0 like 0 dislike
97 views
in Ibibazo byerekeye Imana by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Muri Bibiliya hagaragaramo uburyo butandukanye bwo kugerageza Imana, hari ubwemewe hakaba n'ubutemewe.

Malaki 3:10 Bibiliya igira iti Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.

Muri Bibiliya, aho ni ho hantu honyine Imana yemerera abantu bayo kuyigerageza. Ahandi hasigaye, Imana yabuzanije kuyigerageza: Gutegeka kwa kabiri 6:16  "Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu nk’uko mwayigeragereje i Masa."

Uburyo bubi Imana ibuzanya kuyigerageza, ni hahandi ushobora gusanga umuntu abwira Imana ngo "Niba koko uri Imana ....." ; iyi ni imvugo idakwiriye na gato ku muntu usenga; kuko iyi ni yo mvugo ikoreshwa na satani guhera cyera. Igihe satani yageragezaga Yesu mu butayu, satani yavugaga atya: Matayo 5:5-7 Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero [5]aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’  [6]Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”

Ntabwo Yesu yari acyeneye gutanga gihamye ko ari Umwana w'Imana, kuko ni Umwana w'Imana kandi na satani yari abizi ko ari Umwana w'Imana. Ntidukeneye gusaba Imana ko yerekana ko koko ari Imana, kuko ni Imana. Abaheburayo 11:6 ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.

Itandukaniro riri hagani y'uku kugerageza Imana ni "Ukwizera". i Masa, abisirayeli bagerageje Imana mu butayu, babura kwizera babaza Mose impamvu Imana yabataye, kandi by'ukuri ntiyari yarabataye. Muri Malaki, Abizera bemererwa kugerageza Imana kuko baba bafite ukwizera, bagakoresha kwizera kwabo bagakora ibyo Imana ibasaba. 

Iyo kwizera k'ukuri guhari, gukurikirwa no kumvira. Uko kumvira guturutse mu kwizera Imana iragukunda cyane. Nk'uko icyanditswe cyo muri Malaki kibigaragaza, iyo tuzanye icyacumi tubitewe no kwizera, Imana ubwayo yiyerekana nk'iyo kwizerwa. Icyo tutemerewe, ni ukuza imbere y'Imana tujijinganya, twarangiza tukayisaba kwerekana ko ari iyo kwizerwa; Iyo ubikoze utyo, uba uri mu kaga ko gufatwa nk'ugerageza Imana mu buryo bubi.

Murakoze, uwiteka abagirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...