0 like 0 dislike
95 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki ni ikibazo kiza abantu benshi bakunze kwibaza, cyane cyane bashingiye ku nkuru y'ibyabaye kuri Yobu, aho bigaragara ko Satani yigabije Yobu nyuma yo kubiherwa uruhusa n'Imana.

Wifashishije Bibiriya, nta cyanditswe na kimwe cy'umwihariko kigaragaza ko igihe cyose Satani ashatse gutera Umuntu akenera uruhusa rw'Imana. Ariko kandi, binagaragara ko mu bihe bimwe na bimwe no ku mpamvu zimwe na zimwe, Satani adashobora kudutera keretse abiherewe uruhusa n'Imana. Muri Yobu igice cya mbere, bigaragara ko Satani atabashije guteza Yobu imibababaro mbere yo kubyemererwa n'Imana. 

Ariko kandi, birakwiye kumenya impamvu Satani atabashaga gutera Yobu, iyi mpamvu igaragara mu magambo ya Satani ubwe. Yobu 1:9-10 "Maze Satani asubiza Uwiteka ati:'Ariko se ugirango Yobu yubahira Imana ubusa? Ntiwagiye umurinda we n'inzu ye n'ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w'amaboko ye, n'amatungo ye agwiriye mu gihugu.'" Biragaragara neza ko Satani yari azi neza uwo Yobu ari we, ndetse yari azi neza kandi yabonaga uburinzi budasanzwe n'imigisha Imana yashyiraga kuri Yobu. Iyo yobu aza kuba atarinzwe, Satani ntiyari gukenera kuza imbere y'Imana, yari gutera Yobu nta handi aciye. Mbere yo kuza imbere y'Imana, bigaragara ko Satani n'abadayimoni be bagerageje gutera Yobu, ntibabibashe kubera uburinzi bw'imana bwari kuri we. Icyo satani yasabaga, ni uko Imana yakura uburinzi bwayo kuri Yobu akanya gato. Ese ibi bigaragaza ko igihe cyose Satani ashaka kudutera ajya kwaka uruhusa Imana? Reka dukomeze turebe ibyanditswe.

Ikindi cyanditswe kerekeza aha kiri muri Luka 22:31-32 aho yesu yabwiraga Petero ati " '....Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugirango abagosore nk'amasaka. Ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwaye kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe'". Biragaragara neza ko aha naho, Satani yari yasabye uruhushya rwo kugerageza Petero n'izindi ntumwa. Yesu yahumurije Petero ko yamusengeye, ndetse amubwira impamvu Imana yemereye Satani ko abagerageza "kugirango nibamara guhinduka no gukomera, bakomeze abandi". 

Muri izi ngero zombi uko ari 2, bigaragara ko Imana yemereye Satani kugerageza abayo, ariko ikamushyiriraho umupaka ntarengwa. Ndetse no kuba Imana yarabyemeye, yari ifite gahunda nziza mu bitekerezo byayo: Kuri Yobu, Bibibiriya ivuga ko ubutunzi bwe bwa nyuma bwabaye bwinshi kurusha ubwa mbere. Kuri Petero na bagenzi be, bamaze guhinduka no gukomera bakomeje abandi. 

Uko bigaragara mu buryo budashidikanywaho, igihe cyose Satani yemerewe kudutera ashyirirwaho umupaka ntarengwa. Imana iradukunda kandi itwitayeho, ntishobora kuturekera mu mbibi za satani nta burinzi. Umwanditsi wa Zaburi yagize ati "Iyaba Uwiteka atari we wari mu ruhande rwacu, ubwo abantu baduhagurukiraga, baba baratumize bunguri tukiri bazima.... ". 

Ukurindwa n'Imana ni byo bituma Satani atatwisanzuraho ngo akore icyo ashatse n'igihe abishakiye. Ku mpamvu zihariye no mu bihe byihariye, Satani ashobora kudusaba iyo akeneye kurenga imbago yashyiriweho. Ariko igihe cyose akiri mu mbibi ze, Bibiriya ivuga ko "azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera. 1 Petero 5:8 ". Igihe cyose akiri mu mbago ze, ntaho Bibiriya ivuga ko akenera uruhushya kugirango adutere. Yadutera, yatugerageza, ariko hari aho atemerewe kurenga. Iyo akeneye kuharenga, aho niho akenera kubyemererwa ku mpamvu Imana isanga zitazaduhungabanya. 

Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...