0 like 0 dislike
151 views
in Ibibazo byerekeye itorero by (16.7k points)
What is the proper mode of baptism?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)
Igisubizo cyoroshye kandi kihuse turagisanga mu gisobanuro cy'ijambo ubwaryo. Iri jambo "umubatizo" turivana mu ndimi z'amahanga. Mu cyongereza ni "baptism", mu gifaransa ni "baptême". Bibiriya Yera isezerano rishya ryanditswe mu rurimi rw'ikigereki. Bibiriya zindi zagiye zihindurwa mu ndimi zikenewemo zikuwe mu kigereki.

Mu kigereki, ijambo rikoreshwa ni "BAPTIZO". Iri jambo risobanura "Kwibiza", cyangwa "to immerse" mu cyongereza, cyangwa "immerger" mu gifaransa. Tutarajya no mu bisobanuro byinshi, umubatizo ubwawo ni ijambo risobanura kwibiza mu mazi, ntabo ari ukumenaho amazi.

Umubatizo ni igikorwa cy'ukwizera gishushanya Gupfana na Kristo, guhambanwa nawe no kuzukana na we. Bibiriya igira iti: "Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugirango nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari nako natwe tugendera mu bugingo bushya". (Abaroma 6:3-4)

Igikorwa ubwacyo cyo kubatizwa, cyangwa kwibizwa, gisobanura gupfa no guhambanwa na Kristo. Igikorwa cyo kuvanwa mu mazi gisobanura kuzukana na Kristo. Kubera iyo mpamvu, Umubatizo wo kwibiza ni wo mubatizo wemewe. Ubundi buryo bwo kubatiza, byaba gusuka amazi ku gahanga cyangwa ubundi, bwagiye bushyirwaho n'abantu mu buryo butandukanye n'icyo Bibiriya ivuga.

Imana ibahe umugisha.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...