribaye ari irya Dayimoni, na byo ntibyaba ari igitangaza. Ariko reka dukomeze turebe.

Ibi bintu uko ari bitatu tumaze kureba, biraduha ishusho ya mbere y'ibyabereye Endori: Imana,  ntishobora gukoresha icyaha ngo ituyobore, Satani afite ububasha bwo kwihinduranya uko ashatse, Sawuli na we yari umuryango ukinguye n'ibiryo byoroshye kuri Satani n'Abadayimoni.

IBIBAZO N'IBISUBIZO BYABYO

1) Ese umushitsi afite ububasha buhagije bwazamura mu bapfuye Umuhanuzi w'Imana? Igisubizo cyihuse ni OYA. Uretse n'Umuhanuzi w'Imana, nta n'undi muntu wapfuye Umushitsi ashobora kugarura ngo avugane n'abakiri ku isi y'abazima. Ibyo Yesu ubwe yivugiye muri Luka 16:1-31, nta wavuye mu mubiri ushobora kugaruka ku isi, nta n'uri ku isi ushobora kujya aho abavuye mu mubiri bari adapfuye.

2) Imana yari yarafashe umwanzuro wo kutongera kuvugisha Sawuli, Ese uyu mushitsikazi yari kuyivana ku izima? Igisubizo cyihuse ni OYA.  1 Samuel 28:6  hagira hati: "Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubiza haba mu nzozi, haba na Urimu, haba n'abahanuzi." Nk'uko twabibonye, Imana yihoreye Sawuli kandi Sawuli yakoresheje uburyo bukiranuka, ntawo Imana yari kumusubiza Sawuli akoresheje uburyo burimo icyaha, uburyo Imana yanga urunuka.

3) Umushitsikazi yabonye Umusaza witeye igishura azamuka avuye ikuzimu. Ese uyu ni Samuel koko? Igisubizo cyihuse ni OYA. Nk'uko twabibonye, Umushitsikazi ntashobora kuzamura Samuel. None se uyu yabonye ni inde? Witegereje neza, Uyu mugore yatanze ibisubizo bibiri inshuro ebyiri. Umurongo wa 13, uyu mugore yabanje kuvuga ati: "Mbonye imana izamuka iva ikuzimu." Hari ikintu uyu mugore yari abonye, aravuga ati mbonye imana... (imana na i ntoya). Nta gushidikanya, yari abonye umwuka runaka wambaye ishusho runaka. (Esprit). Icyo yabonaga, Sawuli we ntiyakibonaga. Ni cyo cyateye Sawuli gusobanuza ati "Arasa ate?" Kuri iki kibazo niho uyu mugore yongeye ati "Ni umusaza uzamutse, kandi yiteye igishura." Ibi bisubizo 2 biteye amakenga. Ubwa mbere ati mbonye "imana". kuko yari neza icyo Sawuli yifuza kumva, yamubwiye nyine igihuye n'icyo yifuza kumva. ubwa kabiri ati ni "umusaza witeye igishura"

4) Ni iyihe gihamya yindi ko uwazamutse ava ikuzimu atari Samuel ahubwo ari idayimoni?

Muri Bibiriya yose, igihe cyose hari ikintu kivuye ku Mana kigaragara nk'ikivuye hejuru kimanuka hasi. N'igihe cyose hari ikivuye kwa Satani kigaragazwa nk'ikivuye ku isi cyamgwa ikuzimu. Abagalatiya 1:8;

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...