0 like 0 dislike
115 views
in Ibibazo byerekeye ku muntu by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ikibazo cyo gukuramo inda ni kimwe mu bivugwaho cyane muri iyi minsi isi igendana n'iterambere ryihuta. Kubonera igisubizo umuntu wigeze gukuramo inda, cyangwa uwafashije mugenzi we kuyikuramo, bisaba imbaraga mu buryo bw'umwuka n'ubw'umubiri. Uko byagenda kose, Bibiriya ibivugaho mu buryo butomoye.

Kwica umuntu, ni ukumwambura ubuzima yiherewe n'Imana. Mu mategeko 10 Imana yahaye Mose, Kuva 20:13, Bibiriya igira iti "Ntuzice". Inyamaswa ziribwa, Imana yazihaye umuntu nk'ibyokurya, kimwe n'ibimera. (Kuva 9:3-4) kubera iyo mpamvu, kwica inyamaswa si icyaha, iri tegeko ryo kutica rireba gusa kwica umuntu mugenzi wawe.

Kumenya niba gukuramo inda ari kimwe no kwica umuntu bisaba kubanza gusobanukirwa ibintu bibiri: 

1. Ubuzima bw'umuntu butangira ryari? 

2. Ese niba amategeko y'igihugu runaka yemerera utwite gukuramo inda, ubwo igihe abikozee aba akoze icyaha cyo kwica?

Igihe cyose Imana yagiye igaragaza ko umuntu atemerewe gufata umwanzuro wo gushyira iherezo ku buzima bw'undi muntu. Mu isezerano rya kera, tubona ahantu henshi muri Bibiriya aho Imana yagiye itanga itegeko ryo kurimbura abantu runaka kubera impamvu zitandukanye. Imana yo ibifitiye uburenganzira.  Reka dusubize ibi bibazo 2 byo hejuru:

1. UBUZIMA BW'UMUNTU BUTANGIRA RYARI? Mu buryo budasubirwaho kandi budakwiye kugibwaho impaka, Bibiriya igaragaza ko ubuzima bw'umuntu butangira igihe intanga-gabo ihuye n'igi ry'umugore. Guhera kuri aka kanya, uguhura kw'izi ngingo 2 guhita gukora ikintu kimwe kigizwe na ADN yihariye kimwe nuko buri muntu wese afite ADN yihariye utitaye ku myaka afite. Ako kanya umugore akimara gusama, iri gi riri mu nda ye riba ari umuntu kimwe na nyina uritwite. Itandukaniro hagati y'iri gi nanjye urimo kwandika iyi nkuru, ni imyaka tumaze gusa. Igihe cyose uyu mugore, cyangwa umukobwa, yafata umwanzuro wo guhagarika ubuzima buri munda ye, aba akoze icyaha cyo kwica kimwe n'uwishe umusaza w'imyaka 90. 

Zaburi 139:16 , Bibiriya igiri iti: "Nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho numwe". Birasobanutse. Nkiri urusoro, n'umunsi wanjye wambere utaruzura, Imana yambonaga nk'uriho. Imana yabwiye Yeremiya iti "Nakweje utaravuka ..." (Yeremiya 1:5). 

2. Ese niba amategeko y'igihugu runaka yemerera utwite gukuramo inda, ubwo igihe abikoze aba akoze icyaha cyo kwica?​

Niba tumaze kwemeranywa ko ubuzima bw'umuntu butangira ku isamwa, ntidukwiriya kwibaza no kureba icyo amategeko y'igihugu runaka avuga. Igihe cyose amategeko y'Imana atambuka mbere. Mu gihugu runaka baramutse bafashe umwanzuro, bakawandika, bakavuga ngo uhereye none gusambana biremewe, ibyo ntibikuraho na gato kuba gusambana ari icyaha. 

Muri make, umuntu wese ufata umwanzuro wo gukuramo inda, utitaye ku gihe iyo nda imaze, aba afashe umwanzuro wo gushyira iherezo ku buzima bw'umuntu, icyo kandi ni icyaha cyo kwica umuntu.

Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...