0 like 0 dislike
105 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Kenshi na kenshi abantu bakunze kwitiranya kuzamurwa kw'itorero (Rapture) no kugaruka kwa Yesu (Second coming). Hamwe na hamwe muri Bibiriya, bikunze kugorana no gusaba ubucukumbuzi kumenya niba icyanditswe kivuga ku izamurwa ry'itorero cyangwa kugaruka kwa Yesu. Nyamara, ku muntu ushaka kumenya neza ubuhanuzi bwerekeye ibihe by'imperuka, ni ngombwa gutandukanya ibi bintu byombi kuko biratandukanye.

Kuzamurwa kw'itorero (Rapture), ni igihe Yesu azagaruka kujyana itorero arikuye mu isi. Iki gikorwa kizakorwa mu buryo butunguranye kandi bwihuse cyane, ku buryo Bibiriya ivuga nko ni mu kanya nk'ako guhumbya. yesu naza gutwara itorero ntazakoza ikirenge ku isi; Marayika azavuza impanda, abapfiriye muri Yesu bahite bazuka, abizera bazaba bakiriho bo bazahita bahindurwa badapfuye, bahite bazamukira icyarimwe gusanganira Yesu mu kirere. (1 Abatesaloniki 4:13-18  na  1 Abakorinto 15:50-54). Yesu azamarana n'itorero imyaka 7 ahantu yariteguriye, muri iyi myaka isi izaba iri mu kaga gakomeye gatewe na antikristo. nyuma y'iyi myaka 7, Yesu azagarukana ku isi n'Itorero gutsinda Antikristo no kwima ingoma y'imyaka 1000. Uku niko Kugaruka kwa Yesu.

Reka tugerageze gukora icyegeranyo cy'aho kuzamurwa kw'itorero bitandukaniye no kugaruka kwa Yesu. 

Kuzamurwa kw'Itorero

Icyanditswe

Kugaruka kwa Yesu

Icyanditswe

Abizera bazazamuka gusanganira Yesu mu kirere bavuye mu isi

1 Abatesalonike 4:17

Abizera bazagarukana mu isi na Yesu 

Ibyahishuwe 19:4

Itorero rizazamurwa mbere y'imibabaro ikomeye nko guhungishwa (Tribulation)

Ibyahishuwe 3:10

Yesu azagaruka nyuma y'imibabaro ikomeye (Tribulation)

Yesu naza gutwara itorero ntazakandagiza ikirenge ku isi

1 abatesalonike 4:13-18

Yesu nagaruka azakandagiza ikirenge ku musozi Siyoni 

Zekariya 15:4

Itorero rizazamurwa mu kanya nk'ako guhumbya kandi mu ibanga rikomeye

1 Abakorinto 15:50-54

Kugaruka kwa Yesu, bose bazamubona 

(Matayo 24:29-30)

Itorero rishobora kuzamurwa igihe icyo aricyo cyose, nta yindi nteguza

1 abatesalonike 4:13-18

Kugaruka kwa \yesu kuzabanzirizwa n'ibintu bimwe na bimwe

2 abatesalonike 2:4; Matayo 24:15-30

Uko bigaragara, Kuzamurwa kw'itorero no kugaruka kwa Yesu ni ibintu 2 bitandukanye. Hagati yabyo harimo imyaka 7. Ni ngombwa cyane kumenya itandukaniro ryabyo. 

Imana ibahe umugisha.

ibindi bibazo wasoma kugirango urusheho gusobanukirwa:

- Antikristo ni inde? Kanda hano ubone igisubizo 

- Ingoma ya Kristo y'imyaka 1000. Kanda hano wige 

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...