0 like 0 dislike
50 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Kwifuza ni kimwe mu bintu buri muntu wese yaremanywe. Umuntu yaremanywe amaranga-mutima n'ibyiyumviro bitandukanye. Kwifuza ikintu ni bwo buryo bwo kumenyekanisha ko hari icyo ukeneye, cyaba icy'umubiri cyangwa icy'Umwuka, cyaba icyo wowe ubwawe ukeneye cyangwa icyo wifuriza undi muntu.

Imana isezeranya Abraham yaramubwiye iti: "Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, ...[Itangiriro 12:3], bisobanuye ko kwifuza ubwabyo atari bibi cyangwa icyaha, ahubwo igishobora kuba kibi cyangwa icyaha ni icyongicyo wifuza. Kwifuza impinduka nziza, kwifuza iby'ukuri biri mu ijambo ry'Imana... aho rwose nta kibazo kirimo, ndetse ahubwo Bibiriya idushishikariza kwifuza nk'uko kwiza mu mirongo ikurikira:

- 1 Abakorinto 14:1 "Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z’Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura."

- 1 Petero 2:2 "Mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza"

Ukwifuza nk'uko kurera, ni kwiza, kandi Bibiriya idushishikariza kukugira. Ariko rero ibyo kwitondera:

1) Ukwifuza kose, kabone n'ubwo kwaba ari kwiza, kugomba kuza nyuma y'ubushake bw'Imana. Igihe dusenga tugomba kwereka Imana ibyo twifuza, ibyo dukeneye, ariko tukaba twiteguye ko Imana ishobora kuba itwifuriza ibitandukanye n'uko twe dutekereza.

2) Habaho kwifuza kubi, uko tugomba kukwirinda, ni icyaha. Ukwifuza kose gutandukanye n'ijambo ry'Imana ni icyaha. Kwifuza ikintu Imana yarangije kubuzanya mu Ijambo ryayo ni icyaha.

3) Kwifuza ikintu cyane, kabone n'ubwo icyo kintu cyaba atari icyaha, ukagera ku rwego rwo kukirarikira, ni bibi. 1 Timoteyo 6:10 "Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi."

4) Kwifuza amafaranga arenze ayo ukeneye, si icyaha ariko ni ibyo kwitondera. 1 Timoteyo 6:9 "Kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza."

5) Irari ryose aho riva rikagera ni icyaha, ntiribarizwa mu kwifuza ahubwo ribarirwa mu byaha. 1 Abatesalonike 4:4-5 "...umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro, mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana"

Iyo Umukristo abayeho ubuzima bunezeza Imana, Imana na yo imubashisha kuringaniza ibyifuzo bye n'ubushake bw'Imana. Iryo ni ihame. Muri make, iyo ibyifuzo byacu bizingiye ku byo Imana yifuza, aho ni ho dusezeranywa ngo "dusabe icyo dushaka cyose tuzagihabwa".

Ikindi Umukristo wese agomba kumenya, ni uko iyo uri mu Mana uhagazemo neza, Imana ntiguha ibyo ushaka ahubwo iguha ibyo ukeneye. Ikibazo gikunze kuvuka kenshi iyo Umukristo yarangije guhabwa ibyo akeneye byose, ariko we akarenzaho agakomeza kwifuza ibyo ashaka. Ibyo rwose ni ibyo kwirinda kuko amaherezo bibyara irari, irari na ryo rigakura rikabyara icyaha.

Murakoze, Uwiteka abagirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...