0 like 0 dislike
124 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)
selected by
 
Best answer

Iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n'abantu benshi kandi ntibakivugeho rumwe. Mbere yo kugisubiza, reka tubanze twemeze ibintu 3 by'ukuri:

1. Bibiriya ntitanga urutonde rw'ibyaha

2. Ijambo "Kwikinisha" ubwaryo cyangwa "masturbation" mu ndimi z'amahanga ntaho riboneka muri Bibiriya.

3. Mbere y'uko Yesu asubira mu ijuru, yatwijeje ko n'ibyo we atatubwiye, Umwuka wera azabitumbwira. 

Kuba iri jambo kwikinisha ntaho riboneka muri Bibiriya, ubwabyo si impamvu yatuma umuntu ahagarara ku maguru abiri ngo yemeze ko atari icyaha. Kimwe n'uko kuba ijambo "Imana" ntaho rigaragara mu gitabo cya Esiteri, si impamvu yatuma umuntu akeka ko kitahumetswe kimwe n'ibindi. 

Ngirango mbere yuko tujya kure, abasoma iyi article bose twakwemeranya ko kwikinisha ari indunduro y'ibintu bikorwa n'umuntu ugamije kwishakishaho ibyo abandi babonera mu mibonano mpuzabitsina yemewe n'Imana. Nta muntu wakwitora ngo yikinishe atabanje kimwe muri ibi bikurikira: Ibitekerezo by'Imibonano mpuzabitsina, ibiganiro biganisha aho, amashusho y'urukozasoni (Pornographie) n'ibindi nkibyo: Ibi nibyo biganisha ku ndunduro yo kwikinisha kandi nibyo dukwiriye kwibazaho mbere na mbere. Umuntu ubasha kwirinda ibitekerezo by'irari, ibiganiro bibi, n'amashusho y'urukozasoni, azatsinda kwikinisha. Mbere yo guterwa ipfunwe n'uko wikinisha, wakagombye guterwa ipfunwe n'ibitekerezo byuzuye irari n'amashusho y'urukozasoni ureba.

Hari amahame ya Bibiriya yadufasha gusesengura neza iki kibazo. 

1. Abefeso 5:3, Bibiriya igira iti: "Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera.". Bibiriya y'icyongereza version zimwe zibyita "Fornication and sexual immorality". Sexual immorality ntibyoroshye kubibonera ikinyarwanda gihamyamo neza, ariko ni ibikorwa byose byonona impuzabitsina yemewe n'Imana. Simbona ukuntu kwikinisha byarenga iyi ndorerwamo. 

2. Abakorinto 10:31: "....buri kintu cyose dukora, twagombye kugikorera guhimbaza Imana". Ese igikorwa cyo kwikinisha, n'ibyakibanjirije nk'uko twabivuze haruguru, (Ibitekerezo bibi, amashusho y'urukozasoni....) birahimbaza Imana? 

3. "Buri gikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha" Abaroma 14:23.  Simbona ukuntu wararikira mu kwizera, ukagirira ibitekerrezo bibi mu kwizera, cyangwa ukarebera amashusho y'urukozasoni mu kwizera. Ntibishoboka.

4. 1 Abakorinto 6:19-20: Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

UMWANZURO:

Mu rumuri ruturuka ku byanditswe maze kuvuga haruguru, ndahamya rwose ntashidikanya ko kwikinisha ari icyaha. Icya mbere ntibihimbaza Imana, icya kabiri byonona umubiri n'ibitekerezo (Sexual immorality) kandi ntibyubahisha Imana nka nyiri uyu mubiri dutunze ukaba ari n'urusengero rw'Umwuka Wera. 

INAMA:

- Ubusanzwe icyaha cyo kwikinisha ni kimwe mu byaha bibata umuntu. Umuntu wese ujya ugwa muri iki cyaha, agomba kwihana no gusaba Imana imbabazi, ariko umuntu wagizwe imbata na cyo nta mbaraga yabona zo kucyigobotora, aracyanga ariko ajya kwisanga agasanga yagikoze. Uyu aba agomba kucyaturira abakozi b'Imana bakamusengera by'umwihariko mu buryo bwa deliverance. 

- Kugirango wirinde kukigwamo, igihe uri wenyine ugomba kugaburira ibitekerezo byawe, amatwi yawe n'amaso yawe ibintu bitari bukujyane kure. Soma Ijambo ry'Imana, ririmba, umva indirimbo z'Imana, reba film zitarimo amashusho mabi. 

Imana ibahe umugisha.

Evangeliste Innocent

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...