0 like 0 dislike
88 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Inshuro nyinshi mu byanditswe byera kuva mu itangiriro, tubona Abamarayika ku murimo hano mu isi mu buryo butandukanye n'impamvu zitandukanye: Bamwe bazanaga ubutumwa bw'Imana, abandi bajyaga ku rugamba gufasha Abera. Bamwe bagaragaye bafite umubiri ufatika abantu bakabakoraho, ikindi gihe bakagaragara ari umwuka udafatika.

Nk'uko dusanzwe tubizi, ntabwo Bibiriya yanditswe kugirango itumare amatsiko ku bibazo bidafite aho bihuriye n'umugambi w'Imana ku muntu. Gusa nanone twifashisha Bibiriya kugirango idufashe gusubiza ibibazo bitandukanye bifite aho bihuriye n'umugambi w'Imana ku muntu. Kimwe muri ibyo bibazo ni ukumenya niba hagati muri twe muri iyi minsi ya none, twaba tubana n'Abamarayika, bakaba bari hafi yacu kubera impamvu zitandukanye mu buryo butagaragara.

Mu isezerano rya kera, Abamarayika bagaragaye mu isi mu buryo budashidikanywaho inshuro nyinshi, atari mu iyerekwa cyangwa mu nzozi, ahubwo inshuro nyinshi baragaragaye bakabonwa n'amaso y'abantu. Yakobo yakiranye na Marayika, Aburahamu yasangiye na we, Yosuwa yahuriye na we ku rugamba..... n'abandi n'abandi.

Ese kuri ubu Abamarayika baba bari hagati muri twe mu buryo butagaragara cyangwa bugaragara? Imirongo imwe n'imwe muri Bibiriya yadufasha gusobanukirwa:

Ibyakozwe n'Intumwa 12:14-15: "[....] Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo. Baramusubiza bati "urasaze!" ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati "Ahubwo ni Marayika we"

 Abaheburayo 13:2: "Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi."

Tuzi mu buryo budashidikanywaho ko Imana yaremye abamarayika kandi ikibakoresha n'ubu kugirango isohoze ibintu bimwe na bimwe mu buryo bwayo hano mu isi, hagati muri twe. Icyo tutazi ni umubare cyangwa inshuro abamarayika bemererwa kugaragara hagati muri twe. No muri iki gihe cya none, Umuntu runaka ashobora gufungurwa amaso akabona marayika n'amaso y'umubiri. Abandi babonekerwa n'abamarayika mu nzozi, abadi mu iyerekwa. Nta wahamya mu buryo budashidikanywaho ko buri Mukristo afite umumarayika umwe cyangwa benshi bamugendaho aho agiye hose nka "Body Guard", ariko icyo tuzi ni uko Imana igikoresha abamarayika mu gusohoza gahunda zayo zitandukanye mu isi.

Ndibuka igihe kimwe twari mu gitaramo gisoza umwaka (31/12) muri Assemblies of God i Huye; hari mu gicuku. Twarimo dusenga duhimbawe cyane, hanze hari abana bo ku muhanda bari banze kwinjira mu rusengero. Mu kanya kamwe, abo bana binjiye mu rusengero biruka bishwe n'ubwoba, batabasha ubugenda n'ururimi rutava mu kanwa. Bamaze kuzanzamuka, twababajije icyo babaye, batubwirira icyarimwe ko ubwo bari hanze, babonye abagabo bambaye ibyera, mu maso habo harabagirana, ngo bahagaze hejuru y'urusengero. Twe twahise dusobanukirwa ko Imana yabemereye kubona ibyo abandi batareba (Abamarayika). Ndibuka ko icyo gihe nibwiye mu mutima nti "Mana, maze imyaka ngukorera, nturanyereka Marayika n'amaso y'umubiri, none umweretse ba Mayibobo koko? (...) Ariko nahise nigarura, nibuka ko Imana ikora icyo ishatse kandi nta wayibaza ngo urakora ibiki (Umubwiriza 8:4). 

Yewe biranashoboka ko bamwee muri twe baba barabonye abamarayika, cyangwa bakagendana na bo, ariko ntibahabwe kumenya ko abo bari kumwe ari abamarayika.

Tuzi mu buryo budashidikanywaho tubibwirijwe na Bibiriya ko Satani n'abadayimoni birirwa bazerera hagati muri twe bashaka uwo baconshomera (1 Petero 5:8). None se niba ari uko bimeze, ni iki cyabuza abamarayika kuba hafi yacu kugirango badukorere ibyo Imana yifuza, kabone n'ubwo twaba tutababona?

Ariko igikomeye kurushaho dukwiye kwishimira, ni uko tuzi mu buryo budashidikanywaho ko uwaremye abamarayika ubwe ari hagati muri twe. Agendana na twe, aba muri twe, Yishimana natwe, ababarana natwe. Ntazadusiga, ntazaduhana. afite uburyo butabarika bwo kutuvugisha no kutugirira neza. Iyo muri ubwo buryo ahisemo gukoresha abamarayika, arabikora nta rutangira.

Imana ibahe umugisha.

Ev. Innocent Munyaneza

by
0 0
Amen
Uwaremye Marayika ahorana natwe
Imana ishimwe
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...