0 like 0 dislike
235 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Bibiriya Yera, Matayo 24:15-16 hagira hati: "Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n'umuhanuzi Daniyeli gihagaze ahera (ubisoma abyitondere, icyo gihe abazaba abri i Yudaya bazahungire mu misozii...."

Daniyeli mu buhanuzi bwe, 12:11, yari yagize ati:"Uhereye igihe igitambo gihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy'umurimbuzi, hazacaho iminzi igihumbi na magana abiri na mirongo urwenda".  ndetse na 9:27 yari yagize ati: "Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati, azabuzanya ibitambo n'amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry'ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi"

Ikizira cy'umurimbuzi cyagiye gisobanurwa kwinshi, ndetse mu mateka ya isirayeli hagiye habamo ibihe byafashwe nkaho ari ikizira cy'umurimbuzi. Urugero, mu mwaka wa 167 mbere ya Yesu, Umutegetsi w'Umugereki witwaga Antiochus Epiphane yafashe urusengero rw'i Yerusalemu, mu rusengero aho Abisirayeli batambiraga ibitambo byoswa ashyiraho igicaniro cy'ikigirwamana cye kitwaga Zeus, ndetse afata ingurube ayitambira kuri icyo gicaniro mu gihe ingurube yafatwaga nk'ikizira mu bisirayeli kuko ari inyamaswa ituza ukurikije amategeko bari bafite icyo gihe. Iki gikorwa abisirayeli bagifashe nk'ikizira cy'umurimbuzi cyageze ahera. Nyamara igihe Yesu yavugaga iki kizira cy'umurimbuzi muri Matayo 24:15, ibi tuvuze hejuru byari byararangije kuba, kandi Yesu yabivuze nk'ibigitegerejwe imbere. (Future). 

Abasesenguzi ba Bibiriya hafi ya bose bemeza ko Yesu avuga ikizira cy'umurimbuzi, yari arimo kuvuga ibyo Antikristo azakora bishaka gusa n'ibyo Antiochus Epiphane yakoze. Ibi byemezwa n'uko ibyo Daniel yahanuye byerekeranye n'ikizira cy'umurimbuzi byose siko Antiochus Epiphane yabikoze. Nk'urugero rukomeye, Daniyeli yahanuye ko uwo mutware (Antikristo) azasezerana na Isirayeli isezerano ry'imyaka 7 (Icyumweeru mu buryo bwa gihanuzi), ariko iri sezerano nirigera hagati, ni ukuvuga nyuma y'imyaka 3,5, azica iri sezerano, akore ikizira gikomeye, we ubwe azinjira mu rusengero i Yerusalemu, avuge ko ari we Mana, kandi ategeke ko abantu bose bamusenga. Ubwo Pawulo yandikiraga Abatesalonike ku byerekeranye n'ibya Antikristo, igice cya 2:4 yagize ati "Ni umubisha wishyira hejuru y'ikitwa Imana cyose cyangwa igisengwa, kugirango yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana".

Ku muntu wese uzi uko antikristo azaba ameze n'ibyo azaba akora, ntawe ukwiye kujijinganya ko kugirango yinjire mu rusengero rw'Imana, yiyite Imana, kandi ategeke ko bamusenga, Imbere y'Imana Yera icyo ni ikizira gikomeye kuruta ibizira byose byigeze kubaho. Tubibutse ko ibi bizaba Itorero ritakiri mu isi, Yesu azaba yararizamuye. Abazaba bakiri mu isi mu bihe bikomeye (tribulation), nibabona iki kizira cy'umurimbuzi kigeze ahera, bazamenye ko hasigaye imyaka 3.5 (Daniel 12:11) kugirango Yesu agarukane n'Itorero kwima ingoma y'imyaka 1,000 aganje i Yerusalemu. 

Muri make, kugirango birusheho gusobanuka, dore uko ibihe bizakurikirana kugeza ku kizira cy'umurimbuzi:

- Yesu azaza atware Itorero rye, abapfuye mamwizeye bazabanza kuzuka, abazaba bakiriho bazahita                      bahindurwa, bose bahite bazamurwa mu kirere gusanganira Yesu (1 Abatesalonike 4:15-17). Ibi bizakorwa        mu kanya nk'ako guhumbya (1 abakorinto 15:52)

- Kuri ubu antikristo arakora, ariko akora mu buryo bw'amayoberane kuko umubuza gukora aracyahari. Itorero       rikimara kugenda, antikristo azatangira gukora ku mugaragaro. (2 Abatesaloniki 2:7)

- Hazahita hatangira ibihe by'umubabaro (Tribulation) by'imyaka 7. Isi izahura n'akaga gakomeye, antikristo           azahita akorana amasezerano y'amahoro y'imyaka 7 na Isirayeli. (Daniyeli 9:27). Mu gihe isi izaba iri mu kaga     k'imibabaro itewe na antikristo, Isirayeli yo izaba ifite agahenge gatewe n'aya masezerano. Ako gahenge niko       kazatuma Isirayeli yongera kubaka urusengero (Temple) i Yerusalemu. Nyuma y'imyaka 3.5 , antikristo azica       aya masezerano, ahubwo yinjire mu rusengero ahera, ategeke ko bamusenga kuko ngo ari we Mana! Iki ni cyo   kizira cy'umurimbuzi Yesu yavuze! Iki gikorwa kizaba gitangije ibihe by'akaga katigeze kubaho kazamara             imyaka 3.5 nanone (Grande tribulation). 

- Ibizakurikiraho tuzabibagezaho ku nyigisho zerekana umurongo w'uko ibihe by'imperuka bizakurikirana, kuva itorero rizamutse kugeza tugiye mu ijuru. 

ICYITONDERWA: Turabizi kandi turabizirikana ko abanyamadini basobanura mu buryo butandukanye ibijyanye n'ibihe by'imperuka. Icyo tugamije si ugukurura impaka, ahubwo ni ugusaba Umwuka Wera ngo arusheho kudusobanurira, ariko tukanatanga ibyo dufite kandi twizera ko ari ukuri dushingiye ku ijambo ry'Imana. 

Ikindi kibazo cyagufasha: Antikristo ni inde? Kanda hano ubone igisubizo.

Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...