0 like 0 dislike
54 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Impaka zo kumenya niba ibyaha byose bingana imbere y'Imana zagiye zivuka ziturutse mu byanditswe muri Bibiriya ubwabyo. Hamwe na hamwe muri Bibiriya, iyo uhasomye udasesenguye neza wumva Bibiriya yemeza ko ibyaha byose bingana imbere y'Imana, ariko ibindi byanditswe bikongera bigasa n'ibigaragaza ko hari ibyaha bikomeye n'ibyoroheje.

REKO TUBANZE TUREBE IBYO BYANDITSWE:

 Yakobo 2: 10-11 "Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose. Kuko uwavuze ati 'Ntugasambane', ni we wavuze ati 'ntukice'. Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose"

Matayo 5:27-28 "Mwumvise ko byavuzwe ngo 'Ntugasambane', Jyewe ho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we."

Ukoresheje ibi byanditswe byo hejuru, bamwe babibonamo ubusobanuro ko ibyaha byose bingana. Ariko nanone ibi byanditswe byo hasi, abandi babibonamo ko ibyaha bitangana:

Mariko 3:28 : Mu gihe ibindi byaha byose bishobora kubabarirwa, hari icyaha kidashobora kubabarirwa cyo gutuka Mwuka Wera. (Ku bindi bisobanuro ushobora <a href="http://bazabibiriya.org/question/ni-kihe-cyaha-kidashobora-kubabarirwa/" target="_blank">gukanda hano</a> ugasoma ikibazo kigira kiti "Ni ikihe cyaha kidashobora kubabarirwa).

 Yohana 19:11: "Yesu aramusubiza ati "Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha."

Icya mbere tugomba kumenya tutarajya kure, ni uko Icyaha kigomba kureberwa mu nguni ebyiri: Hari inguni y'Imana n'inguni y'abantu. Mu nguni y'abantu, uburemere bw'icyaha burarutana bitewe n'ingaruka zabyo: Gusambana no kugira irari ry'ubusambanyi, byombi ni ibyaha mu maso y'Imana, ariko sindabona umuntu warwaye sida azira irari gusa ritashyizwe mu bikorwa. Kwanga mugenzi wawe no kwica mugenzi wawe byombi ni ibyaha, ariko nta muntu nzi wagizwe imfubyi n'urwango rw'abantu igihe rutakurikijwe ibikorwa.

Imana Irera cyane kandi igakiranuka birenze ubwenge bwacu, ku buryo buri cyaha cyose dukoze tuba tugikoreye Imana kandi kiba kigomba kwihanwa. Irari ry'ubusambanyi n'ubusambanyi nyir'izina, kwanga umuntu no kwica umuntu, kubeshya no kuraguza, ...... buri cyaha cyose umuntu akoze aba acumuye ku itegeko ry'Imana, kandi buri cyaha cyose Imana icyanga kimwe n'ikindi. Muri iyi nguni, ibyaha byose bica mu ndorerwamo y'Imana mu buryo bumwe. Ariko kuko tutari ku rwego rw'imitekerereze y'Imana tukaba tutanayishyikira, igikwiye ni uko twasuzuma iki kibazo tukirebeye mu ndorerwamo z'abantu n'ingaruka ibyaha byabo bibagiraho.

Igihe Yesu yari ku isi, hari hari inyigisho zimwe zavugaga ko igihe cyose utarashyira mu bikorwa intekerezo zawe mbi, nta cyaha kikubarwaho. Yesu yababwiye ko bibeshya: Gukora ikintu bishobora kukubera icyaha, (Action), no kudakora ikintu bishobora kukubera icyaha (Omission). Muri Yakobo 4:17 Bibiriya itubwira ko "uzi gukora neza ntabikore bimubera icyaha." Muri macye, uwifashe ntakore ikintu kiza kandi yari agishoboye, mu maso y'Imana aba akoze icyaha kimwe n'utabashije kwifata agakora ikibi. Bombi baba bagomba kwihana. Impamvu yabyo? uwavuze ngo ujye ukora ikintu A, ni na we wavuze ngo ntugakore ikintu B. Ibi byombi iyo byirengagijwe, uba ucumuye kuri nyirabyo. Ibi ni byo Bibiriya isobanura.

Muri mcye, irari rizajyana nyiraryo mu rubanza, kimwe n'uko ubusambanyi buzajyana nyirabwo mu rubanza. Nta muriro w'abakoze ibyaha byoroheje uriho, n'uwabakoze ibikomeye ntawo. Gusa tukiri mu isi, ingaruka z'ibyaha by'abantu zigera ku bandi bantu mu bukana butandukanye, akaba ariho duhera tuvuga ko ibyaha byose bitangana mu maso y'abantu. Aho ariko ni mu maso y'abantu, na ho Imana yo iguma ari Imana. Yobu 35:7-8 yagize ati "Niba uri umukiranutsi hari icyo uyihaye? cyangwa se icyo ihabwa n'ukuboko kwawe ni iki? icyakora ibibi byawe byababaza umuntu umeze nkawe, kandi umwana w'umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira."

Muri macye: Ibyaha byose birangana? Igisubizo ni YEGO na OYA. Biterwa n'inguni ubireberamo. Mu maso y'Imana ni YEGO. Nta kaha gato kabaho. Buri cyaha cyose kidutandukanya n'Imana. Igihe nta kwihana kubayeho, byose ku munsi w'amateka bizashyirisha ba nyirabyo mu rubanza. Mu maso y'abantu ni OYA: Tukiri mu isi, ingaruka z'icyaha kimwe ntizisharira nk'iz'ikindi.

INAMA

Abakristo bagomba kwirinda umuco utari mwiza wo gushyira ibyaha mu byiciro. Bagomba kwirinda cyane cyane ibyaha twita "Inyongobezabugingo", ibi ni ibyaha bamwe batekereza ko ari bito nyamara na byo bidutandukanya n'ubwiza bw'Imana. Inkuru nziza ni uko Yesu yadupfiriye kugirango tubabarirwe. Igihe cyose Umukristo akoze icyaha aba agomba kwihutira kwihana.

Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...