0 like 0 dislike
218 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.7k points)

What does the Bible say about tattoos?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ibishushanyo byo ku mubiri twita mu ndimi z'amahanga "Tattoo" cyangwa "Tatouages", mu myaka ya cyera byahoze bifatwa nk'ibikorwa n'ibirara gusa cyangwa abantu badashobotse, ariko ubu byahinduye isura byigaruriye n'abandi bantu basanzwe, bikiganza cyane cyane mu bantu b'ibimenyabose bazwi ku izina ry'abastars.

Isezerano rishya nta kintu rivuga kuri ibi bishushanyo bya tattoo (Tatouages), ariko isezerano rya cyera ribuza mu buryo budasubirwaho abana b'Imana kwishyiraho ibi bishushanyo. Mu kinyarwanda iri jambo ntiryabonewe igisobanuro gihamyamo neza, ni yo mpamvu dusaba abasomyi kutwemerera tugashyiraho iki cyanditswe mu ndimi z'amahanga:

- Abalewi 19:28 “Do not cut your bodies for the dead, and do not mark your skin with tattoos. I am the Lord."

Mu zindi versions uyu murongo ugira uti "You must not cut your body to show sadness for someone who died or put tattoo marks on yourselves. I am the Lord."

Mu gifaransa uyu murongo ugira uti: "Vous ne ferez point d'incisions dans votre chair pour un mort, et vous n'imprimerez point de figures sur vous. Je suis l'Éternel."

Muri Bibiriya Yera uyu murongo ugira uti “Ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, kandi ntimukicishe imanzi z’ibishushanyo. Ndi Uwiteka."

Uretse ko mu by'ukuri iyi mirongo inasobanutse, ni byiza ko twanabagezaho inkomoko ya za tattoo kugirango birusheho gusobanuka, kuko ntekereza ko abantu benshi bagendera mu kigare bagapfa kwishushanyaho batanazi ibyo barimo n'ingaruka zabyo.

Ijambo "Tattoo" ubwaryo rikomoka muri Tahiti (Polynesie Francaise), mu rurimi rwaho rikaba ryandikwa "TATOUAS" bisobanuye "imyuka". Guhera cyera mu bihe bya Mose mu isezerano rya cyera, abantu bajyaga bishushanyaho ku mubiri, (cyane cyane iyo babaga bapfushije), bakabikora kugirango baturishe imyuka bakekaga ko ishobora kubatera iturutse kuri uwo muntu wabo wabaga yapfuye.

Uko imyaka yagiye ikurikiraho, ni ko byagiye bihinduka kugeza ubwo kugeza mu bihe by'abami muri Bibiriya, abasengaga ibigirwama bishushanyagaho mu rwego rwo kubiramya, kandi bishushanyagaho mu buryo bubabaje umubiri ku buryo bavaga n'amaraso. Ibi ni byo byabaye muri Bibiriya ubwo Eliya yari ahanganye n'abahanuzi ba Bayali: 1 abami 18:26, 28 "Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāli uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y’ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.” Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse. [28]Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n’intambi nk’uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo."

Uwabajije iki kibazo yifuzaga kumenya, mutwemerere tumusubize dukurikije ibyo twizera kandi dukurikije Ijambo ry'Imana, ntihagire utekereza ko hari uwo twifuza kwibasira. 

igihe cyose Imana ivuze ikintu muri Bibiriya, satani na we azana igishaka gusa na cyo mu buryo buhishe. Abantu bamwe baravuga bati "namwe ntimugakabye, ubu se byatwara iki kwishyiraho agashushanyo runaka ku mubiri...." ariko rero, tuzirikana ko Imana yavuze ko  ikimenyetso rukumbi Imana yemera ko kitubaho ari "ugukebwa ko ku mutima", ariko satani yifuza kubitesha agaciro akazanira abarangaye ibimenyetso bindi bishyira ku mubiri.

Ubusanzwe, kuri buri muntu wese wavutse ubwa kabiri akiyemeza kuyoborwa n'Imana, agomba kumenya ko igihe cyose Imana itubujije ikintu, haba hari impamvu. Kuba Bibiriya itubuza kwishushanyaho Tattoo, hari impamvu. Buriya mu isi y'umwuka habera byinshi, ariko tugomba kumenya ko igihe cyose isi y'umwuka yifuza kwihuza n'isi y'ibifatika, icyenera ikintu kiyihuza n'isi y'umubiri. Kugirango dayimoni yinjire mu muntu, nta na rimwe ijya ikoresha imbaraga, ahubwo icyenera umuryango ufunguye gusa. Iyo wishyize ku mubiri ibishushanyo ya Tattoo, mu buryo utazi uba ukinguye umuryango mu buryo utazi, kandi uba uhaye abadayimoni uburenganzira bwo kugusaba, kuko uba werekanye ko witeguye.

INAMA DUTANGA:

- Uwarangije kwishyiraho za Tattoo ku mubiri, hanyuma agakizwa, yaba yarabitewe no kutamenya, kugendera mu kigare cyangwa akaba yari abizi neza akaza gukizwa nyuma, iri jambo riramuhumuriza: Ibyakozwe n'intumwa 17:30 "Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana".  Mwene uyu ntuntu agirwa inama yo gusiba ibyo yishushanijeho bimuriho kandi agasesa amasezerano yose yabayeho hagati ye n'isi y'umwijima.

- Ku muntu utarabyishushanyaho: Nta mpamvu yo kwishyiraho Tattoo kubera impamvu zikurikira:

1) Icya mbere, kwishyiraho Tattoo ni icyaha kuko Imana irabibuza, kandi igihe cyose dukoze ikintu Imana yabujije tuba dukoze icyaha.

2) Icya kabiri, Ese ubundi bimaze iki? Birakongerera iki? 1 Abakorinto 6:12 "Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose."

3) Icya gatatu: Kuki tutagira amakenga? Kuki twakwirukira ibyadutse byose, tukirengagiza imiburo tuburirwa n'ababifitemo ubumenyi? Imigani 27:12 "Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo."

 Mu kurangiza, turasubiza iki kibazo duhamya tutajijinganya ko kwishyiraho za tattoo ari icyaha kuko Imana yabibuzanije. Muri ibi bihe bya nyuma satani afite amayeri menshi yo kwigarurira abantu, abizera barasabwa kugira ubwenge n'amacyenga kandi bakihatira gukurikiza iyi nama ya Yesu: Matayo 10:16 “Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu."

Murakoze, Uwiteka abagirire neza

by
1 0
Rwose murakoze cyane ku busobanuro bwiza muduhaye, numvaga ko Ari icyaha ariko ntabasha kubihuza n' ijambo ry'Imana cg se ngo mbisobanure ... Ariko ubu ntacyo wambeshya
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...