0 like 0 dislike
72 views
in Ibibazo byerekeye Imana by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Mutwemerere tubanze tuvuge ko bitoroheye mwene-muntu gusobanura Imana. Imana irahambaye ku kigero ubwenge bwacu butabashya gushyikira, ndetse nta muntu wakwihandagaza ngo yemeze ko ayisobanukiwe byuzuye. Bikeya tuyiziho ni ibyo yahisemo kutwereka.

Gusobanura "ibyiyumviro cyangwa amarangamutima" mu kinyarwanda ntibyoroshye, ariko ducishirije ni nk'uko umuntu yiyumva imbere mu muntu byarangiza bigasesekara inyuma bikagaragarira buri wese inyuma"; ingero ni nk'umunezero, ibyishimo, uburakari, umujinya, umubabaro, agahinda, guseka, gufuha, kurira, urukundo, urwango, impuhwe....

Ntabwo twavugako ko Imana igira amarangamutima nkay'umuntu, ariko kandi iyo urebye muri Bibiriya ubona mwene aya marangamutima no ku Mana: 

INGERO: 

Uburakari: Gutegeka kwa kabiri 3:26 "Maze Uwiteka andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira. Arambwira ati “Uherukire aho ntukongere kumbwira iryo jambo."

- Impuhwe: Yoweli 2:13 "Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzana ikibi."

- Agahinda: Itangiriro 6:6 "Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima."

- Kwanga ikintu runaka: Imigani 6:16 "Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:"

- Gufuha: Kuva 20:5 "Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha,"

- Ibyishimo / Umunezero: Zefaniya 3:17 "Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe. izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.’

- Umujinya: Abalewi 26:28 "Nuko rero nanjye nzanyuranya namwe mfite umujinya mwinshi, mbahanire ibyaha byanyu karindwi."

Yesu na we akiri hano mu isi, yagaragaje amenshi muri ayo marangamutima: Yarashonje, yararakaye, yarababaye, yagize agahinda, yararize..... ibyo byose kuko yagerageje kwishushanya natwe keretse ko atigeze akora icyaha: Yariranye n'abarira, yishimanye n'abishima, yagiriye impuhwe abo kuzigirirwa:  Abaheburayo 4:15 "Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha."

Ubundi Imana irahambaye ku buryo iramutse yiyeretse umuntu uko iri, muntu ntiyabaho n'isogonda rimwe. Kuva 33:20 "Kandi ati “Ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.” Kugirango abantu barebe Yesu ntibapfe (kuko Yesu ni Imana) byasabye Yesu kwigaragaza mu buryo muntu abasha kwihanganira. No kumva Imana no gusobanukirwa ibyayo, byayisabye kubikora mu buryo muntu abasha gusobanukirwa. Kuko muntu arakara, byasabye kwigaragaza nk'irakara kugirango muntu amenye uburakari bwayo. Kuko muntu afuha, byasabye Imana gufuha kugirango muntu amenye uko agomba kuyiyegurira. Iyo umuntu atarasobanukirwa ibyo, agirango Imana irakara nk'umuntu cyangwa ikagira umujinya nk'umuntu; ibyo ni byo Dawidi yavugaga hano: 2 Samuel 22:26:-28 “Ku munyambabazi uziyerekana nk’umunyambabazi, Ku utunganye, uziyerekana nk’utunganye, [27]Ku utanduye, uziyerekana nk’utanduye. Ku kigoryi, uziyerekana nk’ugoramye. [28]Abacishijwe bugufi ni bo uzakiza, Ariko igitsure cyawe kiri ku bibone, Kugira ngo ubacishe bugufi."

Ibi ariko bizamura ikindi kibazo: N'ubwo bimeze bityo, tuzi mu buryo budasubirwaho ko Imana yacu ari Imana idahinduka. Malaki 3:6 “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho." None se ni gute waba wishimye, mu kanya ukarakara ukaba utahindutse? N'ubwo mu buryo butagirwaho impaka Imana igaragaza amarangamutima yenda gusa n'ay'umuntu, ni ngombwa gutandukanya amarangamutima y'umuntu n'amarangamutima y'Imana. Amarangamutima y'umuntu aterwa n'ibyo bita "mood" mu cyongereza, ni nk'imimerere itewe n'impamvu runaka, ikaba ariyo igenga amarangamutima y'umuntu. Mujya mwumva ngo "ndi muri mood mbi", ngo uwo munsi nari muri "mood nziza"... byanga bikunda iyo mood uba wayishyizwemo n'impamvu runaka, ziguturutseho cyangwa ziturutse ahandi. Imana ntijya igira mood nziza cyangwa mbi, ibiyiturukaho byose, n'amarangamutima yayo, biba biyobowe n'urukundo, dore ko na Bibiriya igera aho iyita "Se w'imicyo": Yakobo 1:17 "Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka."

Ku bwa kamere-muntu y'icyaha, amarangamutima ya mwenemuntu yarangiritse: Iyo umuntu arakaye yifuza gukora ikibi, iyo Imana irakaye iba ishaka gukiza. Yakobo 1:20 "Kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana." 

- Iyo umuntu agize umujinya agerageza kwangiza, Iyo Imana igize umujinya iwugirana impuwe n'imbabazi zigamije kugarura mu nzira. (2 Samuel 24:10-25). Umuntu wafushye agira uwo yifuriza ikibi, 

- Iyo Imana ifushye iba igirango tuyisange itugirire neza. 

- Umuntu agira agahinda kakamutera stress n'izindi ndwara, Yesu yagaragaje agahinda i Getsemane agatewe n'abo yaje gukiza, ariko ntibyamubujije kujya i Gologotha ngo adukize. 

- Abantu iyo bishimye bakururwa mu binezeza bishobora kubatera ibyaha, Imana inezezwa no kutubona turi mu nzira nziza kandi ntishobora gukora icyaha.

Imana n'umuntu ntibishobora kugereranywa. Imana yagerageje kwiyereka umuntu mu buryo umuntu ashobora kwihanganira. Naho ubundi, ibyayo byose, n'ibyiyumviro yagerageje kwiyerekamo umuntu kugirango yumve kandi asobanukirwe ibyo Imana imwifuzaho byose biyobowe n'ineza, urukundo n'ubuntu byayo. Ibyo ni byo itubwira iti: “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza." (Yeremiya 31:3).

Murakoze, uwiteka abagirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...