0 like 0 dislike
114 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Icyaha, gukiranirwa, igicumuro: Aya magambo 3 tuyasanga henshi muri Bibiriya, abantu benshi bakaba bibaza aho atandukaniye, ndetse n'abasobanuzi ba Bibiriya mu ndimi zitandukanye bagiye bayavanga.

Zaburi 32:5: Nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti "Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye", nawe unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye. Muri uyu murongo wonyine, aya maganbo uko ari 3 aragaragaramo icyarimwe. Icya mbere twavuga, ni uko aya magambo afite icyo ahuriyeho n'icyo atandukaniyeho: Icyo ahuriyeho, ni uko yose agaragaza ikibi kigutandukanya n'Imana, ugikoze wese akaba agomba kwihana no gusaba imbabazi kugirango yiyunnge n'Imana.

Reka noneho turebe icyo atandukaniyeho:

1. ICYAHA: Mu Ruheburayo, ijambo ry'umwimerere ryasobanujwe "icyaha" risobanura "Guhusha intego". Umuntu akora icyaha igihe cyose akoze kimwe muri ibi bikurikira, yaba abigambiriye cyangwa atabigambiriye:

- Gukora ikintu cyose gitandukanye n'icy'ukuri kw'Imana.

- Kugira ibitekerezo bidahesha Imana icyubahiro

- Gukora ikintu kiri bugire ingaruka mbi, kuri wowe cyangwa ku bandi

- Kudakora ikintu kandi ubizi neza ko ari kiza (Yakobo 4:17)

Kuva umuntu wa mbere yakora icyaha, abantu bose bamukomotseho bahise bagira kamere ibogamira ku cyaha, (Abaroma 5:12). Muri twe, habamo intambara ihoraho hagati y'ikibi n'icyiza. Pawulo we agira ati: "Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza, ariko kugikora ntako." Abaroma 7:18. Muri make, igihe cyose ukoze igihabanye n'icy'Imana yifuza, waba ubizi cyangwa utabizi, waba ubishaka cyangwa utabishaka, cyangwa se ukagira ibitekerezo bidahesha Imana icyubahiro, uba ukoze icyaha, kimwe n'igihe udakoze ikintu kandi ubizi ko ari kiza.

2. GUKIRANIRWA: Muri make, gukiranirwamo ni uguhitamo kwibera mu buzima bw'ibyaha, butarangwamo kwicuza no kwihana, cyangwa kwihana kutarimo kureka. Itangiriro 15:16 Bibiriya ivuga ku Bamoni iti :"Ubuvivi bw'abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw'abamoni kutaruzura". Impamvu Bibiriye ikoresha iri jambo, ni uko Abamoni bari barahisemo kwirengagiza Imana no kwibera mu buzima bw'ibyaha.

3: IGICUMURO: Igicumuro ni icyaha umuntu akora yakitumye, akakigambirira kandi akagikorera gahunda. Umunsi Dawidi yasambanye na Betisheba, yakoze igicumuro. Ni yo mpamvu muri zaburi ya 51 yo kwihana kwe, avuga ku murongo wa 3 ati "..... Ku bw'imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byange".

Uko byagenda kose, Imana ibasha kubibabarira byose, byaba ibyaha, ibicumuro cyangwa gukiranirwa. igihe cyose ukiriho, uba ugifite amahirwe yo kwihana no gusaba Imana imbabazi, Yo ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. (1 Yohana 1:9). Ndetse iyo ibabariye ntiyongera kubyibuka ukundi (Abaheburayo 8:12). Ariko gukiranirwa kurambye gusunikira umuntu kubaho nk'ikigenge, akumva ko nta Mana ibaho.

Abanditsi ba Bibiriya bagiye bifashisha amagambo atandukanye kugirango bagaragaze icyaha mu ishusho yacyo yose. Ariko rero, utitaye ku byo wabayemo mbere, Yesu yitanze ubwe apfira ku musaraba kugirango atubabarire ibyo byose. Iyo umwizeye, abiguhanaguraho, ariko iyo utamwizeye ukarinda uva muri uyu mubiri, nta mahirwe yandi uba ugisigaranye, ndetse uba ukoze icyaha kitababarirwa.

Ushobora no kureba igisubizo igisubizo ku kibazo kigira kiti: Icyaha kidashobora kubabarirwa ni ikihe? Kanda hano urebe igisubizo

Imana iguhe umugisha

by (16.7k points)
0 0
Mu ndimi z'amahanga:

- Icyaha = PECHE=SIN
- Gukiranirwa = INIQUITE=INIQUITY
- Igicumuro = TRANSGRESSION=TRANSGRESSION
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...