0 like 0 dislike
136 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)
selected by
 
Best answer

Igihe Imana yaremaga umuntu, ntiyigeze imuha ububasha bwo kuba ari we usobanura ikiri icyaha n'ikitari icyaha. Iyaremye umuntu ni na yo yashyizeho imbibi z'ibyemewe n'ibitemewe. Ni yo yashyizeho uko ibiremwa byayo bikwiriye kororoka, ni na yo yashyizeho uko umuntu yaremye akwiriye gukoresha ingingo yahawe, inasobanura mu buryo butomoye ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.

Imana imaze kurema umugabo wa mbere, (Adamu), yanamuremeye umugore (Eva), ibaha umugisha, ibaha uburenganzira bwo kororoka, kandi uhereye icyo gihe, Imana yashyizeho ko umugabo n'umugore bahinduka umubiri umwe iyo bahuje ibitsina, kandi Imana yanatuye ko ari byiza. (Itangiriro 2:24 ; Mariko 10:8) . Uhereye icyo gihe, Imana yashyizeho ko imibonano yose ikozwe n'abatarashakanye, biba ari ukwangiza ubushake bwayo mu buryo bukomeye. 

Ariko se kuki iki cyaha cy'ubusambanyi cyafatwa mu buryo bw'umwihariko kurenza ibindi? 

Icya mbere, mu gikorwa cyo guhuza ibitsina Imana yahishemo imbaraga zituma ababihuje bahinduka umubiri umwe. Gukorana ibindi byaha muri babiri ntibibahindura umuntu umwe: Kwibana n'umuntu, gusindana n'umuntu, gufatanya n'undi muntu icyaha kindi icyo ari cyo cyose ntibibahindura umubiri umwe, ariko guhuza ibitsina n'undi muntu bibahindura umuntu umwe.  Mu gikorwa cyo guhuza ibitsina hihishemo imbaraga zo guhinduka umubiri umwe ku mubiri, ubuzima, umutima, ibyiyumviro, n'amarangamutima. Ibi rwose Bibiriya ntibica iruhande, ibihamya muri aya magambo: 

1 Abakorinto 6:16-18 " Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.” [17]Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we. [18]Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we." 

==> Ukurikije icyo cyanditswe, ni ikibazo gikomeye kuba umuntu yahinduka umwuka umwe na Kristo, yarangiza akihindura umubiri umwe na maraya. 

Icya kabiri gituma iki cyaha gifatwa mu buryo bw'umwihariko, ni uko cyangiza ishusho y'isezerano rikomeye Yesu afitanye n'itorero rye: Mu by'ukuri, ni kenshi Bibiriya ikoresha ishusho y'umukwe n'umugeni ishaka kuvuga Yesu n'itorero rye. Ni kenshi Bibiriya ivuga "Ubukwe bw'Umwana w'intama" ishaka kuvuga urukundo Yesu afitanye n'Itorero rye. Mu ishusho y'ubumwe bukomeye, Yesu n'itorero rye bagize umubiri umwe. Guhuza ibitsina kw'abatarashyingiranywe byangiza iki cyitegererezo, bikanahindura ubusa uku kwihuza kwera hagati ya Kristo n'Itorero rye. Bibiriya igaragaza henshi ko Itorero ari umugeni, kristo akaba umukwe:

2 Abakorinto 11:2 "kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye."  (Twarakowe, dukobwa n'umugabo umwe ari we Kristo. Ni agahomamunwa kuba Bibiriya yagufata nk'umwari utunganye wakowe, warangiza ukihindura umubiri umwe na maraya kandi warahindutse umwuka umwe na Kristo)

Ibyahishuwe19:7 "Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye,"

Ibyahishuwe 21:9 "Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by’imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.”

==> No mu isezerano rya cyera, iyo Abisirayeli bacaga mu iserano bafitanye n'Imana bagereranywaga na maraya, ni ukuvuga umugore wica isezerano ry'urushako akiyandarika mu bandi bagabo: 

Ibyahishuwe 21:9 "Dore ye, umurwa wiringirwaga uhindutse maraya, ahuzuraga imanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari ah’abicanyi.

==> Muri macye, ntabwo icyaha cy'ubusambanyi kireberwa mu isi y'ibifatika gusa, ahubwo kirenga imbibi kikanafata mu isi y'umwuka. Hafi ya buri gitabo cyose muri Bibiriya kivuga kuri iki cyaha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kandi igihe cyose Imana idusabye kuba abera yongeraho kudusaba kwirinda gusambana, bigaragaza uburyo Imana ubwayo ifata iki cyaha nk'icyaha gikomeye.

1 Abatesaloniki 4:3-5 "Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana, [4]ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro, [5]mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana."

Mu gusoza, ntitwakwibagirwa inama ikomeye Bibiriya itugira ku byerekeranye n'iki cyaha cy'ubusambanyi: Ku bindi byaha byose, Bibiriya iratubwira ngo "turwanye satani na we azaduhunga" (Yakobo 4:7); Ariko ku cyaha cy'ubusambanyi, Bibiriya ntidusaba kurwana, idusaba "guhunga". 

1 Corintians 6:18 

(Version Louis second) "Fuyez l'impudicité [...]  

(King James version) "Flee fornication" [...]

(Martin Bible version) Fuyez la fornication [...]

Murakoze, Uwiteka abagirire neza

Ev. Innocent Munyaneza

by
0 0
Eeeh birakaze ntibyoroshye
by
0 0
Ndanyuzwe nibisobanuro ariko ukurikije ijambo ry'Imana usanga yaratinze kurimbura isi kuko nabana basigaye baba umuntu umwe mbese ubusambanyi buri kukigero kitihanganirwa.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...